Ikibazo si abaduha serivise mbi, ahubwo uwigize agatebo ayora ivu
Mu cyumweru gishize umuryango wanjye wagize ibyago, maze dutangira guhanahana amakuru, dukora utunama twa hato na hato, cyane cyane tureba uburyo tuzajya gutabara.

Hari abavandimwe bagombaga guturuka Nyagatare, abandi i Rwamagana, Kigali, Huye no muri izo nzira zose zigana Nyamagabe, urenze Gasarenda, ku mashuri yo mu Mbuga, aho umubyeyi witabye Imana yashyinguwe kuri uyu wa 12 Gicurasi.
Abari i Kigali twaje kwigira inama tubona ko amajyepfo agendwa cyane, by’akarusho kuko aho twajyaga ari hafi ya kaburimbo, tubona ko byoroshye gufata bisi Nyabugogo, maze inama turayinoza, tubaza ikigo gitwara abagenzi bakagerayo amahoro ku mugani wa Polisi y’igihugu.
Batugiriye inama yo kugenda n’ikigo gifite bisi zikora Kigali-Rusizi, bati "ni bwo muzabona uko muzinduka, kandi mukagenda mudatinda mu mayira, nuko duhamagara Nyabugogo, turara twishyuye amatike y’ihaguruka saa kumi n’imwe.
Mu gitondo rero, twicaye mu modoka zibura ibiri twitegura gutsimbura.
Isaha igeze, umushoferi yakije imodoka, asa n’uhagurutse, maze abashinzwe gushyiramo abagenzi umwe aca aha, undi aca aha, bahiga abagenzi muri gare; ari abajya Kamonyi, ari abajya Muhanga, Nyanza na Ruhango n’izo nzira zose, buri wese bati ’icaramo’.
Mu ma saa kumi n’imwe na makumyabiri, babonye ko bitari bukunde kuzuriza aho muri gare, bafata umukozi ajyana akamashini gatanga fagitiri, ahagarara muri wa mwanya ba komvuwayeri bajyaga bahagararamo, barakomeza barashakisha, maze ahagana saa kumi n’imwe na mirongo ine, shoferi afata icyemezo aratsimbura.
Ufite imashini itanga amatike yarakomeje yishyuza abahagurutse batamukoze mu ntoki, ariko no mu nzira zose, umugenzi uyiteze wese bagahagarara bakamushyiramo. Byari byoroshye kuko harimo abagenzi bagenda basigara ku byapa bitandukanye.
Ibyo byatumye bisi ikomeza gutinda, kugeza ku Ntenyo mu karere ka Muhanga aho wa muntu ukata amatike yaviriyemo amaze gushyiramo abajya za Gatagara, i Nyanza ku Bigega, ISAR Rubona, ndetse no mu Ibandagure.
Tugeze mu Ruhango bisi yakatiye muri gare gushakirayo abakomeza, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu, yarongeye irahaguruka ariko irenze i Kinazi hamwe abagenzi bakunda kugura amata, ihagarara gushyiramo umugenzi wishyura frw 1000, polisi iba yayiteye imboni, bati "zana perimi dore uhagaze ahatari icyapa.’
Hagati aho, hari bagenzi banjye bagendaga bambaza amakuru y’urugendo, nkayababwira nk’uko namwe nyababwiye uku, bamwe bakagira bati" ntimugakabye, niba ushaka ko batagukerereza ujye ukodesha cyangwa utware iyawe", abandi nabo bagiraga bati "ubundi Rusizi ushaka kwihuta, utega Rwandair kuko uretse no kukunyarukana iguha n’amafunguro."
Gusa abari babifitemo imbaraga ni abanyerekaga ko ndi kwirengagiza ukuri, bakagira bati nawe ari wowe ntiwahagurutsa imodoka yawe irimo bacye kandi ukoresha imodoka zaguzwe mu nguzanyo, wishyura banki buri kwezi.
Kugeza aha ariko, abari mu modoka ubwacu twari tumeze nk’abiyakiriye, twabigize urwenya kugeza ubwo twageze muri Gare ya Huye, maze umugabo ukorera iki kigo cyadutwaye araza afata uduce tw’amatike twari dufite, aratujyana ati "reka nze mbahe indi modoka."
Ntiyadutindiye, yaragiye azana amatike araduhereza, maze adutungira agatoki imbere, ati dore imodoka iri bubatware hariya" maze yisubirira mu mirimo yindi.
Twihutiye kuyigeraho, ariko dusanga ni iy’ikindi kigo gitwara abagenzi, ariko dusanga yanamaze kuzura, irihagurukira irigendera.
Na mbere hose duhaguruka, twari tuzi ko badutwara bakatugezayo, n’ubwo bari baduteguje ko nitugera Huye baduhereza imodoka yabo ikomeza.
Tubonye ko bigenze bityo twabasabye kudusubiza amafaranga tukitegera, barabyanga. Kandi koko twaritegeye turayabarekera kuko twari turimo gukerererwa muri gahunda yatuzinduye.
Hari abo twari kumwe bajya muri gahunda zinyuranye bategereje, maze barabakerereza koko, maze bageze Nyamagabe, barongera babakuramo babaha indi modoka ibageza Gasarenda.
Mwibuke ko iyi modoka twari tuyiteze nk’imodoka ijya Rusizi kuko twumvaga ari yo iri butwihutishe kurusha izisigara mu nzira.
Iyo tumenya ko bari budutware ibice bice, twari gutega bisi dusanzwe tuzi zikora mu Majyepfo kuko n’ubundi ni zo baduhinduriragamo.
Hagati aho, twahamagaye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, hanyuma bavugana n’ikigo cyaduhaye serivisi.
Nimugoroba ba nyir’izi bisi baraduhamagaye badusaba imbabazi, ndetse batubwira ko uyu munsi baza kudusubiza amafaranga y’urugendo, bamaze kuvugana n’umushoferi.
Mu by’ukuri, gusaba service inoze si ukuba umugome utitaye ku miterere y’isoko rigoranye ry’abari muri business runaka, ni ukureba ibisabwa muri za service, icyo bita service charter mu rwego runaka, hanyuma ukabaza abantu impamvu bataguhaye ibigenwe.
Inshingano z’uwaka service ni ukubanza kumenya ngo: service nziza mu gihe nk’iki bivuze iki? Icyo ni cyo cya mbere, hanyuma kwa gushyira mu gaciro bikaza nyuma, uretse ko nabyo bitabuza kubaza inshingano.
Service si imbabazi umuntu agirirwa, kuko aba yayishyuye, azi neza icyo bagomba kumuha. Uko dukomeza kuzana amarangamutima mu byo duhabwa, ni ko n’ababiduha barushaho kumva ko batakwigora baduha ibidukwiriye.
Kuba abadutwaye badusubiza amafaranga y’urugendo si cyo gikomeye. Ubundi ijwi umuntu azamuye asaba service nziza, rishobora no kutagira inyungu z’ako kanya kuri we ku giti cye, rishobora no kumusigira ibisare, ariko byanze bikunze abazamukurikira babona service itandukanye.
Turibwira ko ubu abayoboye iki kigo gitwara abagenzi twakomeje kugirira ibanga hari icyo bari kwibwira, bakigaya cyangwa bakagaya imikorere y’abakozi bakora ibidakwiye.
Kuvuga ibitagenda bitwara umwanya, bitwara kwihangana guterwa cyane cyane n’abaguca intege, ariko ntekereza ko bifite umumaro.
Ikintu ariko gikomeye, ni uko dukwiye gukurana n’iterambere igihugu kigenda kigeraho, tukaba abasirimu mu nzego zose.
Biratangaje kubona abantu bashyigikira service twahabwaga muri za 1996-2000, bakumva bakomeza kuyihanganira.
Uko igihugu gikura, na service irakura, ikanoga kurushaho. Natwe dukwiye kujya twishyira ku munzani tukamenya ngo twavuye aha, tugeze aha mu gihe kingana gitya.
Service mbi ni ikibazo kitwugarije, ariko twayitije umurindi igihe kinini. Biradusaba rero kugenda dusubiza ibintu mu buryo gacye gacye ariko tugahozaho.
Birakwiye ko dutuma umuntu ajya gutanga service akabanza kubitekerezeho, atari ugupfa gupfunyikira abantu ibyo abonye byose. Icyo gihe, nabona hari ibyo atari bushobore muri service abantu bamutegerejeho azajya yisegura mbere, abo aha service babe ari bo babirebaho, kuko ni bo ba boss be.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Service ukomojeho zo muri za 1996-2000 hari aho zari nziza kurisha iz’ubu muri transport.Urugero abategaga Volcano cyangwa Ponctuel, washoboraga kugura ticket kuwa mbere yo kugenda kuwa gatandatu bigakunda. Iyo isaha zageraga imodoka ituzuye yahitaga igenda. Iyo wabikaga ama ticket 10 y’ingendo zawe, urwa 11 wagenderaga Ubuntu nka promotion.
Ubu muri 2025 ibyo byose ntabwo bikibaho.
Rwose RURA nitabare abagenzi turarenganywa. Mu gitondo 12/05/2025 nateze Coaster y’agence yitwa ZEBRA mva Karongi mu mujyi njya ahitwa Ngoma (30km) banyishyuza amaF y’umurengera bampa ticket igera mu Karere ka Nyamasheke / Karengera (60 km).
Ni gute ibiciro byatangarijwe abanyarwanda na RURA bidakurikizwa? Bibaye kandi byarahindutse RURA yaduha undi murongo.