Babyeyi, abana bari mu biruhuko murabapfunyikira mpamba ki?
Ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri biragana ku musozo. Kera mu gihe cyanjye, twabyitaga ibiruhuko bya Pasika, ariko nyine ni kera, mu myaka isaga mirongo itatu ishize.

Murabyumva rero, uyu munsi kubyita ko ari ibiruhuko bya Pasika, kwaba ari ukwirengagiza ukuri kw’amateka ya vuba y’u Rwanda, ariko muranyihanganira ntabwo ndi butange igitekerezo cy’uko dukwiye kubyita. Kugeza ubu ndakomeza nivugire ko ari ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri.
Hari abibwira ko ibiruhuko bihurirana n’impera z’umwaka ari byo biruhuko bikomeye, cyangwa se bikuru, kuko bifasha umuryango kuba hamwe, bagasoza bishimira hamwe ibyagezweho, bakanakorera imihigo hamwe, abasenga bagasoza umwaka, kandi bakambuka mu wundi bafatanye ibiganza, ababishoboye bagatembera amahanga, n’ibindi.
Abo ntiwabaveba. Icyakora, hari n’abatekereza ko ibiruhuko biganisha mu mpeshyi, iby’igihembwe cya gatatu ari byo bikuru, kuko ari birebire, kandi bikaba bishobora no guha abanyeshuri umwanya wo gufasha ababyeyi uturimo. Ndetse hari n’ababirebera mu biba bitegerejwe imbere; kwimukira mu wundi mwaka w’amashuri cyangwa mu cyiciro gikurikira…

Na byo bifite ishingiro kuko no mu gihe cyanjye, iwacu mu cyaro iki kiruhuko cyahuriranaga n’isarura ry’amasaka n’indi myaka, ku buryo ababyeyi babaga bakeneye amaboko cyane, haba mu gusarura, mu kwanika no kwanura imyaka, n’ibindi. Abo mu mujyi bo sinabavugira, ariko ubwo nabo hari aho bisanga, cyangwa bisangaga.
Icyakora rero, ibyo byose byo hambere twabibagamo u Rwanda rutaragwirirwa n’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, igahitana abarenga miliyoni bazira gusa uko bavutse.
Jenoside yasize ingaruka nyinshi zigera ku muryango nyarwanda z’igihe kirekire, kandi mu bikomeye umuryango ukeneye, harimo no kuyisobanurira abana, mu gihe gikwiye, ku buryo bukwiye, mu kigero kigendanye n’uburyo buri wese ashobora kumva.
Mu gihe cy’amasomo, abanyeshuri bari imbere ya mwalimu, birashoboka ko integanyanyigisho y’u Rwanda yashyiraho amasomo yigisha ku mateka y’u Rwanda, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi koko ababishinzwe ibyo bari kubikoraho.
Icyakora muri ibi biruhuko bisanzwe bitangira mu mpera z’ukwa gatatu, cyangwa intangiriro za Mata mbere y’uko gahunda yo kwibuka itangira, abanyeshuri mu biruhuko ntibakwiye kumva ko bazarya gusa, bakimara inzara y’ibyo batabonye ku ishuri kugira ngo bazasubireyo babyibushye.
Ntibakwiye kumva ko bazaryama bagashira iroro ryo kuzindukira ku gitsure cy’ababarera, nta n’ubwo bakwiye kumva ko ari umwanya mwiza wo gutembera, bagasura abana bigana, bagasura ba nyirarume na ba nyirasenge, na ba nyirakuru ku bagifite umugisha wo kubagira.

Babyeyi, umwana wawe nutamubona muri ibi biruhuko ngo umusobanurire Ndi Umunyarwanda icyo ari cyo, uzaba uri gutakaza umwana w’umunyarwanda uzubaka u Rwanda rw’ejo. Nutamusobanurira Jenoside yakorewe abatutsi icyo ari cyo, uko yaje, abayikoze, abayikorewe n’uburyo yahagaritswe, nta wundi mwanya muzabona mwiza nk’uyu.
Nimudasobanurira umwana ukuntu abakoze Jenoside baciriwe imanza, bagahabwa ibihano bitandukanye nk’uko tubizi, bamwe muri bo bagasaba imbabazi, maze abanyarwanda, abarokotse Jenoside mu butwari budasanzwe bakabababarira, ndetse ubu abarangije ibihano bakaba bari mu muryango nyarwanda, babanye neza n’abandi, uzaba uhemutse. Uzaba ubuze ingingo yo kwereka umwana akamaro k’abanyarwanda gatuma bashobora kwikura mu bikomeye, igihe babonye ubuyobozi bwiza bubaha umurongo uhamye.
Nimubabwira ibi, muzaba mubahaye impamba yo kubaha buri wese, kutavangura, haba muri bagenzi babo ndetse n’ahandi bakwisanga hose, kuko n’ubundi, ibyo kuvangura, ababyigishije babitoje n’abanyeshuri, kandi nabo bakabikoresha muri bagenzi babo. Abenshi babikuraga mu ngo zabo, ndetse n’uyu munsi, mu makuru twumva, hari abana baba barapfunyikiwe impamba y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagera ku ishuri bakayihambura bakayisangiza abo bigana.

Ku mpamba ikubiyemo amahame ya Ndumunyarwanda, ababyeyi bakongeraho ikindi gipfunyika kizafasha abana kwitwara neza, bakazagaruka mu muryango amahoro mu mpera z’igihembwe. Murabizi babyeyi, u Rwanda rubangamiwe n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gufata abana ku ngufu, bivamo gutwara inda zitateganyijwe, utaretse no kwandura indwara zindurira mu myanya ndangagitsina.
Ibi bibazo si ibibazo by’abangavu n’ingimbi ziba zasigaye imuhira, oya rwose bigera no ku bari mu ishuri, maze bigahagarika cyangwa bikadindiza intumbero y’umwana n’umubyeyi mu mihigo baba baragiranye mu bijyanye n’imyigire.
Hari abanyeshuri bagera ku bigo byabo, bagatangira kujya bacungana n’ababarera, maze babona barebye hirya gato, bagasimbuka igipangu mu kanya nk’ako guhumbya, bakajya mu kabari, cyangwa se bagahura n’abandi bantu bo hanze bataye umuco, bakaba babanduza izi ndwara, bakabaha ibiyobyabwenge, cyangwa se bakanabuhira inzoga bakarwara isindwe.
Ababyeyi dufite inshingano yo gukora ku buryo byibuze bavana mu muryango indero ikwiye, aho kubareka mu biruhuko ngo birirwe kuri televiziyo n’ibindi.

Ibyo kubanyuriramo muri macye ku masomo batatsinze neza byo sibabitindaho, kuko n’ubwo ari ngimba, ntibigomba no gutwara umwanya wose, kuko akanya ko guhumeka nako ni ngombwa, umunyeshuri akazasubira kwiga atuje, atagifite amavunane.
Ibyo umwana akeneye kwiga mu buruhuko byava byinshi, ariko uwatangirira kuri ibi yaba ateruye umushinga mwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|