Igitekerezo : Abigize abagenzuzi b’ibikwiye n’ibidakwiye ku mbuga nkoranyambaga ububasha mubukura he?

Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zirimo gukoreshwa n’abantu benshi batandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ubona hari abantu benshi bagenda banenga ibyo bagenzi babo bashyizeho bagaragaza ko bitari bikwiye cyangwa barengereye.

Ubundi n’ubwo ibi byitwa imbuga nkoranyambaga, biba ibya rusange ari uko nyiri ubwite yahisemo kubisangiza imbaga (abantu bnshi), kuko bitangira ari urubuga rwe yitangirije, nyuma akajya ahitamo ko ibyo ashyizeho bibonwa n’imbaga cyangwa akabigenera itsinda ry’abo ashaka kubyereka.

Ibi rero biba ari amahitamo y’umuntu y’ibyo ashaka kwerekana bitewe n’impamvu ze. Ariko ukabona irindi tsinda ry’abantu runaka rirabijyaho impaka ngo ntabwo ibyo yashyizeho byari bikwiye nk’aho ari bo bashinzwe kumuhitiramo ibikwiye n’ibidakwiye.

Ibi ndabigarukaho cyane ntavuga ku mbuga nini nka Twitter na Instagram cyangwa Facebook n’izindi. Ndagaruka kuri Whatsap akenshi ikoreshwa mu matelefone ngendanwa y’abantu. Aho umuntu ashyiraho sitati (status) ikabonwa n’abantu bamufitiye nomero kandi na we abafitiye izabo. Ni ukuvuga ko aba ari abantu baziranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ugasanga abantu bahora bavunwa n’ibyo mugenzi wabo ashyira kuri sitati ye, ngo aba yakabije, ararengera abenshi bakanabihuza n’imyaka, inshingano n’ibindi byinshi. Ariko se ko nyiri ubwite ari we ufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo abona ashaka gushyiraho, muri make aba azi ibikwiriye kuri we n’ibidakwiriye. Abandi bibavunira iki ?

Ibi bintu n’ubwo byashyirwaho na nyiri ubwite agasigira uburenganzira buri muntu umufitiye nomero ko yabibona, ntibiba bivuze ko ubireba ku gahato. Ni amahitamo nawe uba wagize kujya kureba kuri sitati ze. None se kuki ubihitamo kubireba ubundi bikakubera umutwaro ? Mba numva harimo kudakura mu mutwe no kutamenya nawe ubwawe icyo ukunze n’icyo wanze.

Hari abantu bakunze kunengwa n’inshuti zabo cyangwa abavandimwe n’amatsinda runaka bahuriyemo ngo ashyira ibintu bidahuye kuri sitati ye, ngo agaragaza ubuzima bwe, abandi bakanabihuza n’ubwirasi cyangwa ubwibone... Ibi kandi bigarukwaho hirya no hino. Ariko bintera kwibaza mu byukuri ugomba kumenyera nyiri ubwite ibikwiriye n’ibidakwiriye kuri sitati ye. Kandi na we ari umuntu mukuru ukuze.

Igitangaje uyu muntu unengwa n’abantu benshi bamutaramanye ngo ashyiraho ibintu bidakwiriye, ni we usurwa n’abantu benshi ku buryo ntawutuza atarajya kureba ibyo yashyizeho. Bamara kubireba bakiciraguraho ngo ibyo ni ibiki aba yashyizeho. Ibi bigatuma nibaza niba koko aba baba babyanze cyangwa baba babikunze.

Ku bwanjye numva abantu bakagombye kurenga ibintu nk’ibyo bibavuna mu mutwe kandi ntacyo bibamariye. Umuntu aba ari mukuru wo guhitamo ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze. Nawe uba uri mukuru wo guhitamo kubireba cyangwa ukabireka, ubundi ugakomeza ubuzima n’ibintu bifite icyo bikumariye binakungura. Aho guhora muvuga kanaka ngo ashyira ibi kuri sitati kandi we yabishyizeho akikomereza ubuzima bumuryoheye kuko yakoze ibyo yumva ashaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bambarize. Kandi iyi ni imico abakobwa benshi n’abagire bahuriyeho. Bataramira mugenzi wabo kakahava ngo yapostinze ibintu bitakwiye! Mind your business dears.

Jerome yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka