Guterana ibyondo mu bavandimwe bisigare muri 2024
Mu mpera z’umwaka, abantu bagambirira gutangira umwaka mushya ari bashya; bamwe bagambirira kureka itabi, abandi kureka inzoga. Bamwe bagambirira kugaruka mu nzu y’Imana, abandi kureka ingeso yabananiye...byose babiterwa n’ingaruka cyangwa igihombo bakuyemo.
Icyakora ntitwakwirengagiza ko hari n’abagambirira gukomeza inzira nziza batangiye, igihe bahamanya n’umutima wabo ko bahisemo neza.
Mbe bavandimwe musangiye umurimo, mu myuga yose mukoreramo inyuranye, mwe mufite iyihe migambi?
Hano iwacu, ndavuga mu muryango mugari w’umurimo mbarizwamo, twebwe hari ibitero bitwibasiye aho umwe aca bugufi, agafata ibyondo, agatera mugenzi we, wenda yambaye n’imyenda yera akamwangiza rwose. Hari n’uba atwaye imodoka, akanyura ahari ikiziba, akagishiburira kuri mugenzi we ugenza amaguru mu muhanda imvura ihitutse, akamukorera ibya mfura mbi.
Simvugira mu migani, byose biba izuba riva. Mwaratwizeye, mudutiza amatwi, muradukunda(like), muradukurikira(follow), ariko biragatsindwa ko ikaramu mwaduhaye, indangururamajwi(micro) mwaduhaye, n’ibindi twakuye mu rukundo(likes) rwanyu twabikoresha nk’intwaro zisenyana.
Ntibikabeho ko umuvandimwe yafata mugenzi we akamwandagaza, akoresheje imiyoboro yagezeho yiyushye akuya, abikesha abakunzi be bemeye kumukurikira(followers).
Ikibazo rero, muri iki gihe abantu basigaye basa n’abegeranye kuko ubu twese duhurira kuri WhatssAp zifite amazina anyuranye. Hari abo duhurira kuri WhatsApp y’umwuga nyine, iy’abagura amafi, ay’abavoma mu gishanga, iy’abakora Sport ku cyumweru mu gitondo n’izindi. Ya nkuru yo guterana ibyondo aho hose igenda ihakwirakwizwa, hapfa kuba harimo uziranye n’abavugwa mu mwandiko.
Ni yo mpamvu nyuma y’isaha imwe hamaze gutangazwa iby’inkuru y’uwateye ibyondo n’uwabimuteye, usanga byacitse, mbese ‘hahiye’ nk’uko biri mu mvugo y’ubu, cyane cyane iyo umwe muri bo, cyangwa bombi bakunzwe, bakurikirwa na benshi.
Aha rero, bisembura nyaguterwa ibyondo, akaba atagishoboye gushaka mugenzi we ngo baganire amubwire ati wambabaje, ahubwo aramubwira ati “ni abiri kuri abiri; ibikoresho ufite nanjye ndabifite.” Ni aho ahera na we akajya kwihorera.
Iyo rero hagize ubona ibivugwa, akagira ati ‘muri mu maki ko ibi bintu atari byiza?’, abari ku ruhande na bo baramuseka bati ‘ urabashakaho iki? Baraziranye kandi nta ribi ryabo.”
Aha haba harimo kuryaryana, kuko iyo usubiye hirya, bagenzi bawe usanga baganira kuri za nkuru twavuze, bagaragaza akababaro bati “uyu mwuga warapfuye byararangiye.”
No muri ya mahuriro ya WhatsApp, hari iryo mazemo iminsi ryo mu buto, babonye inkuru ibaryoheye maze bavugisha ukuri kubabaje bati “narabivuze ko muri aba bantu dusigaranyemo abanyamwuga babiri gusa!” Ubwo kandi mu mwuga bavugaga turimo tubarirwa mu Magana! Ubwo rero barabivuze mbura aho ndigitira!
Mu by’ukuri, imiganirire yo guterana ibyondo kuyimenyera biragoye, kuko nta mvugo y’ubuse iri inyuma yayo, ahubwo usanga ari amagambo akarishye yasenya umuntu.
Ku ruhande rumwe icyo umuntu akwiye kwibaza, ni ukumenya ngo ese niba turi n’abahanga mu kuganira amagambo aremereye, ariko tukayanika ku karubanda, mbese mwamenyera abaza inyuma yacu turi kubigisha kuganira gipfura?
Ku rundi ruhande ariko, hari n’abavuga bati “gutuka umuntu, nako kumutera ibyondo ku Karubanda ni imari, birinjiza. Wa mugani ngo bitanga ibirayi”. Ariko ku ruhande rw’uwatewe ibyondo, kwishyura uwamubabaje, akamucunga agenda n’amaguru maze ukatsa imodoka, ukagenda na we ukamumishaho ibiziba na byo ngo ni imari ishyushye.
Ndetse, bitewe n’izina abavugwa mu mwandiko bafite, iryo “bubatse”, nako ababakurikira(followers) babubakiye, usanga n’abarebera ku ruhande batangira ibiganiro-shami.
Ibyo ni ibiganiro bindi bifatiye kuri rya terana ry’ibyondo, ari nabyo bituma inkuru iba kururu kururu, iminsi igashira indi igataha havugwa inkuru y’ibyondo, izindi nkuru zikaba zitegereje.
Ku nkuru y’ibyondo, ushobora gusanga hashamikiyeho izigira ziti “icyatumye kanaka atera kanaka ibyondo cyamenyekanye, iyumvire aho kanaka yakuye ibyondo yateye nyirakanaka, no ku nkuru y’ibyondo pasiteri kanaka yanze kurya iminwa…”
Akaga muri ibi byose ni ukuba wahaguruka ukagira uti “musigeho”, maze bareba bagasanga ubarusha imyaka ibiri cyangwa itatu y’ubukure, cyangwa bagasanga warimukiye mu mwaka wa kabiri bo batangiye uwa mbere.
Bagira bati “erega ibihe byanyu si byo by’ubu. Ibintu birahinduka, ibyo mwize cyera ntibikijyanye n’igihe.”
Hanyuma rero, niba iterambere rije guhindura akamero kacu n’umuco karande, wa wundi udutoza kumesera imyenda yanduye mu muryango, kabaye!
Niba n’umukuru yacyaha abato nabo bakamuhindukirana bagira bati “kuva atanyubashye nanjye reka muhe ibye”, murarye muri menge!
Data ahora angira inama nifuza kubasangiza aho agira ati “mwana wanjye nibagutera ibyondo ku myenda, uzareke byume. Ntuzabikoreho bigitose. Uzareke byume hanyuma ubihungure bizavaho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|