Igitekerezo: Abavuga ko umugore wasambanye biba ari umwanda, abagabo bo mubona ari isuku?

"Burya wabona umugabo asambana, ariko ntukabone umugore wasambanye kuko biba ari umwanda" ibi ni ibikunda kugarukwaho n’abantu benshi, ariko bikantera kwibaza niba umugabo we usambana baba babona ari isuku!

Iyo ibi babigarukaho, akenshi baba bavuga umugabo cyangwa umugore wubatse, ariko waciye inyuma uwo bashakanye akajya gusambana n’undi mugabo cyangwa undi mugore. Ariko bamwe bakagaragaza ko guca inyuma uwo mwashakanye nibura byakorwa n’abagabo naho abagore batari bakwiye kubikora kuko bigaragara nabi, mbese ku mugore biba ari umwanda.

Aha bintera kwibaza ibi bintu aho bitandukaniye, ku buryo umugabo wafashwe asambana bifatwa nk’aho ari ikosa riciriritse yakoze ndetse ari bimwe mu bigize umugabo, nyamara yaba umugore ufashwe yasambanye agafatwa nk’uwakoze amahano, kandi bombi ari icyaha kimwe bakoze.

Mu Rwanda, itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ku ngingo ya 244 y’umutwe twavuze haruguru, ubusambanyi buhabwa igisobanuro cy’uko ari “Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.”

Ku ngingo ya 245, havugwamo ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1). Iri tegeko ntiritandukanya umugabo n’umugore. Ariko iyo bigeze muri sosiyete usanga abantu babitandukanya bakagaragaza ko ubusambanyi bw’umugabo butandukanye n’ubw’umugore, kandi nyamara byose ari ubusambanyi.

Ibi bintanganza cyane iyo abagabo n’abagore bicaranye, ukabona bose baremeranywa bati "burya wabona umugabo asambana ariko ntukabone umugore wasambanye biba ari umwanda" Ni gute ibi bitandukanywa kandi byose ari igikorwa kimwe?

Nta muntu wemerewe gusambana yaba umugabo cyangwa umugore. Uwahisemo kubikora ni uko aba yumva we yemeye gukora iyo ngeso mbi. Niba rero sosiyete yemera ko ari icyaha ndetse binasa nabi muri sosiyete, bivuze ko ari umugabo wabikoze ndetse n’umugore wabikoze, bose bafatwe kimwe.

Ku bwanjye mbona ibi byagakwiye gufatwa kimwe nta kubatandukanya. Umusambanyi wese ni umusambanyi. Ntawe usambana ngo bibe isuku, hanyuma undi nabikora bibe umwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Njyewe uko mbyumva numvako icyaha cyose nicyaha imbere y’Imana,rero ntawemerewe gukora icyaha numwe,uwo mugabo c we iyo ateye undi mugore inda byo ntibiteza ikibazo mumuryango we?!uwo wamugabo yateye inda aza kwaka indezo yumwana,byanarimba agahita abazanira uruhinja akaruhereza se.cg bakaba banamufunga,!rero Inama isumba izindi nukubireka bose.

Jeannette yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Hoya rwose, iki gitekerezo ahubwo gushyirwe ahantu henshi kandi njyewe ndumva gikwiye gushyigikirwa n’abagore benshi. Uku niko bahera bashaka kwumvikanisha ko abagabo hari ibintu bemerewe ariko abagore bitemerewe.
Nka kera kose ngo nta mugore urya ihene, kuko amera ubwanwa.

Sinshyigikiye ingeso y’ubusambanyi rwose ni mbi cyane. Ariko rero uwasambanye wese ni umwanda. Yaba umugabo cyangwa umugore.

Richard yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

KU MUGORE N’UMWANDA PEEE !
ASHOBORA GUTWARA INDA Y’UNDI MUGABO AKABA AVANGIYE UMUGABO,INKURIKIZI:GUSENYA URUGO-KUBABAZA ABANA BABO-GUTERANYA IMIRYANGO YOMBI N’IBINDI !!!!

MIKK yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Nonese umugabo we agiye agatera inda urumva ntacyo byangiza koko!!!! Gusambana nanjye rata byose ari umwanda. Nta busambanyi bwubaka ngo ubundi buze gusenya.

Iki gitekerezo ndacyubashye rwose.

Mireille yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

KU MUGORE N’UMWANDA PEEE !
ASHOBORA GUTWARA INDA Y’UNDI MUGABO AKABA AVANGIYE UMUGABO,INKURIKIZI:GUSENYA URUGO-KUBABAZA ABANA BABO-GUTERANYA IMIRYANGO YOMBI N’IBINDI !!!!

MIKK yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Mubyo ikiri byose si byiza;gusa ntekereza ko babiterwa nuko abahire Ari benshi ugereranije n’abagabo kandi bityo umugabo afashe umugore umwe usanga hari abasigara ku uburyo aba basigara wasanga cg ababafasha aribo babivuga.
Kuko utarihaye Imana byanze bikunze ntiyaburizamo biriya byishimo igihe Imana itamutsindishirije.

Alias Mugisha yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Ntekereza ako ababyise uko ahari bashakaga kumvikanisha ko byo aba ari bibi cyane kurushaho, nubwo koko byose ari icyaha kimwe. Kuko wenda bishoboka ko abagabo aribo bikunda kubaho cyane kurusha abagore.

Da yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ahubwo vuga ngo ni umwanda mubi cyane! Nta mugore wo gusambana

Bosco yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ahubwo vuga ngo ni umwanda mubi cyane! Nta mugore wo gusambana

Bosco yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka