Babiligi bavandimwe, mwazihanganye rimwe mukava mu Rwanda mudafite ibiganza byanduye

Ubu ni ubugira gatatu. Ubwa mbere baraje, badutoza ishuri na Gatigisimu no kumenya nyir’ibiremwa, kandi kugera aho, ntacyo byari bitwaye.

U Bubiligi: Kuva ku ibuku ukagera kuri Jenoside yakorewe abatutsi ugakurikizaho gushyashyariza u Rwanda
U Bubiligi: Kuva ku ibuku ukagera kuri Jenoside yakorewe abatutsi ugakurikizaho gushyashyariza u Rwanda

Ariko tumaze kumenya gusoma, nk’aho batwandikiye uko bakora akarima k’igikoni, guhinga kijyambere n’ibindi byari gutsinda Ruzagayura, igitabo cya mbere baduhaye, ni ibuku, agatabo k’amapaji umunani kandi karimo amagambo atatu nyamukuru-Hutu, Tutsi, Twa.

Ababiligi basize banditse ako gatabo, basiga n’abarimu bazagumya kukigisha abanyarwanda, no kugasobanura ku buryo bwafasha ukumvise kureba uwo batitiranwa akamubonamo umwanzi.

Glegoire Kayibanda, Joseph Gitera n’abandi bambari babo, babaye abarimu ba mbere, maze baba abatoza b’abandi, bashyiraho imfatiro n’infashanyigisho, zaje no gushyirwa mu mashuri.

‘Abahutu bahaguruke, abatutsi namwe mujye hariya...nta batwa bari muri mwe?’

Ngibyo ibyo twasanze dutangira ishuri, ariko n’abatubanjirije banyuze muri byinshi, bamwe baranabikubitirwa mu mashuri, abandi barabifungirwa, ariko benshi baranabizira.

Mu Rwanda, mbere y’Ababiligi, nta muntu wari warigeze azira aya mazina, nta n’uwari warigeze azamurwa kubera yo, cyangwa ngo asubizwe hasi kubera yo.

Ababiligi barayakuririje, bigisha kuyakurikiza, bafasha abarimu bayo kugaragaza ubusumbane bwayo, maze si ukurenganya karahava. Abatutsi nibo bashyizwe imbere mu kaziga, bahitamo kubagira abagomba kwicwa, barabishushanya neza babiha impamvu za nyirarureshwa, nuko.

Ibuku, umushinga w'Ababiligi wageze ku mugambi bari bafitiye u Rwanda
Ibuku, umushinga w’Ababiligi wageze ku mugambi bari bafitiye u Rwanda

U Rwanda rubonye ubwigenge muri Nyakanga 1962, Ababiligi bagiye urusorongo, ariko bagenda batanyuzwe, kuko bari basize abanyeshuri babo ba mbere batageze ku ndunduro y’umugambi wari watangijwe n’umushinga w’ibuku wo kumara abatutsi.

Icyakora, igerageza ryo kumara Abatutsi ryari rimaze gutangira, kandi ryabagaragarije ko abo bigishije bafite ubukana nk’ubwo bari bakeneye.

Barakomeje, begera abayobozi b’igihugu b’icyo gihe, bakomeza kubitegura neza, kugeza mu 1994, ubwo ingingo icumi ziranga Jenoside zari zimaze kuzura, maze umugambi karundura wo kumara abatutsi ushyirwa mu bikorwa mu mezi atatu gusa, aho bishe abatutsi barenga miliyoni.

Jenoside ijya kuba, Ababiligi bari baramaze kugaruka mu Rwanda, baritegura neza, kugira ngo bazafate amafoto neza, barebe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga bari bamaze imyaka irenga mirongo itatu bategurana na Leta yari ho, maze bazakore ubushyinguranyandiko(archives) buzajya busurwa iwabo, bityo berekane ko ari “inzobere za Afurika.”

Baje mu buryo bwiyitirira Ubutumwa bw’amahoro, bazana n’Abafaransa, nabo bari baramaze kwinjira muri uwo mujyo, maze baratoza, barafotora, barareba uko abatutsi bicwa, kugira ngo babishjyire mu bitabo byabo by’urwibutso. Abatutsi babonye Ababiligi hafi yabo, baravuze bati ahari ubwo bariya bantu bari mu butumwa bw’Amahoro, buriya nitubegera baradutabara, maze baza babirukira.

ETO Kicukiro, uko Ababiligi batereranye Abatutsi bakabahereza interahamwe zikabarimbura
ETO Kicukiro, uko Ababiligi batereranye Abatutsi bakabahereza interahamwe zikabarimbura

Hari amaforo ababaje yo kuri ETO Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yerekana ababyeyi batakambira abo banyampuhwe nkeya, bakabahinda ngo nibagende bapfe kuko ni yo gahunda baje guhagarikira no gufotora.

Ribara uwariraye, abantu mbarwa barokotse ubwicanyi bwo kuri ETO, basobanura ingorane bahuye na zo abo Babiligi bamaze kurira imodoka bakerekeza ku Kibuga cy’indege I Kanombe, bafite imitwaro n’imbwa zabo, bagasubira iwabo.

Indege yabo yahagurutse I Kanombe, bagenda bafata amashusho mu kirere(aerial view) yerekana ibyo umushinga wabo ugezeho.

Ababiligi nabwo ariko bagiye bakubita agatoki ku kandi, kuko hagati muri ubwo bwicanyi, ba banyarwanda bari barirukanye cyera, bari barashoboye kujya hamwe, bati ni gute twahera ishyanga, tukimwa uburenganzira ku gihugu cyatubyaye?

Bari barafashe intwaro baragaruka, nuko basanga izi gahunda z’ubwicanyi zo kumara abatutsi zateguwe na Leta iterwa inkunga n’Ababiligi zenda kugera ku musozo, batabara uko bashoboye, maze abatutsi ntibashira burundu.

Ndetse n’icyo gihe, Ababiligi bataha, amakuru y’uko abo banyarwanda, bari barangajwe imbere n’ingabo za RPF Inkotanyi, bari mu marembo ya Kigali, yari amaze kuba kimomo, n’ubutabazi bashoboraga guha abo bashoboraga kuvana mu menyo y’abicanyi, bari babufiteho amakuru.

Kumva rero ko abantu bashatse kumara guhera mu mushinga wa cyera w’Ibuku bafashe Kigali, bakirukana abicanyi, inkoramaraso, ntibyari inkuru nziza ku Babiligi. Kumva ko abo batangiranye umushinga birukanywe, ntibabyakiranye yombi.

Icyakora ubwa gatatu Ababiligi barakomeje baza mu ishusho y’abaterankunga, bakorana na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse koko inkunga barazitanga, ariko vuba aha, nibwo twasobanukiwe ko ngo bari bifitemo akantu k’uburyarya.

Ku ruhembe rw'urugamba rwo gushashyariza u Rwanda: Maxime PREVOT Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi
Ku ruhembe rw’urugamba rwo gushashyariza u Rwanda: Maxime PREVOT Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi

Byamemyekanye mu minsi ishize, maze abayobozi b’u Rwanda bavuga ko bari barihanganye, naho ubundi nta nshuti mu Bubiligi. Icyo gihe Ababiligi bari bamaze guhagarika inkunga bateraga u Rwanda, nuko u Rwanda ruti “ngaho nimugende nuko nuko!”

Bahawe amasaha 48, iminsi ibiri, bataha bivugisha ngo ‘tubabajwe n’uko u Rwanda rutaretse ngo tuganire, maze u Rwanda rurabasubiza ruti “sawa rero!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka