Dore Abanyarwanda FDLR yari yarabujije kubaho

Ifatwa ry’umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibyaro biwukikije biracyaduhishiye ibiteye amatsiko (surprises) byinshi.

Abacanshuro baratambutse, ibifaru bya SAMDRC birataha ndetse n’Abasirikare biganjemo aba Afurika y’Epfo, barimo abatwite, abavunitse ndetse n’abakiri bataraga banyura aha mu isoni zibakwiye.

Kugeza ubu ariko, twari tutarabona abacu bamizwe n’ikinyamaswa kitwa FDLR, umutwe w’iterabwoba urimo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku munsi wa 17 wa Gicurasi 2025, ni bwo icyiciro cya mbere cy’ababohowe ubwo FARDC n’abanywanyi bayo barimo FDLR birukanwaga n’umutwe wa M23 i Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka cyatahutse.

Ubwo FARDC na FDLR batsindwaga, mu byo bateshejwe harimo n’abanyarwanda bari barahunze kuva mu myaka 30 ishize, ariko FDLR ikajya ibihishamo, ari nako ibabwira ko utashye mu Rwanda yicwa, ko u Rwanda ari ikuzimu.

Abaje ni 360, ariko ngo basize inyuma abarenga ibihumbi bibiri bagitegereje imodoka z’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi uzakomeza kubambutsa kugeza ku wa mbere iya 19 Gicurasi 2025.

Mu batahutse, harimo abana bato babujijwe kubona amahirwe umwana w’umunyarwanda ahabwa, gahunda y’iminsi igihumbi ya mbere y’imikurire y’umwana(kuva agisamwa kugera ku avutse ndetse no mu gihe cy’igitambambuga).

Ni gahunda ituma umwana akura neza, akitabwaho by’umwihariko, ari we, ari na nyina. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa yavuze ko mu babyeyi bambutse, harimo abafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ntibyaba bitangaje kuko mu ishyamba, igenamigambi ryabo ntirireba kure.

Aha rero, abana bigiye imbere nabo, ntabwo bigeze bajya mu ngo mbonezamikurire z’abana bato, ha handi bahabwa Shisha Kibondo, inkongoro y’umwana n’ibindi bifasha gukura neza.
Sinakwirirwa mvuga abana barengeranye, bakaba bataratangiye ishuri, kandi iwabo hari uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, aho abana bigira ubuntu. Burya muri buriya burezi, abana bize imyuga, ku myaka itarenze cumi n’umunani baba batangiye gukorera amafaranga.

Aha mu batahutse harimo urubyiruko rutigeze rugira amahirwe yo kuba muri gahunda zijyanye n’iterambere zo mu dukiriro, aho biga imyuga maze bagakora bakiteza imbere. Umusore w’Umunyarwanda n’iyo yaba atari mu ushuri, yakora umushinga w’Ubuhinzi, maze agakorana n’abandi muri RYAF, ihuriro ry’Urubyiruko rushora imari mu buhinzi.

Mu Rwanda urubyiruko rukora byinshi kuko ari rwo musingi w’iterambere. Nabonye ubu no kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uhereye ku rwa A rwa Moto, ni umushinga wunguka cyane.

Mu ishyamba, abasore bashobora kuba bataragiye muri FDLR, sinzi niba babaga borohewe. Icyo FDLR yabifuzagaho, ni amaboko, kuyifasha gukomeza kwihisha, kwiba no gukora urugomo aho iri, harimo no gukomeza ibyaha bya Jenoside.

Mu bagarutse harimo abagabo b’imbaraga zari gufasha igihugu gukomeza gutera imbere, bagaha abana uburere bukwiriye mu rugo nyarwanda, ariko nyine babaga mu ishyamba aho kwiba uhetse ugahereza uwo mu mugongo atari ikibazo.

Mu bagabo rwose nabonye harimo n’abakuru bagombaga kuba basabira abasore abageni, abandi batanga abageni mu misango y’ubukwe. Udashoboye kuvuga imisango, byibuze yanavuga amazina y’inka, ariko mu ishyamba, ibyo ntibabigira. Inka ntibazivuga, ahubwo iyo bazibonye bazica ibitsi.

Hagati aho, ababyeyi babyaye bo gaheka, nabo bari barafashwe bugwate. Ubu bagiye kuza batangirire kuri zero ibijyanye n’akarima k’igikoni, akagoroba k’ababyeyi ndetse n’igikoni cy’umudugudu.

Iyi miryango, nta kabuza ko yajyaga irwara, bakabura kivura, kandi mu Rwanda aho baturuka, umuntu atanga frw 3000 akivuza umwaka wose.

Nta kabuza ko muri bo harimo abashobora kuba abajyanama b’ubuzima beza bakenewe n’abaturanyi babo. Ariko se baba barabyigishijwe n’abahoze ari abasirikare hano mu Rwanda, bagera hakurya kubera ibibi bakoze bakiyita amazina mahimbano ngo batagaragara?

Muri aba, hari abashobora kurwanya ibiyobyabwenge? Byagorana kuko aho baturutse bari abizimiza ikicyura. Aho bazabasanga, muzabinjize mu muryango neza, mubigishe uko bakoresha irembo, mubatoza kugura ubwisungane-mutuelle ku gihe, bajye muri RNIT iterambere Fund, maze nabo bareke gusigara inyuma.

Muzabatoze kubaha ibyiza twagezeho, kugira ngo buri wese akomeze kuba ijisho rya mugenzi we, kandi mubabwire ko kizira gufata umwana ku ngufu, guhohotera uwo mwashakanye, cyangwa kwihanira.

Muzabatoze kumenya ikoranabuhanga, no kwirinda ibyaha bijyanye na byo, ndetse mubabwire ko hari abantu biyita aba Ajenti ba MTN bakohereza meshaji bashaka kwiba umuntu utwe kuri terefoni. Gusa muzababwire ko ibyo atari ikibazo gikomeye, ko ibi ari ibizana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka