Igitekerezo: Ese abakobwa ni bo bababwiye ko bakunda guteretwa mu Cyongereza ku buryo n’utakizi agikoresha?

Mu Rwanda usigaye ubona abasore benshi iyo bagiye gutereta umukobwa, n’iyo basanzwe bavugana mu Kinyarwanda, bahita bahindura bakavuga mu cyongereza. N’iyo yaba atizeye neza uwo abwira ko akizi, cyangwa na we ugasanga atanazi amagambo arenze angahe gusa.

Ubona ibi bigenda bimenyerwa gukoreshwa n’abantu benshi, ku buryo bamwe iyo agihura n’umukobwa yumva afite gahunda yo kumutereta ahita amubwira mu Cyongereza, ku buryo hari n’abo ubanza gukeka ko nta Kinyarwanda yari azi. Nyuma ukaza gusanga ni mugenzi wawe, unazi Ikinyarwanda cyinshi.

Ibi kandi bigaragara nabi cyane, ubwo usanga hari utangiza ibyo biganiro n’Icyongereza atakizi ari amagambo make azi nk’ayo gusuhuzanya, cyangwa kubwira umukobwa ko wamukunze unamusaba ko mwaba inshuti, cyangwa mwazasohokana gusangira, ku buryo uwo musore agize ibyago uwo mukobwa akaba azi Icyongereza cyinshi nyamusore atakara ntanamenye ibyo amubwira.

Ibi byanteye kwibaza cyane, impamvu abasore bahisemo kujya bakoresha Icyongereza mu gihe batereta, atanabanje kubaza uwo agiye gutereta niba Icyongereza akizi.

Ubundi ururimi wabwira umukobwa w’Umunyarwandakazi ukaba ufite nibura icyizere 98% ko ari bukumve ni Ikinyarwanda. Kuki utabanza gutereta mu Kinyarwanda noneho mukabanza mukamenyana neza ukamenya n’indimi azi, cyangwa akunda gukoresha, mbere yo guhita umusomamo ko byanze bikunze yaba azi Icyongereza?

Simvuze ngo kuvuga indimi ni bibi, oya ni byiza kuko buri muntu anagize amahirwe yamenya inyinshi zishoboka. Ariko kwifata ukumva ko buri mukobwa w’Umunyarwandakazi kandi uri mu Rwanda agomba kuba azi icyongereza, byo numva ntabibonera ubusobanuro.

Mu Rwanda hari indimi enye (4) zemerewe gukoreshwa, bivuze ko rero wasanga wenda ku Kinyarwanda hari n’urundi rurimi azi ariko atari icyo Cyongereza. Hari n’igihe numva hirya bavuga ngo hari indimi ziryoshya urukundo, yego reka na byo tunabyemere ko bishoboka, ariko se umuntu yaryoherwa n’ibyo atumva!

Numva ku bwanjye nagira inama umuntu ugiye gutereta wahera nibura ku rurimi waba wizeye neza ko uwo muntu ari bwumve, kuko ushobora no kumutera ipfunwe utangiye kumuvugisha icyo cyongereza ugasanga ntacyo azi, kimwe nawe ko ushobora kwitera ipfunwe utangizanye ikiganiro ya magambo yawe angahe wafashe mu mutwe yo gutereta, ugasanga umukobwa azi cyinshi ku buryo uhita wibura.

Nibwira ko mu Kinyarwanda hari amagambo meza aryoheye amatwi, umuntu yaheraho atereta umukobwa w’Umunyarwandakazi, ubundi mwazamenyana mugasanga mukunze gukoresha izo ndimi zindi mwese mubyumvikanyeho, mukajya muzikoresha uko mubishaka.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gukebura uwaba ajyana iyo myumvire, kdi burya ururimi si ikintu umuntu yihutira gukoresha Ku WO abonye wese keretse Ikinyarwanda. Ni rwo rurimi twisangamo twese.

Byaba byiza gukoresha izo ndimi zindi byumvikanyweho igihe Atari Itegeko ry’akazi cg mu ishuri.

Bosco yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka