Ese koko amafaranga yarabuze?
Ijambo “amafaranga yarabuze” ryaremwe kera kuko nararisanze, ariko n’abanduta mfite ibimenyetso ko na bo mu gihe cyabo barikoreshaga, ku buryo kumenya igihe iki kibazo cyatangiriye bishobora kugorana.
Icyakora n’ubu riracyakoreshwa mu ngeri nyinshi z’Abanyarwanda, mu Karere, muri Afurika yose ndetse n’ibwotamasimbi, buri wese akarikoresha mu rurimi avuga, ku buryo ubona ko nta buhungiro.
Iby’ahandi reka tube tubyihoreye turebe iby’iri bura ry’amafaranga turijyanishe n’ibiriho i Rwanda, maze buri wese yifatire umwanzuro. Abazi umwanditsi ariko bo nabagira inama ko batakwita ku butunzi bwe bafata umwanzuro, hatava aho hagira uvuga nka wa mugabo wo muri Bibiliya wagize ati ‘ikize natwe udukize.’
Nuko rero...amafaranga yarabuze?
Ndacyabikoraho ubushakashatsi ariko ndashaka ko hagira udusobanurira aho izi modoka nziza cyane mu moko yazo ziri guturuka.
Abatega iza rusange twahereye kuri za twegerane zitwara 18, ari zo nasanze mbyiruka, nkibona umuhanda w’umukara, ubwo najyaga mu “mashuri yisumbuye” nako “amashuri makuru” y’icyo gihe, none ubu tugeze kuri za Yutong zitwara hafi 70 icyarimwe, n’ubwo benshi bagenda bahagaze.
Umujyi wa Kigali ubwawo, urabarira ayo ma bisi mu magana, kandi icyo mwabanza mukamenya, ni uko ayo mabisi, adafitwe n’abantu benshi. Oya rwose ibigo bitwara abagenzi, wabibarira ku mitwe y’intoki.
Izi zikorana na bisi zindi ziringaniye zitwara abantu 30, na zo zibarirwa mu magana, izi bakunze kwita Kwasiteri bahereye ku izina rimwe Toyota yabatije imodoka zayo “Toyota Coaster.”
I Kigali, n’ubwo “amafaranga yabuze”, abagenzi baba bategereje izi modoka bahora biyongera kurushaho, umujyi wa Kigali ukabwira abashoramari uti “nyabuna nimuzane izindi”.
Umwanya wo gutegereza izi modoka ugenda wiyongera, aho kugabanuka. Imirongo muri gare yo mu mujyi, Nyabugogo ku zijya mu ntara n’ahandi ho biba ari ibindi bindi. Utarabibona azahatemberere muri izi mpera z’umwaka n’intangiriro z’utaha.
Mu batega imodoka kandi, hari n’abatirirwa babara urugendo, n’ubwo “amafaranga yabuze”, n’ubwo kugenda n’amaguru bifasha umubiri, hari abemera bagatega ya bisi, maze uwo mu Biryogo n’uwo ku Rya Nyuma bakavundana batanguranwa kwinjira mu modoka iva mu mujyi.
Hari n’abatirirwa bigora, maze gahunda bari bujyemo, bakayibuka hasigaye iminota itanu, maze bahana gahunda n’uwo bagiye kureba, akabwira umushyitsi we ati “fata akamoto.” Hagati aho, n’ubwo amafaranga yabuze igiciro ‘cy’akamoto” kiba kisumbuyeho,ariko hari abantu batakwikoza bisi, dore ko bayihaye akabyiniriro ka “shirumuteto” basobanura ko kuyigendamo ari ‘amaburakindi’, ariko ibyo tubireke. Ni inkuru y’ikindi gihe.
Ababonye akazi, n’ubwo ‘amafaranga yabuze’ kubanza kugura imodoka babigira intego, kandi n’iyo baba badafite ahagije, banki nyinshi ziba zifite uburyo bwinshi bwo “kuzibaha”, kandi koko barazibona, mu moko yazo. Wahera kuri miliyoni wenda enye, eshanu, ariko ugakomeza kugera no kuri miriyoni zisaga ijana. Ubu amahitamo yabaye menshi; automatique cyangwa manuel, electric, cyangwa hybrid...umva! Byose biba biri imbere yawe. Ikibazo si lisansi, kunywa nyinshi cyangwa nkeya, ikibazo ni icyo umuguzi akunze.
Iby’amamodoka sinabitindaho, ariko ikindi wenda navuga nihitira, nuko hari n’abazitwara banyoye...nari ngiye kuvuga ngo basinze...kandi banywereye mu tubari ‘dusobanutse” aho byeri, iyi ya Rubavu usanga igeze mu bihumbi 10, mu gihe kwa Kazungu ikiri ku gihumbi. N’ubwo ‘amafaranga yabuze’ ari iyo kwa Kazungu barayisoma, ariko na ya yindi y’ibihumbi 10 iragurwa da!
Dore amashuri meza kweli!
Muri iki gihe ‘cy’ibura ry’amafaranga’, ababyeyi bakomeje kubaririza amashuri abana babo bakwigamo, bamwe bagashaka kubajyana aho batangirira mu Gifaransa, kuko ngo kukivamo ugakomereza ku Cyongereza byoroha, ariko abandi bati “twe ni Icyongereza ntutubwire ibyo Bifaransa”, ariko abandi bo bashaka ko umwana abiterurira rimwe agicuka.
Amashuri menshi ubwo buryo bwose yarabutanze, ariko nyine na bwo, akeza karigura. Bisi zitwara abo bana, ibitabo n’amakayi, isabukuru y’amavuko y’umwana, n’ibindi byose ishuri ritegura uba ugomba kubyishyura ubyongeye ku mafaranga y’ishuri mu ngano yayo yose. Nta mwana utangira ishuri atishyuye yose, kereka abarezi bamwe na bamwe bamenya uburyo babyitwaramo n’ababyeyi.
Ababyeyi ariko ubu usanga bashyiramo imbaraga, maze umwana yarangiza ayisumbuye, bakamwohereza muri Amerika, Ubwongereza, Philippines, Ubushinwa n’ibindi bihugu bifite “amashuri meza”.
Abanyarwanda, muri iri bura ry’amafaranga, bakomeje kubona amasoko akomeye mashya mu mijyi, za Supermarket. Kimironko iba ifite abakiriya benshi, ariko na Simba, Igihozo, Delux na Marine Supermarket ziri iruhande rwayo, nazo zimeze neza rwose.
Hari abahitamo kujya guhahira mu Gahoromani-Kabuga, cyangwa Nyabugogo, cyangwa bagatuma uwagiye mu ntara akabazanira umufuka wa Kinigi aho “igura abiri”.
Hagati aho, Kigali nk’umujyi utekanye kandi ucyeye, yashyizeho uburyo bwo kuvana imyanda mu ngo, harimo n’iy’ibisigazwa byo mu gikoni. N’ubwo amafaranga yabuze haba harimo n’ibiryo byamenwe, na byo bikitiranwa n’imyanda.
Kigali muri iki gihe cy’ibura ry’amafaranga
I Kigali, imyenda myiza irahari koko, washaka caguwa, cyangwa magazin, abenshi bita “Mangaze”, amahitamo ni ayawe.
Ubwo rero abantu bose baseruka bakeye rwose bakerekana isura nziza y’u Rwanda mu ngendo zinyuranye zo mu mahanga. Icyiza nuko banateza imbere sosiyete y’u Rwanda y’indege RwandAir. Ubu umuntu n’iyo atajya kure, yatemberera Rusizi, indege y’ubururu n’umweru-RwandAir ikabimufashamo.
Iyi Kigali! Ni umujyi uzamukamo amazu meza uko bukeye n’uko bwije. N’ubwo amafaranga yabuze, iyo umaze amezi atanu utagera mu murwa mukuru, iyo ugarutse urahayoberwa da!
Uyu mujyi, ugizwe n’abantu basenga, kandi bikora ku mufuka bakishyira hamwe, bagatanga amaturo, urusengero rwiza rukubakwa. Hari insengero zafunzwe kubera ibyo zitujuje, ariko Abakristo bazisengeramo, icyo kibazo mukibarekere, baragikemura ndabizi, n’ubwo amafaranga yabuze.
Mbese mujya mubona telefoni ziri kuza? Nta giciro ndi buvuge mutava aho mugereranya n’iyanjye, ariko icyo nzi cyo ni uko zijyanye n’ibihe turimo ry’ibura rikomeye ry’amafaranga. Umuntu aba agomba kugerageza akagura “terefoni ifotora neza.”
Bahoze bashaka kuzitangira “Macye Macye” ariko ababikoraga menya barasanze bitakiri ngombwa.
Abagore n’abakobwa se na mwe muraho? Ndumva ibijyanye n’imisatsi yanyu byitaweho neza. Kera zinari nzi ko imisatsi irya, riko nayo iratamira, kuko habaho ‘hair food”. Wasuka, wasokoza, wadefiriza, ibiryo by’imisatsi ni ngombwa kugira ngo ibyibuhe.
Kujya muri Salon de coiffure kenshi gashoboka ugahindura imisokoreze nabyo rwose ubona ko bisa neza cyane, n’ubwo amafaranga yabuze. Icyo gihe uba ugomba no gukoresha inzara n’ibindi.
Naho ubundi, ibura ry’amafaranga menya riza mu mufuka wanjye, ejo rikimukira mu wa Ntuza…
Umuhanzi ati “twanyweye….gusa ibibazo ntitubihuje…”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|