Igitekerezo: Ndacyibaza kwigaragaza nk’aho umuntu wapfuye mwari muziranye cyane icyo byungura

Ku mbuga nkoranyambaga ngenda mbona abantu bashyizeho ifoto y’umuntu wapfuye, akenshi iherekezwa n’amagambo y’akababaro yo kubura uwo muntu, ariko naje gusanga hari ababikora batazi n’uwo wapfuye ari uko bamwumvanye cyangwa babibonanye undi. Ibi bintera kwibaza icyo byaba bimaze cyangwa byungura uwo nyiri kubikora.

Ibi sindabasha kumenya icyaba kibitera, gusa icyo nabonye bikorwa n’abantu benshi, kandi ingeri zitandukanye. Aho ushobora no kugira amatsiko bitewe n’ibyo yanditse ukaba wamubaza andi makuru ajyanye n’urupfu rwa nyakwigendera cyangwa ushaka kumubwira amagambo amukomeza bitewe n’umubabaro uba ubona yagaragaje mu magambo yanditse, ukumva arakubwiye ngo ntabwo twari tuziranye cyane ni inshuti yanjye kanaka imuzi, cyangwa ibindi byenda gusa nabyo.

Hari n’undi uterura amagambo uwari uzi nyakwigendera yanditse, undi nawe akayeterura atyo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze nkaho ariwe uri kuyavuga harimo agira ati” Tuzagukumbura, icyuho uduteye ntawuzagisibanganya, sinzibagirwa cyagihe….” Wamubaza ukumva ngo ni kanaka wari umuzi njyewe ntabwo narimuzi.

Hari ubwo n’uwigira wenda ko adashaka kuvuga amagambo menshi kuko ntacyo yumva anamuziho yamuvuga, gusa ariko kuko yabibonanye abandi ko yapfuye.

Ukabona afashe ifoto yanditseho ngo “Urupfu rurarya koko, Urupfu ntirugira isoni, abeza baragenda, ugiye vuba, cyangwa akishyiriraho ijambo rigira riti” RIP (Risobanura mu cyongereza ngo Ruhukira mu mahoro), ibi akabikora gusa nawe agira ngo ajye mu mubare w’abamenye uwapfuye. Ibi nibyo bintera kwibaza icyo aba ari bwunguke.

Wenda abakora umwuga w’ubunyamakuru tuvuge ko bwaba nabwo ari uburyo bwo gutangaza amakuru, kuko imbuga nkoranyambaga zose z’umunyamakuru abantu bazivomaho amakuru, kandi umunyamakuru nyawe nawe ujya gushyiraho iyo foto aba azi amakuru nibura y’ingenzi yo kuri uwo nyakwigendera, umubajije anakubwira inkuru iri inyuma y’urupfu rwe. Naho se undi wese ushimishwa no kugaragaza ko aziranye n’uwapfuye kandi mu by’ukuri nta n’ahantu baba baziranye bimumarira iki ubwo!

Yego buri muntu akoresha aderesi ze uko ashaka n’icyo ashaka, no mu gihe ashaka ariko nabwo nibura byaba byiza umuntu agiye akora ibyo afitiye ubusobanuro ku buryo haramutse hagize n’umubajije yabibonera ubusobanuro burenze kuvuga ngo nabibonanye kanaka cyangwa nabyumvanye kanaka nanjye ndabikora.

Oya, kwerekana ko umuntu yari uwa bugufi cyane kuri wowe kandi ari uko wamwumvanye abandi, wamubonye ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa gusa ko wabibonanye abandi kandi mu buzima busanzwe ntaho wari umuzi, cyangwa wari unamuzi bisanzwe, ntacyo yari agutwaye nta n’icyo yari akumariye akiri muzima yapfa ukagaragaza ko yari agufatiye runini mu buzima.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo ufite ubumuntu muri wowe urupfu rw’umuntu uwari we wear rushobora kugukora ku mutima,sinumva impamvu wibaza ibi ubundi se bitwaye iki ,ashobora gupfa ukumva amateja ye cyangwa n’ibindi yaramariye societe ukumva amarangamutima,kd igihe cyose gupfa nitabaza,kd wanaha pole abasigaye bakihangana ikikubangamiye rero sinkyumva,keretse wisanganiye umutima utari mwiza

Alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Umupfu araryoha mwabantu mwe

Leoncie yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Njyewe simbona impamvu yo kwibaza ibyo bibazo byose kuko ni ibintu byoroshye kubyumva. Si uburyarya abantu baba bafite, nimba umuntu avuye mu mubiri umuzi ( cyane cg gake cg waramwumvise ahantu runaka) ibyo ntago bikuraho kubabara kandi iyo umuntu ababaye ni byiza kandi bikanafasha iyo abonye aho agaragariza amarangamutima ye cyane ko ari ntanuwabimuhora!!

Briefly rero iyo umuntu ashyizeho izo status wowe uri kwibazaho byinshi nuko aba yababaye nyine!
Kandi ndumva kubyibazaho cyane ari ubujiji, umbabarire!

Kelly yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka