Dukebure Muganga: Amagambo y’urucantege ntakwiye kuguturukaho
Muganga ni umuntu ufite agaciro gakomeye cyane mu muryango nyarwanda. Iyo havuzwe muganga nta gushidikanya ko benshi bahita bumva umuntu w’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, bitewe n’akazi akora ko kuramira amagara.

Uwavuga ko nyuma ya Nyagasani (Imana), undi muntu ugira ububasha ku kiremwamuntu ni muganga, we usanasana ibyari byasandaye ubuzima bukagaruka.
Inshingano, ubushobozi n’ububasha umuganga aba afite ku buzima bw’umurwayi, bituma benshi bamurebera mu ishusho y’umuntu ukwiye kwigengesera kurusha abandi bose, kubera ko icyo atakwitaho cyose, gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwo yagombaga gutabara.
N’ubwo bimeze bityo ariko, usanga hari benshi badasiba kugaya bamwe mu baganga bita ab’iyi minsi, bitewe n’ibikorwa bakora bituma hari ababacishamo ijisho.
Genda wirire utwawe wiruhukire nta gisigaye…
Ubusanzwe muganga yakabaye umuntu uhumuriza, akanasubiza icyizere uje amugana yagitakaje, ariko hari abadatinya kubwira abarwayi ko nta gihe runaka basigaje ku Isi bitewe n’uburwayi bafite, bakababwira kujya kwitegura urupfu.
Nyamara baca umugani mu Kinyarwanda, ngo iyakaremye ni yo ikamena. Uwabwiwe amagambo nk’aya, hari ubwo amara imyaka n’imyaniko agihumeka umwuka w’abazima, maze benshi bakagenda ariko we agasigara.
Umwe mu barwayi umaranye Kanseri y’ibihaha imyaka irenga icumi, avuga ko akimara kubona ibisubizo by’ibanze ku burwayi bwe, yagiye muri bimwe mu bitaro bikomeye muri uyu mujyi wa Kigali kugira ngo amenye neza niba ibyo yabwiwe ari byo koko, agatungurwa n’igisubizo yahawe n’umuganga wamwakiriye.
Ati “Ubwo mu 2015 mu kwezi kwa Nzeri, mfite uruhinja rw’ibyumweru bibiri, nibwo nagiye kwisuzumisha, ngezeyo bansaba guca mu cyuma, maze muganga ambwira ko nshobora kuba mfite Kanseri y’ibihaha. Nta n’ubwo ariko muganga yampaye ibisubizo neza, ntabwo yigeze abanza kunteguza no kumpumuriza. Aho ni ho byatangiye kubera bibi.”
Yungamo ati “Akimara kubona ikibazo mfite, muganga yarambwiye ati nta bihaha ugira (kandi nzi ko umuntu ahumeka ari uko afite igihaha). Akimara kubivuga nahise nkurura agatebe kari aho hafi ngo nkamukubite, ariko umutimanama urambuza, agatebe ngasubiza hasi, mpita nsohoka ndataha, ngera mu rugo nabaye ikiragi, mara amezi umunani ntabasha kuvuga, narandikaga gusa.”
Ibyo urwaye ni ibyuririzi bya SIDA…
Si uwo gusa, kuko umwe mu barwayi baheruka kwivuriza mu bitaro bitandukanye byigenga ndetse no mu bitaro bya Leta hano i Kigali, yatubwiye ko yatunguwe no kugera kwa muganga, akivuza, bamwe bakabura igitera indwara yari arwaye, bikaza guhumira ku murari ubwo umwe mu baganga yamubwiraga ko ibyo arwaye ari ibyuririzi bya Sida nyamara ntayo arwaye.
Ati “Mbabwira ko ikibazo mfite ari uburibwe mfite kuri utwo duheri, barangije barambwira ngo bagupimye Sida, ndamubwira nti barayimpimye, arambwira ati ikintu cyonyine gishobora gutera bino bintu ni Virusi itera Sida, kuko ishobora kubitera ku kigero cya 96%.”
Icyo gihe ngo kwa muganga bamuteye urushinge, bamwandikira n’imiti, arataha ariko akomeza kuribwa cyane.
Arongera ati “Icyo gihe natashye nahahamutse, ukuntu mfite ibyuririzi bya SIDA kandi ntayo ndwaye, ntangira no kwiheba. Icyabihuhuye ni uko muganga yavuze ati wanze kwemera hakiri kare ko urwaye SIDA ngo ufate imiti igabanya ubukana, niyo mpamvu byarinze bigera aha.”
Nyamara ngo ageze iwabo yahamagaye umuvandimwe we wize ubuganga, arabimusobanurira, ajya kumureba, amubwira ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera uburwayi yari afite, zirimo kuba ubudahangarwa bw’abasirikare b’umubiri buri hasi. Yaje kwandikirwa imiti yamufashije maze atangira gukira.
Ubundi buhamya buheruka vuba, ni ubw’umugabo wajyanye umugore we kwa muganga bagasanga umutima we urwaye, bakamutegeka gukura umwana ku ibere no kutazongera kubyara.
Ati “Umuganga wa mbere we yamubwiye ko afite igihe gito ku Isi, kubera ko umuntu urwaye iyo ndwara atabaho, uwa kabiri yamubwiye ko nta kibazo umwana yaguma ku ibere, kandi ko ari indwara isanzwe ishobora gukira no kudakira, ariko nta muntu yari yabona cyangwa yumva ko yishe.

Uburangare bugaragara mu gihe cyo kubaga bikagira ingaruka ku babikorewe
Aha nta mibare ihamye tuza gutangaza muri iyi nkuru, ariko benshi mu bantu bagiye bahura n’ibibazo byo kubagwa bikarangira habayeho uburangere bw’abaganga, bikaviramo bamwe urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu.
Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Kirehe wabyariye mu bitaro bya Kanombe abazwe, yagize ikibzo cyo kwangirika zimwe mu nyama zo mu nda zirimo urura, bitewe n’imakasi bamusizemo.
Avuga ko byamuviriyemo ubumuga kubera ko mu myaka ibiri amaze yakomeje kumererwa nabi.
Ati “Ikintu nasaba ni uko bamfashiriza abana, nanjye bakanyitaho bakamvuza, kubera ko wumva ko ibitaro bya Kanombe bitagishoboye kumvura, wenda bakanshakira ubuvuzi ahandi, bakamvuza.”
Arongera ati “Umwanda wacaga mu mara, nyuma nibwo bansubije muri sikaneri, basanga urura rwaramaze kwifunga, bahise bansubizayo bajya kurufungura, ingaruka byakomeje kungiraho, ni uko amara yakomeje kujya abora, bakajya bansubiza kumbaga, ubu tuvugana bamaze kumbaga inshuro icumi.”
Hari ababagwa batabanje kuganirizwa kandi nyamara bafite uburenganzira bwo kwihitiramo
Umwe mubo twaganiriye wigeze gukora impanuka mu mwaka wa 2009, akagira ikibazo cy’urutirigongo, yandikiwe kubagwa kandi nyarama ari nabwo akimara kubagwa mu nda, kubera ikibazo yari yagize cyo kuviramo imbere.
Yatubwiye ko gihe yakoraga impanuka, abanyeshuri bigaga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), bari bageze ku isomo rwo kubaga umugongo, ku buryo hashyizwe imbaraga mu kugira ngo abagwe, ariko ku byo yita amahirwe, habaho kutumvikana kw’abaganga.
Ati “Icyo gihe inda bari bayisatuye bambaze, nyuma y’iminsi mvuye muri koma (coma), umwe mu baganga b’abanyamahanga wari inshuti ya Papa, araza arambwira ati wagize ikibazo cy’umugongo ariko singombwa ko bahita bakubaga kuko ushobora kuzamara indi myaka irenga 20 nta kibazo uragira. Natunguwe n’uburyo hano bashaka ko ubagwa kubera gushaka kwigisha abanyeshuri uko bikorwa.”
Arongera ati “Bashobora ku kubaga urutirigongo rugakira, ku kubaga bisaba ko bagutera ikinya kigusinziriza, ariko nkurikije uko umerewe bashobora ku kigutera ntukanguke, ukazagwa muri koma, amahitamo ari mu biganza byawe, uramutse wemeye kutabagwa nagukurikirana kandi neza ugakira. Ubu hashize imyaka 16 nta kibazo ndongera kugira kandi sindabagwa, ibaze iyo mbagwa icyo gihe.”
Uretse aba, hari n’abandi bagiye batugaragariza zimwe mu ntenge nke abaganga bafite, zirimo kurangarira ku mbuga nkoranyambaga ntibite ku barwayi, kwakira abarwayi bakababaza icyo barwaye, bakajya gushakira ibisubizo by’ibibazo bafite kuri murandasi (Internet), bakaba ari naho bakura imiti bandira umurwayi.

Ikindi ni ukurangarana abarwayi bagatinda kwakirwa, kwandikirwa imiti na muganga, wagera muri farumasi (Pharmacy), ukoramo akakubwira ko ibyo wandikiwe na muganga bitabaho cyangwa se bidashoboka, akagutegeka gusubirayo kugira ngo bikosorwe.
Abanshi mu babyeyi bafite abana bakiri bato, bagaya uburyo mu bitaro by’umwihariko iby’igenga nta yindi ndwara basigaye babona uretse kubabwira ko umwana afite infekisiyo yo mu maraso (Blood infection).
Ubutumwa abo twaganiriye bahurizaho, ni uko nubwo bemera ko abaganga bagifite umubare w’abantu benshi bakira ugereranyije n’abakwiye kubitaho, ariko bakwiye kongera kuzirikana gukorana ubunyamwuga, bakibuka ko kubijyanye no kwita ku buzima bw’umuntu baba bahagarariye Imana ku Isi.
Ohereza igitekerezo
|