Igitekerezo: Sinjya nsobanukirwa aho kunywa inzoga babihuriza n’ubusirimu

Abantu batandukanye bakunda guhuza ubusirimu no kunywa inzoga, aho ubona n’utari usanzwe azinywa agerageza gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo na we azinywe kugira ngo abarirwe mu mubare w’abasirimu.

Akenshi uzasanga utari usanzwe azinywa agerageza kunywa izitwa umuvinyo ‘wine’ mu rurimi rw’Icyongereza cyangwa ‘vin’ mu Gifaransa ( ngo izi ni zo batoranyirizamo umuntu wiga kunywa inzoga) dore ko ngo izi ari na zo z’abasirimu cyane, kugira ngo na we agerageze kwisanisha n’abiyita abasirimu kuko banywa inzoga.

Ndetse hari n’abo ubuzima busekera bahindura icyiciro cy’imibereho, akajya ku cyisumbuye ku cyo yari asanzwe abayeho, bikaba ngombwa ko yishyiramo ubushake bwo kunywa inzoga akenshi ikanamunanira cyangwa ikamugwa nabi, nyamara bagakomeza kumwumvisha ko agomba guhindura ubundi bwoko ashakisha ubwo bashobokana, kugira ngo akunde yitwe umusirimu.

Ibi bikunda kuntera urujijo aho inzoga iza guhurira n’ubusirimu ahubwo aho njya mbona utayitondeye yakwambura n’icyubahiro ndetse n’ubusirimu wenda wari wisanganiwe. Cyane cyane aba biga kuyinywa biganye abandi bazimenyereye cyangwa zinaryohera bo bumva nta kindi kinyobwa bapfa kunywa.

Ntibijya binyorohera guhuza ibi bintu cyane cyane ko ahantu hacururizwa inzoga byanze bikunze haba hari n’ibindi binyobwa bidasindisha, uko haba hiyubashye kose. Bisobanure ko abacuruza baba barabihuje n’uko hari abandi basirimu bazabagana batanywa inzoga, kandi ibyo bacuruza bidasindisha na byo biragurwa.

Hari n’abenshi badatinya kubona umuntu ari kunywa ikindi kinyobwa kitari inzoga ukumva batangiye kugukwena bati: "N’ubwo busirimu bwawe koko ntunywa inzoga?" Ukumva undi ari gushishikariza mugenzi we ati "Ubu rero ugomba kuva mu buturage ugahindura icyo kunywa." Erega uwo na we utanywaga inzoga bakamuremamo icyo kintu cy’uko hari icyo abura kugira ngo abarwe mu basirimu. Hari ndetse n’ukumvisha ko mutasohokana ngo ugire icyo unywa utanyoye inzoga ko waba uri kumusebya.

Ibi bintu njyewe ngerageza kubihuza bikanyangira, cyane ko burya abantu bakunda ibintu mu buryo butandukanye ndetse n’ubusirimu buratandukanye. Ikintu kimwe cyakorwa n’abantu batandukanye ariko bikagaragara mu buryo butandukanye. Ibigaragara rero nk’ubusirimu kuri wowe si ngombwa ko binaba ubusirimu ku wundi.

Ibinyobwa byose ni ibinyobwa bitewe n’impamvu wahisemo kunywa ibyo unywa n’undi akanywa biriya anywa. Ikintu kiba igisirimu cyangwa icy’agaciro bitewe n’agaciro wowe nyiri ukugikora wagihaye.

Kuri njyewe nta busirimu mbona bwo kunywa inzoga. Inzoga ni ikinyobwa nk’ibindi byose umwe ahitamo kunywa bitewe n’uko kimuryoheye cyangwa indi mpamvu runaka. Ni kimwe n’uko umwe ahitamo kunywa umutobe undi agahitamo icyayi, undi agahitamo amata…nta mpamvu yo kwigana abandi ngo ahubwo zizagukoreshe amahano n’ubwitwa ubusirimu wari ufite ubutakaze ngo washakaga kuba umusirimu urenze.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuva na kera inzoga ni mucyurabuhoro.inzoga isaba umugeni.ifite agaciri kanini rwose niyo mpamvi ari insirimu cyane

pasi yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Prédicat wahereyeho irapfuye, siniriwe nkomeza.

Japheth yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Nange biranyobera pe.ugasanga wasohokanye nabantu bakwaka inzoga ukaka fanta ngo Nta busirimu bwawe. Mbona ntaho bihuriye pe

Fabrice yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Uzabanze umenye impamvu mu rubanza habaho inzoga y’abagabo (niyo waba ari umutobe ukitwa inzoga y’abagabo) ni ukubera agaciro kayo.

K yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka