Iyo uhuye n’umusirikare w’u Rwanda wumva umeze ute?
Kubera akarere nkomokamo ko mu ntara y’Amajyepfo, mu 1994 nahunze u Rwanda numva amasasu mu misozi yo hakurya y’iwacu gusa.

Ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe nari nzizi, yewe mfitemo n’abavandimwe, ariko ntabwo nari narigeze mbona inkotanyi. Nari nzizi ku mazina ibinyamakuru by’icyo gihe byazitaga nk’inyenzi inkotanyi, cyangwa inyangarwanda.
Nari nzizi ku bikorwa bazitwereraga by’uburyo bwose, byatumaga numva ko zigufashe zakurigata, zikaguhindura igisenzegeri, yewe zikanakwica rubi.
Ariko ibyo byabaga byazanywe n’abantu batekerezaga ko inkotanyi zibashyikiriye zabagerera mu kebo bagereyemo abandi, muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho imbaga y’inzirakarengane (abarenga miliyoni) yishwe mu mezi atatu ya Mata-Nyakanga 1994.

Mu nkambi zo mu buhungiro, uretse wenda abumvaga ko bafite inyota yo kugaruka mu Rwanda bagacengera, bakarwana, abenshi twari twibabarijwe no gushaka icyo turarira, ifunguro rya buri munsi, kandi tukabikora ducishijwe bugufi kubera ya minsi iteka inzovu mu rwabya.
Sinshaka kubamarira amabuye nako ama unite mvuga inkuru zo hakurya iyo, ariko ndashaka kuvuga iby’abasirikare b’u Rwanda rw’ubu, rwa Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Abatubanjirije gutahuka mu myaka ya za 1996 cyangwa wenda na mbere ho gato, ntibagarukaga ngo batubwire amakuru yo mu Rwanda, ariko n’ubundi ibihuha ntibyaburaga kutugeraho ngo, “iyo mutahutse, abana bambikwa ibikanzu by’icyatsi kibisi, bivuze ko bashobora kwihitira nta kibazo, abagore bakabambika iby’umuhondo, bivuze ko isaha n’isaha babagwa nabi, naho abagabo bakabambika ibikanzu bitukura bivuze ngo ‘danger de mort.’

Nanjye rero, hamwe na bacye b’umuryango wanjye, mu ntangiriro z’umwaka w’1997 natahutse mu Rwanda nturutse aho nari narahungiye ahagana mu mpera z’Umwaka wa 1994. Ayo makuru yose twari dusanzwe tuyumva, nuko rero turaza tubona ya makanzu ntawe bayambitse, icyakora umuntu agakora uko ashoboye ngo adahura n’umusirikare, mwahura bigutunguye ukumva umutima uragukubise! Icyarushagaho kubihuhura, ni ukumva ko n’imyenda bambaraga icyo gihe yitwaga Mukotanyi, maze wabyumva uti ‘karabaye’.

Ariko rero, ibyo ntibyatinze, kuko uko warushagaho kujya kwaka serivisi kuri Komini, warushagaho guhura n’abasirikare, ndetse n’abapolisi, bakakuramutsa, ukabikiriza, ndetse banabona ufite igihunga bakaguhumuriza.
Ubuzima bwagiye bumenyera buhoro buhoro, kugeza aho noneho ahubwo umusirikare cyangwa umupolisi, uretse no kuba mwahurira mu nzira, ahubwo munahura mukicara mugasabana, ndetse by’akarusho, dutangira no kubonamo n’abo tuzi bahoze muri EX_FAR barimo, abaturanyi, abavandiwe…

Dusubiye mu ishuri nabwo, twahahuriye n’abasirikare ndetse n’Abapolisi nabo baje gutyaza ubwenge mu mashuri aya tumenyereye, bitewe n’ibyo igisirikare cyari gikeneye mu bundi bumenyi mu bihe byacu.
Aho rero, uretse kuba twarahakuye n’izindi nshuti z;abasirikare, twanasobanukiwe ko, igisirikare si urwego ruri kure y’abaturage, rubitaruye, n’ubwo abasikare baba mu bigo byihariye, bitewe n’uburyo umwuga wabo uteye n’ibyo usaba mu rwego rwo kurinda inkiko n’ubusugire bw’igihugu.

Mu kazi kanjye, nashoboye gukurikira, mbona ibikorwa byinshi abasirikare bahuriramo n’Abasivili, mbona basabana hamwe, bafana ikipe hamwe, batabara ababaye hamwe, bafasha abana n’abakuru, bavura, bubakira abantu badafite aho kuba, batanga inka n’ibindi
Babikora bambaye impuzankano zabo cyangwa bambaye imyenda iteye nk’iyacu igihe akazi kabo katabibategetse.
Muri iyi minsi, uwashaka kureba ibyo ndi kuvuga aha, yabigenzura. Ubu Ingabo, polisi, n’abashinzwe umutekano muri rusange bari mu bikorwa bizamara amezi atatu, byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Barafatanya, bagaterura amabuye, amatafari, bagafata ibitiyo bakubaka, mu gihe abandi basirikare bari mu kuvura abaturage indwara zibugarije.

Ibi byose abashinzwe umutekano mu Rwanda, babikora bari hano iwacu, ndetse bakanabikora aho bagiye mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda.
Hari uwakumva ko iyi myitwarire, discipline, no kubana mu mahoro mu buzima bwa buri munsi ari ibisanzwe hagati y’abashinzwe umutekano n’abasivili, mbese ko nta nkuru irimo.
Nyamara, imibanire itishishanya, itarimo gusuzugurana no guhemukirana hagati ya bombi, ishobora kugira igisobanuro gikomeye uramutse utereye ijisho hakurya y’imbibi z’u Rwanda.

Kumva ko ingabo zasahuye abaturage, iyo ni inkuru abana twabyaye batazamenya, kumva ko bagiye mu isoko bagakubita abantu, nabyo ntibyabaho, cyangwa kubona abaturage bababona bakihinda.
Mu Rwanda, umuntu aramutse agize abamuhohotera hakagira umusirikare cyangwa umupolisi utunguka aho hafi, uwo muntu yaba atabawe. Uwagera ahantu yayobye, ariko yajya kureba akisanga yayobeye mu bashinzwe umutekano, uwo yavuga ati ni amahoro.
Umunyarwanda iyo ahuye n’umupolisi cyangwa umusirikare, yumva ari amahoro.










Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|