Inkuru zo mu rusengero abanyamakuru badashaka ko umenya

Naritegereje, nsanga umunyamakuru bisobanuye umuntu uteka ibyo kurya yagennye, atabajije abo agaburira ibyo bakeneye, ahubwo we akabaha mbere na mbere ibyo akunda kurya, ariko akabigabura ababwira ngo "tuba twabahitiyemo ibyo kurya mukunda!" Bya he! Ko ahubwo yakagombye kuvuga ati "tuba twabahitiyemo ibyo kurya twabamenyereje!" Ubwo nta munyamakuru tuziranye ndaje mbivuge ntikanga.

Umunyamakuru aramutse ari umubyeyi, namurega ko yirengagiza kugabura indyo yuzuye abizi kandi abishaka.

Ndashaka kubisobanura ngendeye ku byo batugaburira bakuye mu misa no mu materaniro y’amakanisa.

Inkuru zaho nyinshi bazibara bahereye ku bantu babiri babatije amazina "y’uwiba n’uwibwa".

Uwo bita "Uwiba" akenshi ni uba yaratangije umurimo ndetse akerekana umurongo ngenderwaho, ari na wo aba yarandikishije muri RGB. "Uwibwa" na we, ngo ni ugendera muri wa murongo, akaza agatega amatwi, agashima, akumva ko aho hantu aharuhukira.

Gusa, uwandika ibibera muri iki kibanza, yifata nk’aho byamusaba ibikoresho kabuhariwe kugira ngo ashobore kubona inkuru zose zibera mu rusengero zirenze iz’umujura na nyakwibwa. Kandi koko umubajije, yakubwira ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikennye, inkuru zose ritazibona.

Ikintu rero cyayobeye Bwana/Madame Munyamakuru, ni impamvu nyakwibwa akomeza kwiteza uwo yita umujura agakomeza akamucucura, bityo akamwongereraho akabyiniriro ati "ni injiji".

Inkuru umunyamakuru ahora aduhisha, nuko na we hari "umujura" abarizwaho, kandi akabiduhisha ku bwende kugira ngo tutamubaza impamvu nawe atarahunga abamunyaga utwo yagezeho yiyushye akuya.

Gusa, n’iyo acitswe akatubwira aho abarizwa, atubwira ko we yabanje agakoresha ijisho rityaye ry’umunyamakuru akareba inyangamugayo akaba ari zo agendana na zo. Aha rero, duhita tumenya ko ya mvugo y’umunyamakuru igira iti "abanyamadini bose ni abajura” atari yo. Mu yandi magambo, bivuze ko niba "yarahisemo neza", bisobanuye ko hari n’abandi bashobora guhitamo neza.

Kandi koko burya amahitamo ni ikintu gishoboka ndetse no mu iyobokamana birashoboka. Gusa, umunyamakuru we azakubwira ko cya ’gisambo’ yavuze haruguru cyibonera ifaranga kikarimira, n’iry’uwaje agisanga ryaza, kikarimira.

Nyamara, azaguhisha ko kuri rya faranga ryaje, havuyemo ibikorwa byo gufasha abakikije icyo kibanza mu kwiteza imbere, hakavamo n’andi mafaranga yo guhemba ushinzwe sociale, wegeranya imibare y’abakeneye izo nkunga bose. Oya nako, n’ayo mafaranga ajya mu gufasha, ntabwo ashobora gutuma umunyamakuru avanaho za nyito za mbere z’injiji yibwa n’umujura kabombo.

Reka mbivuge muri make. Nyakubahwa munyamakuru azaguhisha ko mu rusengero hari abandi bantu bahaba, yaba abagenerwabikorwa batandukanye, yaba umukozi ushinzwe ibi n’ibi ku bw’inyungu rusange zinarenze icyo kibanza. Azakubwira amazina abiri gusa, ni yo abona mu rusengero.

Uyu muvandimwe, azi ko nyuma y’amaturo, hari umuntu umwe uza akabaza ati "havuyemo angahe? Mumpereze! Nizere ko nta na rimwe riburamo".

Umunyamakuru azaguhisha ko inkuru z’ubujura aguha zidaturutse mu byegeranyo by’umugenzuzi w’imari(n’iyo yaba uwigenga), ahubwo azabishingira ku kuba yabonye uwo yita umujura agendera mu modoka nziza, yohereza abana ku ishuri ryiza n’ibindi.

Kugira ngo ashimangire inkuru zo kwiba, azaguha ibyanditswe bigaragaza ko Yesu yari umukene, none ababeshya ko bagera ikirenge mu cye bakaba bigwizaho imitungo.

Nyamara, azaguhisha ibyanditswe bindi bivuga iterambere kuri buri wese. Azaguhisha ko uwo bashaka ko atindahara, aramutse ahagaze imbere y’abantu yambaye rugabire n’ikanzu nk’iyo mu gihe cya Yesu ntawe yabwira ijambo ngo aryumve. Yajya abagira inama ijyanye n’iterambere bakamusubiza bati "iririre wowe n’urubyaro rwawe."

Ahubwo nkurikije ibisabwa na RGB, ndabona Nyakubahwa munyamakuru ashaka kutujijisha. RGB ntishaka abantu baza bishakisha, bagondagonda akantu bakakita urusengero, ahubwo irashaka abafite akantu.

Wenda reka iby’amafaranga mbe mbiretse mutagira ngo ndayakunda nkarusha banki. Indi nkuru umunyamakuru aduhisha nuko muri ya makanisa n’urusengero haba abahanuzi bahanura badatitira, nuko ejo cyangwa ejobundi ugasanga ibyo bakubwiye birabaye da!

Abo baba bavuga ukuri kw’Imana, bakabikora bitabasabye kwikanira, kuko bataba bagamije indonke, dore ko banavuga ijambo ry’Imana, bakanabwira umuntu icyo Imana imusaba kugira ngo abe amahoro aho kugira ngo batere umuntu ubwoba ngo "urapfuye".

Mbese ye, wagira ngo uvuga ibya Rurema agomba kwikananshura? Ese ntimwasomye inkuru za Eliya, ukuntu yahanye gahunda n’abahanuzi ba bayari, ati “dusenge turebe Imana nyakuri hagati ya bayali n’Uwiteka”?

Abahanuzi magana ane ba bayari ngo barasenze bagera n’aho bikebagura, bayari ntiyasubiza. Eliya we yavuze amagambo abarirwa ku mitwe y’intoki, maze Uwiteka amanura umuriro.

Ikindi nanone, aho umunyamakuru abera umwana mwiza, azakubwira uburyo umusore yagiye ku ivuriro runaka bakamuha imiti ikamukura ku biyobyabwenge no ku nzoga, ariko inkuru nyinshi za Sawuli wahindukiye mu rusengero akaba Pahulo azaziguhisha.

Impamvu aziguhisha nuko aba adashaka kwivuguruza ngo avuge ko "injiji" hari na kimwe yungukiye ’imbere y’umujura’.

Azaguhata inkuru “z’injiji zikurikira umujura”, ariko iz’abakirira ibibazo muri icyo kibanza ntazazihingutsa. Azakomeza akwereka ko za ’njiji’ ze zihora zimanuka mu cyobo njyabukene, mu gihe umujura we aguma kwigwizaho imitungo.

Azita ku wo yita “umujura”, ariko nta na rimwe azagaragaza ko abo avuga ko “bibwa” hari icyo bagenda bunguka mu buzima. Azakomeza agaragaze ko hari abahora barangaye, basamye, bagatinda mu masengesho mu gihe abandi bazindukiye ku murimo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka