Ikinyarwanda kirazira iki?

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni inkingi ya mwamba ibumbatiye Umuco Nyarwanda, kubera uko ruhuza Abanyarwanda, aho bava bakagera, bagashobora kwumvikane neza bidasabye ko habaho umuhuza.

Kuba ururimi rw’Ikinyarwanda rutakigira umwimerere muri bamwe mu barukoresha biganjemo urubyiruko, bituma rutakaza amwe mu magambo yarwo muri bene rwo, bigatuma abavuka uyu munsi batazigera bamenya ko yabayeho mu gihe nta gikozwe kugira ngo kurwica bikumirwe.

Ubundi uretse kuvuga ngo abica ururimi rw’Ikinyarwanda ni urubyiruko, ariko ugiye kureba wasanga na bo bafite abo bareberaho, bari mu byiciro nka bitatu cyangwa birenga, bitewe n’icyo bakora.

Abanyamakuru ni bamwe mu bakurikirwa na benshi, ariko nanone bakaba mu bantu batungwa agatoki, kuba bafite uruhare runini mu kwica ururimi rw’Ikinyarwanda, bitewe n’amagambo bahanga bigatuma akoreshwa n’abatari bake.

N’ubwo atari abanyamakuru bose batungwa agatoki mu batiza umurindi isenywa ry’Ikinyarwanda, ariko usanga abakunda gushyirwa mu majwi biganjemo abatanga amagambo nka zandani, gukora umuti, nyashi, ni danger, agatwiko, agahezo, kugigira, agatigito, ifungo, indege, ayo ni amwe mu magambo aturuka mu bahanzi, cyangwa abanyamakuru bavuga bagamije kuryoshya ikiganiro, ariko bakabishya ururimi.

Abanyapolitiki, cyangwa se abayobozi muri rusange, nabo si shyashya. Imbwirwaruhame za bamwe usanga zuzuyemo kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi, cyangwa se kugoreka ururimi ruduhuza.

Aya magambo n’andi menshi usanga ari kimwe mu bitiza umurindi urubyiruko kuyakoresha igihe barimo kuvuga Ikinyarwanda, bigakorwa ahanini bashaka kugaragaza ubusirimu bisanisha n’ibyamamare bayumvanye.

Mu cyiciro kigizwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ho hashyirwaho byinshi mu nyandiko, amajwi n’amashusho, ku buryo hari amagambo menshi bagiye bahanga akakirwa ndetse akanishimirwa na benshi mu rubyiruko ruyakoresha uyu munsi.

Urubyiruko ruvuga ko n’ubwo harimo abazi neza amagambo nyayo y’Ikinyarwanda, ariko bahitamo kugoreka ururimi nk’uburyo bwo kwishimisha. Gusa, bemera ko haramutse nta gikozwe mu maguru mashya, ururimi rw’Ikinyarwanda rwazagera aho rugacika.

Uwitwa Kevine Umurerwa agira ati “Urebye nta kamaro bifite cyane kurusha gukoresha ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda, ni uko nyine tuba tugira ngo twishimishe.”

Jean Paul Niyomugabo we agira ati “Mbona bituma twibagirwa umuco wacu gakondo. Iki ni ikibazo kuko abazadukomokaho batazamenya Ikinyarwanda neza.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ari na yo ifite mu nshingano umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ivuga ko n’ubwo mu duce dutandukanye tw’Igihugu nko mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Burengerazuba bwarwo, hari izindi ndimi zihavugirwa zirimo Igihavu n’Amashi, ariko Ikinyarwanda ari rwo rurimi Abanyarwanda bahuriyeho.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko ari ngombwa gusigasira no kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda nka kimwe mu bihuza Abanyarwanda.

Agira ati “Kimwe mu biranga umuco ni ururimi, kuko rutuma abantu bumvikana. Iyaba tuvuga indimi nyinshi buri wese avuga urwe, nta wakumvikana n’undi. Abarokore ngo hari igihe bajya bagira umunsi bakagira imyuka ibavugiramo mu ndimi, izo ndimi iyo bazivuga nta n’umwe wumva icyo undi avuga, ariko Ikinyarwanda ukivuze wese undi aramwumva.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira kubwo gukora ubushakashatsi ku rurimi rwacu kandi mugakebura abruvuga nabi.

Namahirwe Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2025  →  Musubize

Turabashimira kubwo gukora ubushakashatsi ku rurimi rwacu kandi mugakebura abruvuga nabi.

Namahirwe Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2025  →  Musubize

Hakwiye amahugurwa ku rurimi rwacu ku bantu benshi barwica usangamo ahanini:
 abanyamakuru n’abigira bo
 urubyiruko, kenshi ntibatinya no kuvuga ko ari ibyo bishyiramo batapfa kureka
 ababwirizabutumwa mu matorero atanfukanya y’aba protestanti, cyane cyane abapentecosti
 abayobozi mu mbwirwaruhame bakoresha, ugize ijambo ripfuye akubise aho bakabifatira aho nk’uwazanye intero ya "buryo ki" , urugero: "nkubwire buryo ki" wakora ikintu runaka aho kuvuga ngo " nkubwire uburyo" wakora ikintu runaka

Mparambo yanditse ku itariki ya: 28-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka