Igitekerezo: Ni izihe ngingo z’umubiri umuntu yahindura bikitwa kwica umuco nyarwanda?
‘Lilly Tronn’ ni izina ryagarustweho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu minsi itambutse, abenshi batangara ndetse banagaya cyane ko uyu yihinduye kuba umukobwa kandi yaravutse ari umuhungu, aho abenshi bagaragazaga ko yishe umuco Nyarwanda. Ibyo byaje kuntera kwibaza umuntu yihindura ku kihe kigero kugira ngo byitwe ko yishe umuco nyarwanda.

Ubusanzwe sinzi niba mu muco hari aho badohorera umuntu kuba yakwihinduranya bitandukanye n’uko yavutse byo bikaba nta kibazo kirimo, noneho uwahoze ari umusore witwaga Lionel akaza guhitamo kwihindura umukobwa akitwa Lilly Tronn, we yaba yararengereye ku buryo agarukwaho n’abantu benshi ngo yishe umuco Nyarwanda.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko umuco ari isangano ry’ibimenyetso byihariye biranga umuryango runaka w’abantu bikagaragarira mu mitekerereze, imikorere, imyifatire mu bumenyi no mu mvugo by’imbaga igize uwo muryango.
None se niba bamwe bihindura ku rwego bumva rubanogeye tukabifata nk’ibisanzwe mu muco, ni uruhe rugero ntarengwa kugira ngo ururengeje tujye tumenya ko uwo yatangiye kwica umuco nyarwanda?
Ubusanzwe mu Rwanda mpabona abantu benshi bihinduye imibiri bitandukanye n’uko bavutse cyangwa uko bakuze bazwi, aho ubona umwe yari igikara ejo mwahura ugasanga yabaye inzobe icanye, undi ukaba umuzi afite amabere manini ejo mwahura ugasanga utubere yaradukoresheje tumeze nk’utwumwana ukidupfundura, undi ugasanga yari afite amenyo ateye ukuntu ejo mwahura ugasanga yayakoresheje ukundi kuntu, undi ugasanga ugutwi cyangwa izuru ndetse n’ururimi byuzuyeho intoboro.
Yewe n’ayo mabuno basigaye bayakoresha bitewe n’ingano basha, n’ibindi. Nyamara abo abenshi ubona abantu banabafata nk’abasirimu. Ariko nibajije icyatumye Lilly afatwa nk’umuntu wakoze ibidakorwa.
Ubusanzwe umuntu ujya gufata umwanzuro wo guhindura umubiri we, buriya biba bitewe n’ibyo yumva akunda, ibyo yiyumvamo kurusha ibindi, cyangwa ndetse bamwe bakabikora binatewe n’intumbero y’akazi bashaka kuzakora.
Ubwo rero buri wese agahitamo bitewe n’ibyo abona bizamubera uko abishaka. Sinibaza rero ukuntu umwe akora igikorwa kimwe na mugenzi we bose ari uguhindura, kugabanya, cyangwa kwongera uko umuntu yavutse, umwe bigafatwa nk’ibisanzwe undi bigafatwa nko kwica umuco.
Ubundi sinavuga ngo kwihindura ni byiza cyangwa ni bibi, cyane ko biterwa na nyiri kubikora. Ariko nibaza ko uwaba wese yahisemo kubikora ku bushake bwe, we aba yabonye ko ari byiza. Naho icyo twita Umuco Nyarwanda ni ishingiro ry’ituze mu muryango w’Abanyarwanda, kuko uhuza Abanyarwanda mu mikorere, mu mihango, mu migenzo, mu mitekerereze, mu bihangano byabo kuko bawusangiye kandi ukabaranga.
Ubwo dusanze iyo migirire cyangwa imigenzo yo kwihindura uko tutavutse bihabanye, twahera kuri barya bose. Burya bishobora kwitwa bito, ariko n’ibikura cyangwa ibigaragara ko bikabije biba byaratangiye nabyo ari bito.
Numva mu gihe nta rugero fatizo rwashyizweho rw’ingingo umuntu yahindura bikitwa ko yishe umuco nyarwanda, ubwo twabigaya byose hamwe, cyangwa tukabyemera byose hamwe, tugasigira umuntu amahitamo ye, wowe wajya no kumugaya, ukavuga ko yagize amahitamo mabi, ariko bitavuze ko byishe umuco Nyarwanda.
Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wa mugani ko uyu yanahindutse agakobwa keza bamuretse niba aribyo bimuhaye amahoro! Naho ibyo kwica umuco mbona abawica ari benshi cyane. Ikindi
Wakoze kuduha ubusobanuro bw’umuco mu nkuru yawe. Numvaga ntamenya icyo nasubiza umuntu abajije ambajije ngo umuco ni iki!