Amashami y’Abakurambere b’Intwari akomeje kwerera u Rwanda imbuto
Abanyamateka bavuga imvano cyangwa inkomoko y’u Rwanda, bavuga ko iki gihugu tugikesha Gihanga wahanze u Rwanda.

Bavuga amazina atandukanye ariko ugasanga bisa nk’ibiri mu migani, ku buryo bamwe bashobora kuvuga bati ‘Nta kuri kurimo, Gihanga nta wabayeho, n’ibindi n’ibindi.”
Hari n’aho umuyobozi yabaga koko azwi, ariko amakuru amwe n’amwe akaba yazamo amakabyankuru ku bikorwa yakoze, nk’aho usanga abantu berekana ibimenyetso bicukuye mu rutare, bakabyitirira ibirenge by’umwami w’igihangange.
N’ubwo ibyo abantu bashobora kubijyaho impaka, bica amarenga y’ubutwari bw’Abanyarwanda noneho bwagiye bugaragara ku bami n’abandi banyarwanda tuzi, cyangwa ababyeyi bacu bazi, baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bigaragarira amaso.
Kigeli IV Rwabugiri, umwe muri abo, yitwaga Inkotanyi Cyane, akaba ataragamburuzwaga ku rugamba, ndetse akaba yarashoboye kubungabunga ibyagezweho mu kwagura u Rwanda.

Mu bamukurikiye, nka Yuhi V Musinga, twagiye twumva uburyo yarwanije amacakubiri mu Banyarwanda, aharanira ubusugire bw’igihugu, akagera aho yemera gucirirwa ishyanga, ariko adatezutse ku ntego yo kubumbatira igihugu kitavogerwa.
Mutara III Rudahigwa we ngira ngo amateka ya vuba yakomeje kumugaragaza, ndetse hari n’ibisigisigi by’imirimo ihambaye yakoze. Ikintu kimwe abantu batajya batindaho, ni ibigega by’i Nyanza.
Ibi bigega byubatswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa wamenyekanye nka Nkubito y’Imanzi, kandi icyo byari bigamije ni uguha abanyarwanda umutekano w’ibiribwa (food security). Ariko icyo ni kimwe gusa mu byo yakoze, aharanira iterambere ry’u Rwanda.
Mu minsi ishize, ni ho namenye ko ishuri ryo ku Ntwari, I Nyamirambo ryafunguwe ku mugaragaro n’Umwami Rudahigwa.
Nk’uko nabivuze, mvuze ko nava imuzi amateka y’u Rwanda, abanyamateka bakomeye ntashobora no gupfundurira udushumi tw’inkweto bampana. Mvuga gusa ku byo bagiye bansogongeza.
Nyuma y’Inkubito y’Imanzi, Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa ntiyamaze kabiri yimye I Rwanda, kuko mu gihugu cy’intwari hari hamaze kuvuka ibigwari byinshi, birakura, biragwira, kandi bibona amaboko bikesha ba gashakabuhake, ari na bo babiremye.
Ni yo mpamvu hagati ya 1959 na 1994, u Rwanda rwaciye mu bibazo bikomeye by’ivangura n’itonesha, ku gasongero kabyo hakaba harabaye Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye imbaga, abarenga miliyoni mu 1994.

No muri iki gihe, intwari zari zihari, ariko zikagenda zica mu muriro, bikarangira zishwe, cyane cyane kubera kwanga ingoma y’igitugu n’amacakubiri yashinzwe na Perezida Glegoire Kayibanda, agakurwa na Juvenal Habyarimana na we agafata umwanya uhagijhe wo gukomeza uwo murage ndetse akanawuha imfatiro zikomeye.
Mu gihe turimo rero, kumara ubuhingwa(cyangwa gufata imisozi) nk’uko byakozwe mu gihe cy’Inkotanyi Cyane n’abamubanjirije, menya atari igihe cyabyo, no kurasana cyangwa gufata ibyivugo byo ku rugerero nabyo bisa nk’aho atari igihe cyabyo uyu munsi.
Icyakora, abanyarwanda b’intwari baracyavuka, kandi baravukira mu gihugu cy’izindi ntwari bareberaho zigihumeka Umwuka w’Abazima, wa mugani w’Abarokore.
Uwumvise urugamba rw’Inkotanyi rwo kubohora igihugu, akumva uburyo abasore bacye baganzaga ibihanyaswa by’ingabo za Leta-EX-FAR zari zifite ibikoresho karundura, nyinshi kandi zihembwa neza, yakumirwa.
Uwakumva ukuntu EX-FAR yabonaga abacanshuro baturutse imihanda yose, akumva ukuntu bakubitwaga n’abasore bari bariyemeje bati ‘ata tukonde kama misumali hatuwezi kurudi nyuma’, yakumirwa.
Uwari uyoboye urugamba rwa RPA Inkotanyi, Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ukuntu yabujijwe kujya gufata Butare kugira ngo Ubufaransa butamugwa nabi, agasubiza ko Abafaransa nabo bava amaraso, maze agahita aha Gen. Fred Ibingira amabwiriza yo gufata Butare.
Kandi koko Ibingira n’abasore bari kumwe bwakeye bafite Butare bari kuyitembera(marcher sur Butare). Muzabaze Abafaransa niba hari icyo babikozeho.
Ubu rero intwari z’u Rwanda uyu munsi ziri gukoresha ikaramu, kurusha ibindi bihe mwumvise. Hari abazi gusobanura amagambo neza, bakabwira abo bireba impamvu twahisemo ibi cyangwa biriya, impamvu tutazatezuka ku bitubereye n’ibindi.

Abandi bareba ahari business iryoshye, bakaba baragiye bazanye umushoramari, agakora ikintu hano mu Rwanda, akahazana igikorwa runaka cy’ubuzima, akagirana amasezerano n’ibigo bikomeye maze hanze aha abantu bagakanura amaso.
Ni naho ubona igikorwa remezo kizamutse, mu karere bagasigara baryana inzara, bajujura, bati “mwabonye amabuye ya Congo basahura ibyo akora?”
Ni nka bya bindi abantu batera imbere kubera gukora, abirirwa bicaye ku mbuga bati “dore amafaranga yakuye ikuzimu.”

Izo nkunga n’inguzanyo mwumva, abazisubizayo ntimugire ngo bigeze batujora kuzikoresha nabi. Reka da! Buri faranga bahaye u Rwanda rijya aho rigomba kujya kuko hari abacungamari ndetse n’abakora igenamigambi mu bwenge buhanitse.
Ntihagire uvuga ngo ese ibya ruswa tujya twumva bitangazwa na Transparency Rwanda ndetse n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bigenda bite? Ibyo ntitwabijyaho impaka, ariko biba byiza kumva ko hari uwafashwe akaba ari kubiryozwa, kandi na none, mu Rwanda bigaragara ko dufite intwari zitakwemera ko ikibi gitsinda icyiza uruhenu.
Iyo turebye uburyo u Rwanda rugenda rwongera ukwigira mu ngengo y’imari, aho amafranga menshi ava mu banyarwand ubwabo, ntiwashidikanya ko ibyo biri kuyoborwa n’intwari tuzajya twibuka mu gihe cyabyo.
Hari rero n’ibyemezo twagiye dufata, maze abantu bakibaza uko twabigezeho, bakumirwa. Umuntu utazi umwanda urangwa mu bihugu biri hafi aha, ni we utakumva ubutwari bwabaye mu kurandura ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda.
U Rwanda rufite intwari. Kubona igihugu cyabaye umusaka, mu myaka mirongo itatu kikaba cyarazanzahutse, abiciwe imiryango muri Jenoside bakababarira ababiciye, igihugu kikimakaza Ubumwe, ‘Ubunyarwanda’, ubutwari buzaruta ubwo buzava he?
N’abavuga ngo ‘inzira y’iterambere iracyari ndende’ nabumva, ariko na none nkababwira ko uwagarura Gihanga Ngomijana, atabura kuvuga akajambo cy’icyongereza kagira kati “wow!”.
Yewe! Abakurambere b’Intwari mu Rwanda bazahora bavuka imitaga n’imitaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|