Igitekerezo: Ese abagaburiraga abakozi ibishyimbo n’akawunga ubu musigaye mubagaburira iki?

Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane ko numvise ko mu bisigaye birya umugabo bigasiba undi nabyo birimo.

Akawunga ni izina ryahawe umutsima w’ifu y’ibigori, Abanyarwanda benshi bayobotse mu myaka yatambutse. Bamwe uretse no kuwurya kuko bawukunze, bawukundira ko utubuka, bityo abafite abantu benshi bagaburira bakawuyoboka batyo hamwe n’ibishyimbo, nabyo bikundirwa akenshi ko bitubuka.

Abakozi batandukanye rero yaba abo mu ngo, mu bigo bitandukanye ndetse n’inganda abakoresha babo babahitiragamo kurya akawunga n’ibishyimbo, kuko aribyo byahazaga umubare munini. Gusa hakaba n’ingo tutahwemye kugaya, bakoresha umukozi wo mu rugo bakumva ko we adakwiriye kuba yarya ku mafunguro ya ba nyirurugo, maze bakamugenera ibishyimbo n’akawunga ku ruhande, yahisha amafunguro yabo nawe akitekera ibyo yagenewe.

Ibi ni bimwe byaje kuntera kwibaza iki kibazo, niba ubu aba bakozi batarishwe n’inzara, cyangwa abakoresha barahise babona ibindi bibakwiriye mu gihe ibi byahenze cyane, bagahita bumwa ko bitagikwiriye abakozi!

Ubu mu Rwanda hirya no hino haravugwa ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko, aho ibishyimbo biri mu byahenze cyane abantu benshi batakibyigondera, ndetse n’ababiguze bigafatwa nk’amata y’abashyitsi, babirondereza kugira ngo bazabiryeho iminsi myinshi. Ibintu bituma nibaza ba bakozi banyu byari bitunze nk’ibiryo bisuzuguritse kuri mwebwe, ubu murimo kubisangira, cyangwa?

Ubundi iyi Si ni gatebe gatoki, none ibintu bishobora kugaragara nk’ibiciriritse bwacya kabiri bigahinduka iby’agaciro kubera impamvu zitandukanye. Iyo wasangiye ubuzima urimo n’uwo mukozi ugukorera uyu munsi (twese twemera ko badufatiye runini), n’iyo ubuzima buhindutse mwese muba mubibona ko bwahindutse, mukarebera hamwe uko mwitwara, bitewe n’icyahindutse.

Gusa nizere ko aba bavandinwe batabirenganiyemo ngo mufate bya bishyimbo mubibike muri za furigo, mwibagirwe kubashakira ibindi bibatunga, cyangwa muhindure umuvuno mujye musangira ibyo mwariye namwe kuko nabo ni abantu nkamwe.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hhhhhhhh mpise nibuka umugore wo mugatenga nakoreye izamu watugaburiraga amazi yinyanya na kawunga ubu Ari gutangiki noneho

Alias yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Cyakora Youyou ujya unshimisha cyanee n’inkuru zawe. Ziba zisekeje Kandi zirimo inyigisho nyinshi Kandi zishingiye ku biri kuba muri iyo minsi.

Gusa nabwo warabuze nta nkuru zawe twaherukaga abakunzi base watwicishije irungu. Reba nawe inkuru yawe yaherukaga!

Naho ibijyanye n’aba bavandimwe rwose ababoss babagaburiraga ibyabo biryo none ubu bikaba byahindutse VIP nabo babibona fake bisubireho Koko.

Gitego yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka