Kuko ‘abanyamakuru’ bavuka buri munsi, mujye muduha amakuru ateyeho kashe

Muri iki gihe cy’imbuga nkoranyambaga, umubare w’abanyamakuru mu Rwanda wariyongereye cyane, uva ku banyamwuga magana, ugera ku batangazamakuru bisanzuye kandi baduha inkuru batazuyaje, bakabakaba Miliyoni icumi.

Muri aba bantu bose bafitanye isano n’inkuru dusoma cyangwa twumva buri munsu, harimo bacye bafite ikarita y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ndetse n’abatayifite, abize itangazamakuru n’abatararyize, abafite ibinyamakuru n’imbaga y’abafite telefoni ifite murandasi gusa.

Abadafite ibinyamakuru, batangaza inkuru, kuri X n’izindi mbuga nkoranyambaga, kandi iyo bigaragaye ko hari ikosa bakoze, uwo bakoshereje ntashobora kubarega kuri RMC ngo ibagorore. Oya da! Ntibiyereba, icyakora wenda hari ahandi bakurikiranwa, n’ubwo baba batangaje inkuru.

Muri iki gihe rero, buri wese ufite inkuru ayitugezaho ayicishije mu idirishya rimwe, hanyuma yamara kuba kimomo, abandi bantu bakanyura muri iryo dirishya, bakarema umutwe w’ingabo umwe umushyigikiye, umwunganira, umushimangira, umushimagiza.

Mu kanya nk’ako guhumbya, undi mutwe nawo uravuka ugaca mu rindi dirishya, maze ukarwanya, nako ukavuguruza umwe wa mbere, nuko bagahondagurana rukabura gica. Ngiyo murandasi, ngizo imbuga nkoranyambaga.

Iyi ni yo nkuru ya Chateau Le Marara, hoteli y’agahebuzo iteye amabengeza yubatse ku Kivu, Akarere ka Karongi turi gusoma kuva ejo.

Iyi nkuru, ifite abayizanye, bavuga uburyo bahawe serivise mbi, bagakorera ibirori byabo mu kizima, bagahabwa amafunguro nk’ayo muri za resitora abantu bamwe binjira babanje gukebaguza ngo barebe ko ntawe ubabona, mbese hamwe benshi bakunze kwita muri “Mukubite”. Izina “Mukubite” ryavuye ku miterere y’izo resitora, aho usanga ziganje mu kajagari, ku buryo umukarani uje kwihahira ibyo kurya ashobora gufata mugenzi we akamujwigiriza kuko amucuze.

Uwazanye inkuru, iyo wumvise ibyo yahuye nabyo, wumva ko yakubititse, kugeza n’aho yigira mu gikoni, akitegurira amafunguro, ariko yareba ku marembo, agasanga amafunguro ye na yo bashobora kuyamunigiraho, kuko ngo nta bakumirizi - abashinzwe umutekano hoteli ifite , maze akishakira abanyabigango bo kumurindana n’abantu magana yari yatumiye kwishimana na we.

Inkuru yabaye kimomo, maze abantu bacika ururondogoro, bibaza ukuntu inzu nk’iyo yahindutse inzozi za benshi bifuza gusura, yabaha serivisi mbi. Bitewe n’ishusho isuzuguritse iyo hoteli bari bayihaye, buri wese yayigereranyaga na ka “Mukubite” yariragamo atarafatisha ubuzima.

Ntibyatinze ariko hatangira kuza za ngabo zindi ziciye mu idirishya rindi, none ubu nazo ziri gutanga indi nkuru. Iyo ngiyo iravuga ngo “kumbe! Nyir’ibirori yarariye, agaburira n’abo bazindukanye, dore ko ngo bari bahaciye ingando, maze bamaze guhembuka barishyura, ariko basigaramo arenga Miliyoni eshanu.”

Aka kantu rero, abahagarariye Hoteli, nabo bahise bavuga bati “niho ruzingiye, umukiriya yananiwe kutwishyura, none azanye inkuru zigamije kudusebya.”
Muri uyu mutwe rero, ingabo ziwurimo zigira ziti “yego rata! Ariko bagiye bareka kwica ubucuruzi bw’abandi. Niba bariye nibishyure bareke kwigira iby’inka yarembye. Uzi ko musetsa!”

Iyi nkuru ubwo nayo yahise ihabwa umwanya mu byumba by’ubwonko bw’abasomyi, none kugeza ubu bafite inkuru ebyiri kuri hoteli imwe.

Icyakora, muri iki gitondo hari n’undi mutwe wajemo hagati w’umukomando ushaka kwerekana ko abari muri iyi nkuru ari imburamukoro, ngo kuko bari kuvuga iby’amandazi bariye mu nzu(villa) nyamara hirya aha muri Kenya bari gukora imyigaragambyo yo gukuraho ubutegetsi.

Uyu nguyu we nahise nigira kwandika inkuru nsiga rwabuze gica, ariko numvaga bamubwira bati “ese inkuru yo gukuraho ubutegetsi urumva iturebaho iki hano mu Rwanda koko? Bati twebwe urubyiruko rwacu ruri mu kazi kose muri “Norresken” aho ruri guhanga udushya, abafitanye ibibazo n’ubutegetsi mu gihugu cyabo, ibyo birabareba.”

Tugarutse kuri aya makuru amwe avuga serivise mbi muri Chateau Le Marara, n’avuga ko umukiriya ari kuyisebya kubera umwenda ayibereyemo.

Iyo bigeze kuri uru rwego rw’amakuru avuguruzanya, dore ko aba yanditswe n’abanyamakuru batabarika, haba hasigaye inkuru y’urwego rushinzwe abavugwa mu mwandiko. Kuri Chateau le Marara, inkuru nyakuri tuyikeneye ku Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Uru rwego rushinzwe ibijyanye n’amahoteli, ni rwo rukwiye gukuraho icyo gihu gitwikiriye iyi nkuru rugatanga inkuru y’impamo, ikaza iteyeho ibirango bihamya ko ari inkuru nyakuri.

Niba Chateau Le Marara hari ibyo idakora neza, ni ngombwa ko urwego rubishinzwe rubibona, rukabigaragaza, rukabacyaha, bikabera abandi banyamahoteli Akabarore, kandi na yo ubwayo ikiga isomo, ikikosora.

Niba kandi ari abagamije kuyisebya, na byo nibigaragazwe, maze nabo bahanwe, dore ko twumvise n’amakuru avuga ko ngo baba bareze umukiriya wazanye inkuru ya serivise zabo aviga ko ziciriritse. Ibi nabyo byafasha abantu kutagambirira gusenya iby’abandi bubatse bibagoye, bakamenya ko babareze byabagwa nabi.

Naho ubundi rero, za ngabo zica mu idirishya rivuga ibyo hoteli idashoboye, zishobora no gukoreshwa zigaterwa inkunga yo gushyushya inkuru kurushaho.

Cyangwa se, za ngabo ziri ku ruhande rwa Hoteli, nazo zishobora gukoreshwa mu kubeshyuza aya makuru, maze bitewe n’ibyashowemo, ugasanga ukuri k’umukiriya kurahazahariye.

Icyo dukwiye kwemeranyaho icyakora, ni uko mu batanga serivise, n’utatinya umukiriya, cyangwa ngo atinye urwego rwamuhana, akwiye gutinya imbuga nkoranyambaga.

Nashakaga kubibutsa ko mu bashyitsi Chateau Le Marara yakiriye muri biriya birori, umubare munini ushobora kuba bari abanyamakuru, ba bandi navuze muri za nzego zose, harimo n’abatunze telefone ngendanwa gusa.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe kubwange nkumunyeshuri wiga itangazamakuru haribyo mbona kuri social media bidakwiriye. Umuntu usakaza ikintu yakagombye kuba abifitiye uburenganzira ahubwo abo bakobwa nibakurikiranwe bazira gusebya no gutesha agaciro. KD bavuge nuwabatumye kuko byashobokako mumahotel haba harimo competition naho nkiyo tubona muri music

Joyeux yanditse ku itariki ya: 16-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka