Igitekerezo: Ubundi iyo muvuga ngo umuntu yambaye umwenda mugufi uba ugera hehe?

« Abakobwa bo mu Rwanda basigaye bambara imyenda migufi. » Ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, cyane cyane abakuru cyangwa n’igitsina gabo muri rusange, aho baba bagaragaza ko abakobwa n’abagore muri rusange bambara imyenda migufi. Ariko byanteye kwibaza mu by’ukuri aho umwenda mugufi uba ugera.

Iki ni ikintu abantu benshi bahuriraho, aho baba bemeza ko abagore bo mu Rwanda bambara imyenda migufi, abandi bakakumvisha ko ahubwo bambara migufi cyane. Ariko aha uhita wibaza aho umwenda mugufi uhera kugira ngo koko twemere ko ari migufi, binatume tunemeranya ko koko imwe yaba ari migufi cyane, dukurikije uko bamwe babivuga.

Impamvu nibaza ibi ni uko ushobora kubona itsinda ry’abakobwa cyangwa abagore batambutse ku bantu runaka, wajya kumva ukumva ngo ndebera uko abakobwa basigaye bambara imyenda migufi, hari n’ababikabiriza bati bambara ubusa. Nyamara wakwitegereza ugasanga abo bakobwa imyenda bambaye ntabwo igera hamwe (mbese na yo ntireshya) nyamara ukumva bose babashyira mu gatebo kamwe bati « Bambaye imyenda migufi. » Byatumye nibaza nti « Mbese ubwo ubundi umwenda uba ugera hehe kugira ngo witwe mugufi ? »

Aho ibi ubonera ko bidafite igipimo runaka ni uko na ba nyiri kuyambara, umwe koko ashobora kukwemerera ko we akunda imyenda migufi akaba koko anayambara, ariko undi yakumva bamuvuze ngo yambaye umwenda mugufi, bikamuyobera akikanga akubwira ati « Reka reka ntabwo uyu mwenda ari mugufi namba » Ibi bigaragaza rero ko umwe ashobora kubibona ukwe undi akabibona ukwe kuko nta gipimo cyashyizweho cy’aho umwenda wagakwiye kugera, noneho ku buryo uharenze abantu bose bahita babyemeranya ko koko uwo muntu yambaye umwenda mugufi.

Icyakora hari amatorero n’amadini amwe n’amwe, aba yarashyizeho urugero ntarengwa umuntu atakwambara umwenda uri hejuru y’urwo rugingo, ubwo yabirengaho akaba yambaye umwenda mu gufi, kuko baba barashizeho urwo rugero, bakabyumvikana batyo cyangwa bakabyizera batyo. (Urugero hari abavuga ko umugore atagakwiye kwambara umwenda uri hejuru y’amavi, abandi bati umwenda ugaragaza agatsintsino uba ari mugufi) nyamara hari n’undi wiyambarira uwo ashatse bitewe n’uburebure akunda. Icyakora hari n’imiryango imwe ishyiraho itegeko ry’imyenda runaka abantu bagize uwo muryango bagomba kwambara. Abo kuko baba bafite ibyo bemeranyije ubirengaho, afatwa nk’uwambaye umwenda mugufi.

Mbona umuntu yambara umwenda kuko yumva ari byo akunze, ndetse ari bwo burebure yakunze bitewe n’igihe cyangwa n’aho agiye. Kuba ari mugufi cyangwa ari muremure biterwa n’umuntu uri kubireba. Numva rero icyo kwanzura ko abagore b’Abanyarwandakazi bambara imyenda migufi, tutabigira iteka, kuko mu Rwanda nta kigero twumvikanyeho ku buryo umuntu ukirengeje twaheraho twemeza ko yambaye umwenda mugufi.

Ariko na none kuko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga uko abona ibintu. Numva ibyiza ari uko yavuga ati «Ku bwanjye ndabona uriya mukobwa cyangwa umugore yambaye umwenda mugufi »

Ni ku giti cyawe wowe ubireba kuko nta cyita rusange mu Rwanda dufite cyo kuvuga ko umwenda ari mugufi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Umwenda mugufi se ni uwuhe? Byose biterwan’icyo umuntu akunda. Aliko ku bwanjye, sinabona icyatera umuntu isoni ku buryo agenda yipfulitse cg yambaye nk’umwizeramariya wo hambere. Mbese ko buli muntu ali mwiza ku buryo Imana yamuremye, aba ahisha iki? Umuntu aba afite imyambaro y’imbere, ni ukuvuga ko atali bwambare ubusa, naho yakwambara bigufi. Imana ko yaturemye mw’ishusho ryayo, icyo duhisha n’iki?
Mbese ko ntarabona abanegura umugabo wakuyemo ishati agasigarana ikabutura cg ipantalon gusa? Ntabwo se aba yambaye ubusa? Nyamara abakobwa n’abagore, bo ni amaguru gusa bagaragaza kuko baba bambaye hejuru!! Nguko uko mbona ibintu.

Alexia yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Igihe cyose umugore cg umukobwa yambaye umwenda(ijipo cg ikanzu) maze yakwicara bigasaba ko AGEREKA AKAGURU kukandi ngo abe yizeye neza ko aribwo atiyambitse ubusa,uwo mwambaro uba ari myugufi.

Mutsindashyaka Philbert yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ni igihe uba wambaye umwenda ugera hejuru yamavi ark nanone ukaba utakunama. Ni Theo I NYAGATARE nkunda KT RADIO munsuhurize chr wanjye IRANKUNDA GENEVIEVE uri nyagabe. Murakoze

Ndababonye Theogene yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Mumagambo macye yanjye , ubundi kwambara uko ni indanga gaciro zumunyarwanda, ahandi mumyuzerere Hari ahavuga ngo " rinda umutima wawe kuruta ubindi byose birindwa kuko ibyubugingo ariho bikomoka imigani 4:23" ahandi ngo mbere yuko utanyagura umwenda wae banza utanyagugure umutima wae, metero Imana yishimira Nuko wambara ukikwiza kuburyo bishoka gukora burikimwe bitaguteye ipfunwe, nibitashoboka ubwo metero Imana yakwanditse kumutima uzaba wanyishe! Isubireho kuko ,kuko uruca indanga gaciro zawe, murakoze!

Mutabaruka Frank yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Abakobwa bari ku ifoto ibanza ninde wabapfukamishije bigeze hariya?

Kalikali Kendangwe yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Umwenda mugufi ni uguhera ku mavi kuzamuka. Plus uzamuka, plus utangira kugaragara nk’indaya. Jye ni uku mbyumva. Wowe niba atari uku ubyumva, ni ibikureba.

Bobo yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ubundi ntabwo ibaho.

Mimi yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Kugezaubu ntagipimo ngenderwa gihari ariko umwenda mugufi uwambaye ahennye ukagira ibyo ubona inyuma rwose waba arimugifi nukombyunva

Manibaho yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka