Ba Nyir’icyubahiro, aho mwadusize ni ho mudusanze

Inama ya Afurika na Madagascar y’Abasenyeri ba Kiriziya Gatolika SECAM yo mu mwaka wa 2022 yateraniye muri Ghana, yasanze uyu mugabane dutuye n’u Rwanda by’umwihariko turi kurwana n’ibikomere ndetse n’ibisare COVID-19 yaduteye, ikagenda itwaye inshuti n’abavandimwe kuri bamwe, abandi igatwara akazi, ubucuruzi n’ibindi byari bibeshejeho abantu.

SECAM 2022-Ghana
SECAM 2022-Ghana

Intambara n’amakimbirane byari byahagaritswe gato kuko n’abarwana bari bagiye muri guma mu rugo na guma mu ishyamba, byari bitangiye kongera gukaza umurego ndetse n’ibikorwa byo kwambuka amazi by’abimukira biragaruka, hongera kumvikana ibibazo by’abarohama bajya I Burayi.

Ni yo mpamvu mu byo SECAM 2022 yabereye muri Ghana yafatiye umwanzuro, harimo gusaba abanyapolitiki ndetse n’abashinzwe gushyira mu bikorwa politki zitandukanye gukora ibishoboka byose kugira ngo barinde imidugararo kandi babungabunge amahoro.

Ikindi kandi bari berekanye ko bababajwe no kubona urubyiruko ruva mu bihugu byabo rukagenda rugana inyanja ngo rwambuke I Burayi, kandi ruzi ko ruzatakariza ubuzima mu mazi, nuko basaba ibihugu bya Afurika gukuraho ibituma abo basore n’inkumi banga amagara yabo.

Aha kandi, abasenyeri bibukije impanuro za nyakwigendera Papa Francis wasabye Kiliziya “kumva ijwi ry’abakene no kwirinda imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka itera.

Ku bakora umwuga nk’uyu wanjye w’ubunyamakuru nabo, SECAM 2022 yari yabazirikanye, aho Abasenyeri bafashe umwanzuro wo guteza imbere itangazamakuru(le monde des medias), ari nako bateza imbere amahugurwa no kwigisha abanyamwuga b’itangazamakuru bahereye ku mahame na tekiniki zigezweho.

Nyuma y’imyaka itatu, SECAM iragarutse, ikazahuza Abasenyeri basaga magana atatu bo mu bihugu byose bya Afurika na Madagascar.

Mu mpera za Nyakanga zishyira intangiriro ya Kanama, ba Nyir’icyubahiro baturutse ku mugabane wose bazakirwa na bagenzi babo bo mu Rwanda, mu nama izamara hafi icyumweru muri Kigali Convention Centre.

Abasenyeri bagiye kongera guterana ibibazo basanze ku meza mu myaka itatu ishize bigihari, ndetse bimwe na bimwe byafashe indi ntera, n’ubwo bishoboka ko mu byo bafatiye umwanzuro hari ibifite intambwe nziza.

Nibateranira I Kigali, bazaganire ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), maze intumwa za DRC zibabwize ukuri, basase inzobe bagire icyo babwira abaturanyi. Igishimishije ni uko Abasenyeri ba DRC bamaze igihe bagaragaza icyo bifuriza igihugu cyabo, aho bazenguruka hirya no hino babwira abantu ko intambara isenya itubaka.

Ubu butumwa banabugejeje kuri Perezida Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo ubu uri hagati y’amayirabiri; gukuraho umutwe w’iterabwoba wa FDLR akaba atakaje inshuti z’akadasohoka, cyangwa kwanga kuwukuraho maze inzira y’amahoro yahawe umurongo muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaburiramo.

Bazasabe kandi bimwe mu bihugu bitandukanye byaba ibyo mu karere k’Uburasirazuba n’iby’Amajyepfo gushyira mu gaciro bakabogamira ku kuri, aho kugira ngo babogamire kuri DRC ku bw’inyungu bayikuramo, ariko inzirakarengane z’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bakomeze batikirire muri Congo.

Bazibuke ikibazo cy’impunzi ziri mu karere cyangwa no mu bindi bihugu, aho usanga rimwe na rimwe aho baturutse babita abagambanyi, bigatuma banga kubakira ngo basubire kubaka ibihugu byababyaye.

Ubwo harimo n’icy’Abimukira bava muri Libya bakeneye kwitabwaho, ndetse n’Abanyekongo n’Abarundi bari mu Rwanda. Ubu noneho n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi-HCR ryagabanyije ifunguro ryabageneraga, maze biha ibihugu barimo umukoro wo gushaka uburyo babaho.

Ni byiza ko Abasenyeri bacu berura bakabwira umuryango w’Abibumbye ko niba utarashobora kubungabunga amahoro mu bihugu byazahajwe n’intambara, byibuze nibungabunge ubuzima bw’inzirakarengane zimeneshwa n’izo ntambara.

Nk’ubu, miliyoni amagana z’amadolari zihabwa abasirikare bitwa ko bashinzwe kubungabunga amahoro muri Congo-Monusco, ariko impunzi zikabanyuraho zihunze intambara, zikajya kwicirwa n’inzara mu bihugu by’abaturanyi. Niba ari ugushakira bamwe akazi, abandi bagasigara bameneshwa, ndumva LONI yareba uburyo yaca undi muvuno.

Hagati aho, ibibazo by’ubukene n’inzara byakomeje kuba akarande kuri uyu mugabane. Abasenyeri byaba byiza bafashe imyanzuro iganisha ku bukungu buzana impinduka kuri benshi. Turabizi ko Kiriziya Gatolika igira imishinga y’iterambere, ariko byaba byiza kurushaho iyo mishinga igiye itekerezwa bareba ku guhanga umurimo, guha akazi benshi.

Kiliziya Gatolika birayireba rwose, kuko kuri uyu mugabane, iri nyambere mu kubaka amashuri. Ubwo rero, ni byiza ko umusanzu w’uburezi, unakurikirwa n’umusanzu w’umurimo, kuko abarangiza muri aya mashuri, bakeneye akazi, cyangwa se n’ibibafasha mu kwihangira umurimo.

Kubera ko Abasenyeri bagira ijwi rinini, bazafate kandi umwanzuro wafasha urubyiruko muri iki gihe rwibasiwe n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi, ariko na none bakangurire ababyeyi kwitwararika uburezi n’uburere bw’abana, buhere imuhira ku gicumbi, babahereze abarezi(ku bakiga) bameze neza, maze abarimu nabo bababungabunge, bazagaruke batekanye.

Uburezi bazabugarukeho by’umwihariko, maze barebe ibitunga abana ku ishuri, kuko ababyeyi basigaye batinya kohereza abana mu bigo bibacumbikira, batinya ko bazagaruka bafite umudari(inzara ikabije). Ku birenze ibyo, bazarebe no ku ireme ry’uburezi maze bagire ibihugu inama.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka