Igitekerezo: Uwambwira aho abakobwa b’i Kigali bakura telefone zihenze

Iki ni ikintu kigaragara cyane mu mujyi wa Kigali, abakobwa yaba ufite akazi, yaba utagafite, ukomoka mu muryango ukize cyangwa uciriritse abenshi baba bafite telefone zihenze

Ibi mbyibaza cyane ku bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura, abenshi baba barangije amashuri yisumbuye aho umubare munini baba bafite telefone zihenze ziri hejuru y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Abo bakobwa akenshi baba bagizwe n’abarangije amashuri yisumbuye cyangwa ari bwo atangiye kaminiza, ntibivuga ko baba bafite akazi kabahemba neza, oya. Bamwe muri bo baba bagafite ariko kabahemba amafaranga make cyane, abandi na bo ugasanga nta ko bafite ariko badatana na telefone zihenze.

Ugasanga umwana akomoka mu muryango uciriritse ariko nyamara acigatiye telefone igura hafi amafanga Miliyoni y’Amanyarwanda. Akenshi iyo ubonye ubuzima bamwe muri abo bakobwa babayemo iwabo mu rugo, uba ubona ari ubuzima butanamworohera ko bamugurira na telefone y’ibihumbi 50. Cyangwa ugasanga uwitwa ko ari we ufite akazi atunze urugo afite telefone iciriritse ariko umwana w’umukobwa afite telephone ku buryo urebye mu nzu yose wasanga ari cyo kintu cy’agaciro kanini batunze.

Akenshi iyo ubajije umubyeyi cyangwa abafite inshingano zo kurera uwo mwana bakubwira ko batazi aho yakuye iyo telefone, cyangwa bakakubwira ibihabanye n’amakuru y’umukobwa bitewe n’ibyo yahisemo kubabwira. Ndetse umukobwa utunze telefone iciriritse ihwanye n’ubushobozi bwe, ukabona afite ipfunwe akifata nk’ikigwari.

Amakuru nfite ni uko akenshi aba bakobwa izi telefone bazigurirwa n’abagabo ndetse hari n’igihe usanga uwayimuguriye we afite iciriritse, iyo yaguriye uwo mukobwa yaba ikubye nka kabiri karenga agaciro k’iyo uwo atunze. Ukaba wakwibaza icyo uwo mukobwa aba yamukoreye ku buryo yakwikura amafaranga angana atyo akagurira umuntu ikintu nawe adatunze!

Gufasha ndetse n’urukundo rubaho. Ariko na bwo byaba bibabaje cyane, aho umukobwa yahitamo kugira ibikorwa bitamuhesheje icyubahiro cyangwa byanashyira ubuzima bwe mu kaga ngo ni ukugira ngo atunge telefone ihenze nk’iyo yabonanye nyirakanaka.

Icya mbere mu buzima si ugutunga ibihenze byazatuma ejo hawe hataba heza ngo utakaze intumbero yawe ku buryo n’iyo telefone utazagira ubushobozi bwo kuyigurira mu minsi iri imbere, bigatuma uwo muntu agufata nk’igikoresho cye kuko aba yarakuguriye ikintu bigaragara ko kucyigurira ubwawe bitari kugushobokera.

Kugira intumbero n’amagara mazima ni cyo gishoro kiruta ibindi. Naho telefone nawe wazayigurira igihe cyawe kigeze ndetse ukanigurira n’indi irenze iyo, bitewe n’umwanzuro wafashe mu buzima.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

None niba nk’uko ubivuga arengeje imyaka y’ubukure gusambanira ubusa nako urukundo no gushyirwa mu mago nk’uko baba babeshywa no gusambanira smart ya milioni wamuhitiramo iki?

Pieri yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Gufuha.com, mu buzima se ni iki wageraho nta risk ufashe?

Silas yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Umuntu umwe yambwiye ko Abagore n’Abakobwa bakoresha "Imali" imana yabahaye,bakayikoresha bashaka ibintu n’akazi.Iyo mali bayiha abakire,nabo bakabaha amafaranga.Gusa ni icyaha gikomeye kugurisha umubiri imana yaguhaye.Ababikora ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.

gasigwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Gufuha.com, mu buzima se ni iki wageraho nta risk ufashe?

Silas yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Nibyo koko kwibaza kino kibazo gusa bamwe muri aba uvuze akenshi imtaka baba bafite baba baratangiye gushaka amafaranga hakiri kare.nibo uzasanga barafashe amadeni muri za banki.abandi ngo bakora za picture shooting bakaguriaha amafoto yabo ku bashaka kwamamaza ibinbibazanaira cash
Internet yuzuyeho ahantu henshi wakoreraho amafaranga.ibi bidakuyeho ko hari n’abasambana ’ abantu bafite amafaranga bakabagurira izo tel ndetse ahubwo bakabagurira n’ibirenze kuri izi tel (inzu,imodoka,...)
Bene aba banyuma nibo benshi.ubu bukerarugendo bwimirijwe imbere ntacyo butazatuzanira.

Louis yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Abana bararongora bakabahonga phone nyine birumvikana!
Nonese urumva umwana watangiye kurongorwa afite imyaka 13 urumva yareka kugitanga ngo abone ibyo ashaka kdi nawe aba akeneye ko bamuzimya?
Ahubwo barira abagabo mu mibare kuko babaha ibyishimo bakanabaha na cash!!

General yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Murakoze cyane kumpanuro nziza mutanze kd rwose nibyo pe, Abo bashiki bacu birinde cyane ndetse na bamwe mubagendana ingeso zo gushuka shuka abana ba bakobwa rwose nabo barabyihane pe. MURAKOZE CYANE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Yarakoze cyane yatanze inama nziza inere isomo beshi

Isaiah yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ibi nibiki? Nubwo ntarumukobwa ariko ibyo wanditse nabyita amenshi, ubwose kuba umuntu atunze telephone ihenze cg idahenze, ubona umwanya wokubikurikirana, ikabona nuwo gukoramo akazi? Singuciyintege arko wapi rwose ntakintu kirimo pe!

Udpac yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ibi nibiki? Nubwo ntarumukobwa ariko ibyo wanditse nabyita amenshi, ubwose kuba umuntu atunze telephone ihenze cg idahenze, ubona umwanya wokubikurikirana, ikabona nuwo gukoramo akazi? Singuciyintege arko wapi rwose ntakintu kirimo pe!

Udpac yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ibi wanditse ndabona bitari ngombwa. Ni ishyali,. umuntu urengeje imyaka 18 afatwa nkumuntu ukuze

sagihobe yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ibyo n’ukuri ariko ubirebye impamvu n’ebyiri;
1. Ababyeyi bamwe bagurira smart phone abana mu gihe abana bakiri muri secondary school, bitewe naho umwana avuga hishoboye cyane, ugasanga undi atangiye gutekereza aho azakura tel nziza nkiya mugenzi we uturutse mu muryango ikize...Umwana muri secondary school nyiyakagombye gutunga smartphone kuberako bayikoresha mu buryo butari ubwo ari nabwo abagabo bababonera kuri chatte.

2. Abagabo babahehesi, iyo nabonye umukobwa bakunze afite tel idahenze bamushukisha kuzamugurira iyihenze cyane nawe atajuyaje akagwa muri uyo mutego. Nkibaza uburyo umubyeyi yemera ko umwana atunga tel atazi aho yayikuyem

NB. Izo mpamvu zose, ingaruka n’ubusambanyi butewe n’irari ry’ibintu umukobwa yinjizwamo nabo bahehesi n’uburangare by’ababyeyi. Murakoze.

Allias Goukouni Weddey yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka