Igitekerezo: Mbona nta mugabo utwara umugore w’undi, ahubwo umugore aba yahisemo kugenda

Kanaka yatwaye umugore wa kanaka. Ni imvugo ikunda kumvikana kenshi ndetse ugasanga bari mu makimbirane ngo umugabo yatwaye umugore wa mugenzi we. Nyamara njyewe mbona ntawe umujyana ahubwo aba yahisemo kugenda kuko mbona ari amahitamo aba yagize.

Ibi bivugwa no ku bagabo ngo nyirakanaka yatwaye umugabo wa nyirakanaka, ariko ubu nahisemo kuvuga ku bagore kuko ari bo bakunda kuvugwa cyane ko batwawe.

Iyo bavuga iyi mvugo baba bashaka kuvuga ko uyu mugore asigaye akundana n’undi mugabo, cyangwa yaba ari umugore wari usanzwe yubatse akaba yahukanye akajya ku wundi mugabo cyangwa akanajya kubana na we burundu. Nyamara urebye neza aba yaraganiriye n’uyu mugabo wundi akagera aho afata umwanzuro wo gusiga uwo wa mbere agasanga uwo mushya. Aha ni ho mpera mvuga ko agenda, ko ntawe umutwara.

Umugore ni umuntu ufite ubushobozi muri we bwo gufata umwanzuro wo gukora iki akareka kiriya. Rero si itungo cyangwa umutwaro ngo umuntu araza kumutwara uko yiboneye. Kandi ibi biramutse bibaye ubwo njyewe numva byakwitwa gushimutwa aho kuvuga ko bamutwaye. Ubwo byumvikane ko haba habayemo imbaraga z’umurengera ku buryo yatabaza ko yatwawe bunyago.

Ni gute umuntu ufite ubwenge agenda akava aho yari ari cyangwa agasiga umuntu bakundanaga, cyangwa umugabo babanaga akajya kubana n’undi akicecekera agatuza, mwarangiza ngo baramutwaye? Biba ari amahitamo ye ntawe uba yamutwaye aba yagiye bitewe n’impamvu imwe cyangwa nyinshi zituma arutisha umugabo runaka undi bari basanganywe.

Icyakora ku bwanjye umuntu waba ufite ubumuga bwo mu mutwe nabyemera ko bamutwara, kuko akenshi akora ibyo atazi neza kubera iki kibazo, ku buryo umuntu yanamukoresha icyo ashaka kuko ataba afite ubushobozi bwo guhitamo. Ariko undi wese aba abizi neza ibyo arimo ku buryo ntabivuga ngo bamutwaye.

Iyi mvugo ijya igaruka kenshi, itanakoreshejwe na banyirubwite gusa, ahubwo no muri rubanda ukumva bari kuvuga ngo uriya mugabo yatwaye umugore wa kanaka, ku buryo ubona anafatwa nabi muri sosiyete nk’uwakoze amahano. Ku bwanjye numva uwo mugabo aba arengana kuko icyo aba yarakoze wenda koko niba ari na we uba waratangiye ibi biganiro, aganiriza umugore kugeza aho amuhaye ingingo zimwemeza ko agomba gusiga umugabo bari basanganywe akajya kubana na we. Ubundi nyamugore agafata umwanzuro wo kubigenza uko babyumvikanye.

Umugore azi ubwenge rero ku buryo akora icyo yahisemo mu gihe ashaka. Ku bwanjye ntawe utwara umugore wa mugenzi we ku buryo igikorwa kiba cyabaye kivaho cyitirirwa umugabo, cyangwa n’amakosa akaba ari we ashyirwaho. Ahubwo aramwemeza ku buryo umugore afata umwanzuro wo kugenda. Arijyana rero ntawe umutwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi Nkuru ubundi niyo, ariko n’ubwo ushaka kubigorora? Siko iyo wakomoje yar’ivugitse, icyo yavugaga n’umugabo wigarurira urugo rw’undi adahari cg ahari naho wa mugabo wawa mugore agakomeza kuba nk’Adresse, agahaha akavuza,akanamwitirirwa kandi Umugore abafatanyije bombi, umugabo (umugabo uhaha, n’umugabo umumar’ipfa) n’umugore gutyo, ibyiza n’uhita mo kimwe akaka gatanya akabana n’uwo yakunze, usibye ko Bariya batajya bamarana kabiri, umwe iyo avuze gato ujya kumva ngo ng’ibyo Ibyo wapfuye n’umugabo Wawe, cg n’umugore Wawe, naho Bariya ushaka kurengera uzabababwire uti IMBEBA YAKURIKIYE AKARYOSHYE MUNSI Y’URUTARE IHAKUR’INDA Y’AKABATI, n’igihugu cyacu ntikiremera ko usezerana n’umugore cg umugabo ngo Ujye umusangira n’undi, wahagwa,

Maendeleo yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Aka kantu karimo inyurabwenge n’ubwenge rwose.

Ntawe ubatwara baba ari abantu bakuru. Uwatwawe ajye avuza induru atabaze!!!

Urakoze cyane

Vincent yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ufite igitekerezo cyiza, ariko nkeka wabifashe uko bitari. Kuvuga ngo yamutwaye si physically ahubwo ni mu bitekerezo. Muri kamere z’abantu, umugabo azira icyo abonye, naho umugore azira icyo yumvise. Umugabo abona umugore mwiza akamwirukaho mpaka amugezeho. Naho umugore kugirango anakubone ni uko uba wamuvugishije, wamwirutseho,etc. Iyo rero ubashije KUMUTWARA umutima, bigakubitira ko wenda umugabo we atamufashe neza, nibwo afata icyemezo cyo gusanga uwo wamufashe neza, akamuhindura ibitekerezo, donc wamutwaye umutima.

John yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka