Mubwire Leta ya Congo muti ‘Football ce n’est pas la guerre’
Banyekongo bavandimwe! Ntabwo ndi umufana w’umupira w’amaguru, n’iyo ngize amahirwe yo kureba umupira, mfana iyatsinze.

Icyakora, njya ndeba iyo Rwarutabura na bacyeba be bisize amarangi, nkumva uburyo baterana ubuse, nkareba ibirori biba biri ku kazi iyo Premier League igeze ahashyushye amakipe ari kwisobanura nkanezerwa.
None bavandimwe mutukwamo nkuru muri Congo, ndibuka ko abasore banyu bigeze no gukina igikombe cy’isi, kandi menya ari mwe mwabigezeho muri aka karere. None ni gute mwatinyuka kubwira abakinnyi b’ahantu runaka ngo muhagarike ibyishimo by’abakunzi banyu mu Rwanda?
Ubwo jye nibwiraga ko ruhago ari ubuzima, ku buryo mwumva ko mudakwiye kugira uwo mubuza amahire yo kuyireba no kuyinezererwa.
Mu minsi ishize twumvise umukuru muri mwe, ngo yafashe indege ajya I Burayi, ajya kubwira abayobozi ba Arsenal ngo nibahagarike amasezerano ajyanye na ‘Visit Rwanda’, ngo kuko ni amasezerano atera inkunga abantu batari abanyamahoro, bafasha M23, umutwe umaze imyaka hafi itatu uhanganye na Leta ya Kongo, ndetse wayambuye imijyi ikomeye mu Burasirazuba.

Uretse ko u Rwanda ibi birego rwabibahakaniye kandi namwe ntimutwereke ibimenyetso mushingiraho, ubundi bigenda gute kugira ngo mwibagirwe ko umukino w’umupira w’amaguru atari intambara?
Kuki gukina umupira, uburenganzira bwo kwidagadura bwakwinjizwa muri politiki, cyangwa se mbivuge ukundi, kuki mwinjiza iki kibazo muri Arsenal, ikipe itarigeza imenya amateka y’ukuntu abo M23 irengera biswe abanyekongo?
Kandi ibi bimaze iminsi. Ubushize hari umukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Congo wakiriwe nk’intwari na Perezida Felix Tshisekedi, kuko yerekanye ibimenyetso biterekeranye, ariko bitanga ubutumwa bwa Politiki ivuga nabi u Rwanda imbere y’imbaga iba yaje kwirebera umupira.
Niko ye! Aho ngaho mufite abakinnyi beza, bajya no mu makipe akomeye ahemba akayabo. Mbese muri gutoza urubyiruko ko academy z’umupira w’amaguru zigomba kwinjizwamo n’ingebitecyerezo ya munyangire?
Uwo mupira se ni gati ki? Impano z’ababyiruka zose nimuzijyana muri politiki, mu kibuga hazacura iki?

Njya numva ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rijya rihana ibihugu kubera kwivanga mu by’umupira w’amaguru. Ubu mu Rwanda umu, natwe dushake abanyamategeko bajye kuvuga imyifatire ya ba Kazitereyemo?
Ndumva abayobozi ba FIFA banaherutse hano mu nama, nabo bazi u Rwanda, uburyo rushishikajwe no guteza imbere umupira w’amaguru, bagahora bareba uko amashoti n’amacenga byaherekezwa n’amakashi(cash).

Ubundi se ariko, utageze ntagereranya? Amafaranga ava muri Visit Rwanda aho ajya haragaragara. Umwaka ushize, u Rwanda rwujuje sitade nziza, maze ruyita ‘Amahoro’. Mbere gato nabwo, rwari rwujuje indi nzu mberabyombi y’akataraboneka, ruyita BK Arena, ishobora kwakira abantu ibihumbi icumi, bareba imikino y’intoki, batekanye.

Mvuze bicye gusa, nshaka kwerekana ko nta wajya gutera inkunga urugamba rw’abandi asize urw’imbere mu gihugu rw’iterambere. Nta waba abeshye avuze ko u Rwanda rufite gahunda ndende y’iterambere ya 2050, ku buryo ifaranga ryose rubonye, riba rije guhita ryinjizwa mu bikorwa bizwi neza.

Muri iyi mishinga, hazazamo n’ibindi bibuga by’umupira hirya no hino mu gihugu, no gukuza impano z’abato.
Ubu byaranatangiye, hari n’abafatanyabikorwa noneho bajyana abana b’u Rwanda bakajya gukina I Burayi, nabo bikabatera inyota yo kugera kure. Abo bafatanyabikorwa ntabwo nabababwira kuko maze kumenya ko mwifitemo ibyonnyi bishaka kutwonera imyaka.
Hagati aho, muri iki gitondo nabwo, ikigo cy’igihugu cy’iterambere, nacyo kibukije ko iyi mikoranire n’amakipe y’i Burayi, igamije iterambere rya siporo n’imibereho myiza ya Afurika.

RDB yagize iti “Siporo ifite imbaraga zo guhuza abantu no kuzana impinduka. Niyo mpamvu “Visit Rwanda yerekana intumbero y’u Rwanda y’Amahoro, umutuzo, ndetse n’iteramnbere. Bityo, gusuzugura gahunda nk’iyi, nta na kimwe bifasha mu gukemura ibibazo nyakuri biri muri Congo.”

Ariko abakinnyi beza baturuka muri Congo, bakaba bakinira amakipe y’i Burayi, nabo bakwiye kuzabagira inama, bakibutsa abayobozi b’igihugu cyababyaye ko “football atari intambara(football c’est pas la guere).



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|