Igitekerezo: Ariko kutagira inshuti z’abagore bagenzi bawe bihurira he no kukugira umuntu mwiza?

"Njyewe singira inshuti z’abagore" Iyo ni imvugo igarukwaho cyane n’igitsina gore, bashaka kumvikanisha ko abagore badashobotse, n’ufite inshuti zabo na we aba adashobotse.

Ibi ni ibintu nyiri kubivuga aba yumvikanisha ko abagore atari abantu beza bo kugira inshuti. Ibi akabivuga yaba avugana n’abagabo cyangwa abandi bagore bagenzi be, ashaka ko bumva ko we n’ubwo ari umugore adafite imico nk’iy’abagore ari yo mpamvu atagira n’inshuti z’abagore.

Ibi kandi bisigaye byarabaye imvugo rusange aho abagore benshi iyo bagiye kumvikanisha ko bafite imico myiza, akubwira ko nta bagore b’inshuti agira, we yigirira inshuti z’abagabo gusa!

"Ni yo mpamvu nyirakanaka nta nshuti z’abagore ngira..." Ibi ukabona abiteruye mu kiganiro akenshi barimo kuvuga mugenzi wabo, cyangwa basubiramo ibyo undi Nyirakanaka yavuze, ariko we akavuga ko yahisemo kwigirira inshuti z’abahungu kugira ngo we yizerwe ko ari umuntu mwiza. Akenshi baba bagaragaza ko abagore bagira ingeso yo kunegurana.

Yego koko hari abagore bikundanira n’abagabo, bakumva ni bo biyumvamo bitewe n’uko yavutse cyangwa ubuzima yabayemo, akaba yiyumvamo abahungu kurusha abakobwa.

Hari n’uwiyumvamo ubuhungu kurusha ubukobwa. Ariko rero si numva ko kutagira inshuti z’abagore nawe uri undi bihita bikugira umuntu w’umwizerwa, ugasanga umuntu ikiganiro kimaze nk’isaha iyo nteruro yayivuzeho nk’inshuro zirenga eshanu.

Igitangaje ni uko iyo akenshi umugore arimo kuvuga ibyo bintu na we aba ari mu nkuru zimeze nka zazindi arimo kuvuga yangira abagore, zigatuma atanifuza kugira inshuti z’abagore.

Ibi kandi abenshi babivuga ari ukwigana abandi, gusa kugira ngo na we yumvikanishe ko ari umuntu mwiza, nyamara wazitegereza ukazasanga ahubwo wenda uretse abagabo baziranye ari abo bafitanye isano runaka atari abo bamenyanye ku bw’ ubushuti gusa.

Mpamya neza ko abagore bose batagira amazimwe cyangwa badafite indangagaciro zo kuba bataba inshuti nziza. Niba hari n’umwe cyangwa babiri uziho ibyo, wibagira rusange, cyangwa niba warahuye n’abagore babi wikumva ko abagore bose ari babi ku buryo kugira ngo wumvikanishe ko uri umuntu mwiza ari uko ugomba kumvikanisha ko nta mugore mufitanye isano.

Niba hari umugore mwahuye utarakubereye mwiza uzahindure ushake undi wakubera inshuti kuko barahari ndetse benshi. Na ho niba wigana abandi imvugo gusa kugira ngo wumvikanishe ubwiza bwawe ntaho bihuriye.

Uko hariho abagabo babi umuntu atakwifuza kugira inshuti, ni ko hari n’abagore beza bakubera inshuti nziza cyane ukumva nta n’indi nshuti wayisimbuza mu buzima.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane, Iki gitekerezo ndagishimye byimazeyo. Kuba umuntu abura uwo bahuza, ntibiba bivuze ko ari we miseke igoroye, Ahubwo bene uwo ujye ubanza umwigeho cyane mbere yo kumugira incuti nawe.

Bosco yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Nta mpamvu yo gushyira abantu bose mu gatebo kamwe! Gusa abagore muri kamere bavuga menshi kugeza n aho basigara nta cyizere bakifitiye cg ngo bakigirire bagenzi babo.

Soso yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka