Ese ko mushaka gucecekesha imbunda z’amasasu, mugatyaza iz’ururimi?
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu gishiki cyacyo(sister country).

Ibyo nabimenye mu minsi ishize, ubwo igihugu ntuyemo, ndereramo, nakuriyemo cyandikaga ku mugaragaro kuri mugenzi wacyo w’i Bwotamasimbi kiti ‘twarabamenye ko mugenda mudushyashyariza ku nshuti zacu mugenda muzibwira ngo nimubange, ntimugatwererane, ntimukagenderane nawe(natwe).
Maze rero, abatarigeze basoma ibyanditswe na rimwe, cyangwa batanabyemera, munyihanganire gato, gato gusa kuko ndashaka kuvugana na ba bandi n’ubundi babitugejejeho mu myaka ya za 1900.
Umva! Muri ibyo byanditswe, hari ahavuga ko uzaguma mu ihema ry’Imana, ari utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.
Ibindi byanditswe na byo biti Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura, Ruhwanye n’icyuma cyogosha gityaye, Wa nkozi y’uburiganya we.
N’ibindi ngo Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare, Ndyama hagati y’abaka umuriro. Abo bantu amenyo yabo ni amacumu n’imyambi, Ururimi rwabo ni inkota ityaye.
Nuko aka kanyuma ko kagira kati Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.
Murakoze kutandambirwa, ariko icyo nari mbivugiye, nari nabihereye ku mugongo mugari uhetse Abanyarwanda uherutse gutaka, kandi ntawe utaka atababaye.
Abayobozi aha babisobanuye neza bati igihugu cy’u Bubiligi kiragenda kiduteranya n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bagaca aha, bati u Rwanda rutera inkunga abarwanyi ba M23, bityo rero, inkunga mwabateraga, muzibambure.
Ubwo erega baba binjiye mu ntumbero imaze igihe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho igenda ireba abafatanyabikorwa b’u Rwanda umwe ku wundi, ikababwira iti aba bantu muri kubatera inkunga kandi batumaze? U Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko ibyo Congo irushinja, ari amatakirangoyi y’igihugu cyananiwe gukemura ibibazo by’abenegihugu bacyo bwite, ahubwo bamwe kikabagirira nabi.
Congo, abo iheruka gusura ni abakinnyi, aba bigira mu kibuga bavuga bati “football ce n’est pas la guerre(umupira si intambara), maze bashaka kubasaba ngo bahagarike imikoranire yitwa Visit Rwanda, igamije guteza imbere siporo n’Ubukerarugendo mu Rwanda. Aha ariko, Arsenal yarabahakaniye iti “reka da! Twe ntaho duhuriye na politiki.”
Mu by’ukuri, tumaze kumva benshi, bavuga bati “dushyigikiye inzira y’Amahoro, dushyigikiye ibiganiro biganisha ku mahoro, ‘kandi n’u Rwanda rukabizamo’, rwose intambara z’amasasu zigahosha, imbunda zigaceceka
U Bubiligi nabwo ibyo bwarabivuze, ariko bwihisha mu rugamba Congo imazemo iminsi ikangurira abantu Politiki ya munyanigre ku Rwanda.

Amagambo akoreshwa, ni ayo gusabira u Rwanda ibihano, kurwumvisha, mbese rugasigara rutindahaye. Uru rurimi rukoreshwa, rurashaka kutwumvisha ko bashyigikiye amahoro, nyamara narwo rurasenya, kuko akenshi rwirengaguza ukuri, amateka, rugashaka kuzimya umuriro w’imbunda, ariko rugamije gukomeza gusambura ku bundi buryo; guteranya ibihugu, kugonganisha bamwe ku bandi, mbese kumvisha abo batabonamo inyungu nk’izo bimirije imbere muri Congo.
N’abakomeje guhamagara abayobozi b’u Rwanda ngo “bisobanure” nimureba neza muzasanga barinjiye mu ntambara yo kurengera inyungu zabo mu gihugu cyiri gutsindwa ku mbunda, ariko bakavuga bati ‘nyamara ururimi rwacu rwo twarukoresha tukagera kure n’umufatanyabikorwa wacu.”
Ibi byose ntitwabitindaho, gusa jyewe u Rwanda naruhumuriza nkarubwira ikindi cyanditswe kigira kiti “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|