Bakiriya bavandimwe! Amazi ya ‘WASAC’ ntaduhagije, dukore iki?

Bavandimwe, ko iyo umuntu azi ko amashuri yegereje atangira kureba aho yakura ubushobozi kugira ngo igihe nikigera azabone icyo abwira Diregiteri, ko iyo umuntu afite ubukwe mu mezi atatu, ane ari imbere atangira agatumira, agakoresha inama z’ubukwe kugira ngo arebe uburyo ibirori bizagenda neza..., ko iyo imvura imanutse umuhinzi yitegura agashyingura imbuto kugira ngo atazasabiriza mu isarura, mwebwe mwitegura mute ibura ry’amazi riba riteganyijwe mu gihe cy’Impeshyi?

Kubona amazi meza kuri bose biracyari ingorabahizi
Kubona amazi meza kuri bose biracyari ingorabahizi

Hari ubwo se mujya mutekereza ko mu Mpeshyi Imana izakora ibitangaza mu bigega n’imashini za WASAC igatubura amazi nk’uko yatubuye divayi i Kana ya Galileya? Mwebwe mwitegura mute?

Genzura neza mu rugo rwawe, urebe aya mezi y’isarura, ari na yo mezi y’impeshyi; Kamena, Nyakanga, ndetse na Kanama.

Gereranya n’andi mezi asigaye urebe amakuru ajyanye n’amazi; uko muyabona, uko muyabura, uko mujya kuvoma ku kazu k’amazi cyangwa mu nkomati yo mu kabande bitewe n’uburyo mufite, urabona igisubizo.

Ariko jyewe icyo nabonye ni iki: mu mpeshyi rwose birasanzwe, uwabonaga amazi rimwe mu cyumweru ashobora kwirenza ibyumweru bibiri atayabonye, cyangwa se yaza akamara amasaha macye akaba asubiye iwabo.

Mwene ayo, hari n’aho adashobora guterera mu kigega ku bagifite, kuko ashobora kuba akenewe na benshi bayavomera rimwe, bigatuma mu bice bimwe na bimwe ahagera yagabanutse.

Impamvu Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC gitanga, ni uko mu mpeshyi, ingano y’amazi igabanuka, bigakubitiraho ko haba hari igihe akenewe na benshi: abavomerera, aboza ibinyabiziga biba byibasiwe n’ivumbi...

Menya umuntu ataba abeshye avuze ko n’inganda zicuruza amazi asukuye ziba zikeneye menshi, kuko ashobora kuba anywebwa cyane. Ikindi imigezi izo nganda ziyakuramo nayo iba yagabanutse. Gusa, abacuruzi kubera ko ari abana beza, ibyo kubona inyungu idasanzwe bashobora kutabikwemerera, kuko bakunze kwerekana ko ‘barangura bahenzwe, bagacuruza bahomba.”

WASAC yo ivuga ko ku mavomo rusange ijerikari y’amazi itagomba kugura amafaranga arenga 20 yaba mu bihe by’Impeshyi cyangwa mu bihe bisanzwe. Iboneraho gutangaza ko uwayarenza akamenyekana abihanirwa kandi ko ari inshingano ya buri wese kubyamagana.

Icyo dushaka kuvuga hano, nuko iyi nkuru y’ibura ry’amazi, ari ngarukamwaka, kugeza igihe Imana izaca inzira tukabona amazi ahagije, tukaba twasagurira n’amasoko. Ibyo na byo bizatwara umwanya, kuko WASAC ikunda kutugezaho impungenge zinyuranye, zirimo ibikorwa remezo (nk’amatiyo) bishaje bikeneye gusimbuzwa, ikiguzi kinini cyo kubaka inganda zitunganya amazi, ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi butuma amazi aba yateganyijwe guhaza abaturage ahita aba iyanga mu gihe bakimara kuzuza umuyoboro mushya, n’ibindi. Gusa batanga icyizere ko mu 2030 ikibazo cy’amazi kizaba cyabaye inkuru.

Ntabwo ndi bwivange mu kazi ka WASAC ngo mvuge ibyo bari gutegura kugira ngo bakemure iki kibazo ngarukamwaka, kuko nakwibeshya, nkabeshya, cyangwa nkababeshyera, ahubwo jyewe ndumva nshaka kwivuganira n’abakiriya ba WASAC bagenzi banjye.

Igitekerezo mfite, nuko ibura ry’amazi dukwiye kuriteganyiriza uko dushoboye, tukagura ibigega, tukajya dufata amazi tukayabika, igihe WASAC iyaturekuriye mu isaranganya iba yagennye. Ibi ngibi byazaturinda guhora tubungana ijerekani, ugasanga umwana waje mu biruhuko tumwirije ku zuba ashaka amazi, cyangwa umukozi akayoboka igishanga, ugasanga arinuba ko akazi kabaye kenshi, bityo mu minsi micye akaba arigendeye.

Kugura ibigega, WASAC nibigiremo uruhare, ihuze ababicuruza n’abafatabuguzi bayo. Yanareba niba itashyiramo nkunganire, cyangwa igashakira abakiriya aho babigura bakajya bishyura macye macye, ariko bikaboneka byinshi, ku giciro cyoroheye buri wese cyangwa gifasha kwishyura bitavunanye nka za Macyemacye njya numva.

Naho ubundi, kwibwira ko uzabona amazi ahora atemba muri ‘Robinet’, nk’uko iwacu mu kabande ka Rwasebahara cyangwa mu Kineguri bimeze, kwaba ari ukwibeshya.

Niba se ibyo bidakunze, WASAC nishyireho amavomo rusanjye menshi muri Karitsiye, ku buryo umuntu ajya gushaka amazi mu ntambwe nk’izo dusangamo ka Me2U. Byakwitabwaho ku buryo umuntu abuze amazi, yahita yohereza umwana akazana ijerekani, yumva adafite impungenge ko najya gushaka iya kabiri ahasanga inkomati, kuko buri wese azajya aba afite amahitamo ahagije.

Buriya erega ntekereza ko twanakora ‘stock’ ihagije y’amazi nk’uko dukora iy’ibikomoka kuri peteroli cyangwa se impeke. Ibyo byasaba kubaka ibigenga binini muri karitsiye zikunze kubura amazi, maze zikajya zizigamirwa.

Ariko rero, izi zaba ingamba z’agateganyo, zikiyongera ku zindi nyinshi Leta yaba iri kugerageza, naho ubundi, ntabwo twavuga isuku mu mujyi wa Kigali tutavuze amazi meza. Ni byiza kandi ko duhaza isoko, kuko bizateza imbere imyidagaduro mu buryo bunyuranye n’ibindi bice ubukungu bw’Igihugu bushingiyeho.

Buriya, ingingo ivuga ko amazi ari ubuzima, uwayisesengura yasanga hari byinshi dukeneye tutageraho tudafite amazi ahagije. Buri wese yagira uruhare rwe, ariko, WASAC kuko ari yo ishinzwe amazi (ubuzima), yakoresha intiti zayo bakatugezaho imishinga, ubundi natwe tukishakamo ibisubizo nk’Intore.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka