Bakristu bavandimwe, murarenganywa cyangwa murahanwa bya kibyeyi?

Abakristu ba ADEPR Masizi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi bambuka Mwogo, baciye ku Rutare rw’Imbaragasa, bakajya gusengera I Rwankuba ya Kabagari mu karere ka Ruhango, kuko urusengero rwabo rufunze.

Bagenzi babo b’Abadiventisiti na bo, n’ubwo batambuka amazi, na bo bazamuka Masagara yose bakamanuka mu Nkomane, bakazamuka Gasave buri Sabato, kuko urusengero rw’i Kabirizi rufunze.

Ab’i Kaduha nabo baba ngo nta rusengero bagira hafi aho, ku buryo ababishoboye nabo bajya i Gasave, ariko ababona ko urugendo batarushobora kubera izabukuru cyangwa uburwayi, bagahitamo gusengera mu rugo, nako mu mutima.

Abakora urugendo ruruta urw’aba bose icyakora, bashobora kuba ari aba EAR Masizi, kuko bo bibasaba kujya mu Nkomero, urenze mu Gitega ya Kaduha.

Iyo bitabaye ibyo, ngo bajya mu Rukamira, urenze mu Manwari.

Abakristu b’i Musange bakiri mu buzima busanzwe, ni Abagatolika, kuko Paruwasi Masagara yabo iracyahari, ndetse na Santarari Jenda, na Nkore zirafunguye.

Naho ku basigaye, ingendo twavuze zose zimara hagati y’amasaha abiri n’atatu, ku bakibashije kugenda, mbese ni nka za ngendo abantu bakoraga amaguru ataratangira kujya yishyuzwa.

Mu mujyi wa Kigali no mu Mijyi yungirije Kigali, ababishoboye batega imodoka, moto cyangwa igare, bakajya gusengera ahari itorero rifunguye. Gusa, hari ababona nta torero risa nk’iryabo rifunguye, kandi bararahiye ko batazarya “indyo yo mu mihana” na rimwe, na bo bagahitamo gusengera mu mutima.

Abasengana “umudendezo n’umwidegembyo” ku buryo nta mushumba ubaragiye, cyangwa abadasengera mu madini n’amatorero, ubu baboneyeho gushimangira ikibazo basanzwe bamenyereye kubaza kigira kiti “ese ubundi si Imana imwe musenga? Mwagiye mujya ahafi?”

Ntabwo nshaka kuvuga ko ibyo bavuga ari ukuri, cyangwa atari ukuri, uretse gusa ko no mu buzima busanzwe, bigaragara ko n’abatetsi ba Kigori, Thailand cyangwa Pakistani batayizana ku meza ifite uburyohe bumwe, kabone n’iyo umuhinzi yaza akemeza ko icyo kiribwa cyasaruwe mu murima umwe.

Icyakora rero, icyo twakwemeranya ni uko hari abakora urugendo rurerure, ndetse ruvunanye, abandi bakavunwa n’uko badafite aho bari bamenyereye basengera, bigatuma bihamira imuhira.

Ibyo byose ni ukwishyura ikiguzi cy’amadini n’amatorero yafunzwe n’ubwo gusenga ubwabyo, no kuba mu itorero ari uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga. Gusa itegeko nshinga rizi ubwenge cyane, kuko ntiryigeze rigena uko urugendo umuntu akora ajya ku rusengero rugomba kureshya.

Icyakora, mu bakristu bagenda amaguru agashya kuko urusengero rwafunze, hari byinshi bazira, kandi byashoboraga kwirindwa.

Dufashe urugero rw’inyubako, hari amatorero menshi yari amaze igihe atarashoboye gutunganya aho akorera, atari ukubura umwanya-ikibanza, atari no kubura uburyo bw’amafaranga, ahubwo bitewe n’uburyo ibyo bageraho bicungwa. Gusa, birashoboka ko hari n’amatorero afite ikibanza kitagira ubwinyagamburiro n’ahashyirwa ibikorwa remezo nkenerwa.

Icyakora na none, mu gukoma urusyo dukoma n’ingasire, ni ngombwa kuzirikana ko amadini n’amatorero yo mu Rwanda, asengerwamo n’Abanyarwanda, bahahira ibyo kurya ku isoko tuzi, bakajyana abana mu mashuri(yigenga) tuzi, bakishyura ikiguzi cy’ingendo tuzi, ariko bakaba banagomba kwishyura icyacumi gishyitse n’amaturo, bifasha itorero ryabo kwishyura abakozi no gukora ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Munyihanganire sinsubize ikibazo cy’abavuga ko ayo maturo ahubwo ari agenewe kujya mu gifu cya Pasiteri. Ndavuga umurongo w’idini cyangwa itorero rifite aho rigana, riganisha abarigana n’igihugu cyaryemereye kubaho.

Ikindi kibazo ariko, hari n’amatorero atarigeze atekereza ko mu micungire, cyangwa mu miyoborere, abarishinzwe bakeneye kuba bakwiga “amashuri yo muri iyi si” kuko basangaga ko Mwuka Wera ari we wiyoborera-wiyigishiriza abantu be, ko gukorera Imana bidasabye kuminuza.

Ubundi niba itorero/idini ari urugo, umuryango, abarurimo bakagombye gukura batekereza ikizakomeza gutuma umuryango ubaho, abazakorera ababyeyi babo mu ngata.

Koko hari amategeko mashya ahari yo kwiga tewolojiya ku bayobozi, aho birumvikana, ariko hari n’amashuri asanzwe usanga abashumba bamwe batiriwe bayitaho.

Ibyo tubishyize ku ruhande ariko, hari ikindi kibazo cyavuzwe mu matorero, ndetse kikanarakaza abakuru. Ni icy’Abahanuzi b’ibinyoma, bagira bati “Imana iravuze ngo murashize...Imana iguhaye viza yo kujya muri Amerika….wenda izo nzozi nta n’izo ufite…” cyangwa bati muzane ayo mufite tubasengere Imana irabakubira karijana.

Abamenyereye urusimbi si bo nakwirirwa mbwira, kuko ahangaha bo bahita bumva ko ari “urusimbi rwejejwe”, ariko abatarukina n’abadafite amakuru muri rusange, ighisubizo nuko ibyonnyi biba ahantu hose, urumamfu cyangwa urwiri nta murima rutameramo. Umuhinzi ni we ugomba kurutandukanya n’ibyatsi bizima.

Nta n’ubwo bivuga ko aho urwiri rwameze hari ubutaka bubi. Oya da! Iyo umurima ubonye ifumbire nziza, n’urwiri rushishana n’ibihingwa bizima, ariko ibyo ntibyakanga umuhinzi ngo bitume arurebera izuba.

Nuko rero, abahanuzi b’Imana barahari, kandi bahozeho, ku bemera Bibiliya. Ba Daniyeli barahanuye bavuga ibizaba ku mwami koko biraba. Abahanuzi bahanuriye Sawuli biba bityo, n’ibindi n’ibindi.

Icy’abahanuzi b’ibinyoma bamenyerwaho, harimo gutera ubwoba abantu, bati Imana iravuze ngo murarimbutse basambanyi namwe basambanyikazi, maze bakarekera aho. Nyamara, umuhanuzi w’Isumba byose, iyo ahawe ubutumwa nk’ubwo, abwira abantu icyo bagomba gukora, kugira ngo bakire umujinya w’Imana.

Ntimwumvise se ibya Yona wamizwe n’igifi akamara iminsi itatu mu nda yacyo? Byarangiye igifi kimurutse ajya I Nineve aho Imana yari yamutumye, ati “murashize ku bw’ibyaha byanyu!” Icyakora yababwiye gusenga, maze bambara ibigunira, ku buryo n’inka ngo zakubise ibipfukamiro hasi zikavuga Dawe Uri Mu Ijuru...Imana irabababarira. Ntabwo Imana ivuga ikintu kibi ishaka kumara ubwoko bwayo, ahubwo iba ishaka ko abantu bahindukira, bakihana, bagakira.

Icyakora rero, iki kibazo na cyo ni kimwe mu byatumye itegeko ry’u Rwanda rirusha ibuye kuremera.

Icyakora kuri uru rwego, ndumva abashinzwe amadini n’amatorero mu rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere bakwiye gutumira abayobozi b’amatorero afunze bakababaza bati “utarumva ibyo twabasobanuriye ngo amenye ibyo agomba gushyira mu buryo natere urutoki hejuru.”

Ndahamya ko nta rutoki na rumwe rwazamuka muri salle, kereka haramutse hari uwari usinziriye, akaruzamurana iroro, ariko uwo na we ntiyaboneka.

Ikibazo cya kabiri babaza abari aho, cyagira kiti “abateye intambwe mu gukemura ibibazo byatumye bafungirwa batere urutoki hejuru.”

Aha ngaha hari benshi bazamura urutoki ku buryo uyoboye inama yasaba umufasha kubara. Icyo gihe.bareba uburyo bumva buri wese icyo yagezeho, hanyuma bakazamusura, babona ari mu nzira nziza, bakamubwira bati “komeza inzira watangiye.” Bashobora no guca inkoni izamba bakamwemerera gufungura, bakamuha igihe runaka, yakirenza bakaba bamusubiza muri Guma mu rugo, nako bakongera kumufungira. ‘

Ibyo byaruhura Abakristu benshi uhereye i Nyakabanda ya Kigali ukagera i Runyombyi ya Nyaruguru, cyangwa uhereye ku Masizi ya Musange muri Nyamagabe ukagera mu Gahunduguru ka Karongi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka