Abazunguzayi, abamamaza, ababwiriza…, baratubangamira - Abagenzi muri za bisi
Aho abagenzi bategerereza imodoka (muri gare), cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhereye Nyabugogo, serivisI n’ubucuruzi bw’abashaka kugira icyo bakura ku bagenzi bihitira, zitangiye guteza akajagari, no kubuza abagenzi umudendezo.

Mu by’ukuri, umugenzi agera muri Gare ya Kimironko, Nyabugogo, Remera cyangwa Nyanza atekereza uburyo yagera aho yazindukiye amahoro, ariko iyo akigera muri gare, n’igihe agitegereje ko imodoka itsimbura, hari abandi baba bashaka kugira icyo bamukuramo.
Muri aba bashaka kurya ku mafaranga y’umugenzi, habamo abazunguzayi, abasabiriza, abiyita abavugabutumwa, amashyirahamwe y’abavuga ko bagemurira abarwayi, abacuruza ibiraha, amagi cyangwa ibyo bita bwende bupfe, abamamaza ibyo bakora, abashaka abagenzi bajya mu byerekezo binyuranye n’ibindi byiciro.
Abo bose ntibaba bitaye ku kumenya ko umugenzi yaje yateganyije amugeza aho agiye, hatarengaho n’amazi yo kunywa, ku buryo imodoka iramutse igiriye ikibazo mu nzira aba agomba gutabaza inshuti n’abavandimwe ngo bamwunganire.
Bose uko bangana bagenda banyuranamo hagati y’abagenzi bicaye mu modoka zitegereje isaha yo guhaguruka, bakababangamira kubera urusaku n’ibyo baba bafite babacisha hejuru yabo.
Nko ku masaha y’umugoroba, usanga abantu bicaye muri bisi cyangwa izi modoka zitwara 29 zamamaye ku kazina ka Kowasiteri, bananiwe bavuye mu mirimo itandukanye, ukabona umuntu arinjiye n’indobo, ati “Isambusa z’ibirayi zishyushye(ibiraha), abandi bigurire...”. Ubwo kandi ni nako azenguruka mu bantu n’uwo mwuka utanogera bose.
Uwo arasohoka hakaba hinjiye undi ati “Hano mbafitiye ‘agasobanuye’, filime z’Inyamerika, Igihinde, Inshinwa, aho Jetiri akubita igipfunsi umuntu bakamusaka inyundo! Mwigurire umunezero”. Baba bazi no kuvuga rero, maze wa mugenzi witekererezaga urugendo rwe n’ibindi agiyemo bikamubangamira.
Hari kandi abashakisha abagenzi bava i Kigali bajya mu Ntara, nabo usanga barongeye kuba benshi n’ubwo umwanya wa konvuwayeri utakibaho.
Aba bacunga imodoka zirimo kwinjira muri gare, umuntu (umukarasi) akaba akinguye imodoka ikinagenda akinjira n’urusaku rwinshi, ati “Abagiye i Burasirazuba: Rwamagana-Kayonza-Kukimodoka-Kiramuruzi-Kabarore-Ryabega-Nyagatare, n’abajya Kabarondo-Ngoma-Rusumo turabajyana. Jyewe mfite imodoka ibura babiri gusa”. Ubwo kandi haba hari n’abavuga ibindi byerekezo.
Iyo wibeshye ukabasubiza uti ndajya aha n’aha, ubwo batangira kukugabagabana, umwe agafata aha, undi agafata hariya, mbese buri wese agakurura yishyira, ari na yo mpamvu ababimenyereye bicecekera.

Abo bose kandi akenshi, ubwo baba bakorana n’ibigo bitwara abagenzi, ari na byo bibagenera ibihembo, ibi bita komisiyo (amafaranga baba bumvikanye kuri buri mugenzi bazanye).
Ibi ariko bibangamira abagenzi kuko ngo hari ubwo haba hivanzemo n’abajura kuko akenshi nta n’umwambaro ubaranga baba bambaye.
Hari kandi abiyita abavugabutumwa, aba bo ibyabo ni akumiro! Ugira utya ukabona umuntu yinjiye mu modoka na Bibiliya na karuvati yanigirije, ati “Haleluya!” Ba bantu binaniriwe bavuye mu nduruburi, bati “ce!”
Nuko akungamo ati “Noneho abantu b’uyu munsi ni mudayimoni ki wababujije kuvuga! Toka satani! Haleluya yemwe!” Nuko abantu batatu cyangwa batanu n’akuka gake bati “Amen”. Nuko agatangira akavuga ubwo butumwa, agasoza agira ati “inomero yanjye ni 07…” Ntumbaze icyo iyo nomero ayitangira ntawe uyimusabye.
Ubwo kandi muri iyo modoka ni ko haba hinjiramo abasabiriza, abavuga ko bashaka imfashanyo yo kugemurira abarwayi (ibi na byo nta gihamya biba bifite). Abandi bavuga ko bafite randevu kwa muganga kandi babuze amafaranga, abavuga ko babuze tike ibasubiza iwabo, usanga byaramenyekanye ko haba harimo abatekamutwe kuko ngo n’ubwo iyo tike yayibona akomeza kuzenguruka aho.
Aba basabiriza hari ubwo aba afite iturufu imwe rukumbi akoresha, uyu munsi ukamusanga ashaka amafaranga amugeza i Buzinganjwiri kureba umwuzukuru we wabuze umusigaraho kandi yaraye abyaye uburiza, ejo mwakubitana akongera akakubwira iyo nkuru, bityo bityo.
Abagenzi bati ni ba nyir’imodoka babaduteza
Umwe mu bari mu modoka yagombaga kujya i Nyagatare avuga kuri iki kibazo, yagize ati “Aba bantu baratubangamira rwose! Umuntu araza akagucisha hejuru indobo y’amagi, aranyuranamo n’ucuruza amandazi, ukabona ari ibintu bidakwiye. Ese ba nyirimodoka kuki babemerera kwinjiramo? Mba mbona ari serivisi mbi baduha. Ababishinzwe baturengere, bashyireho ingamba zibikumira, bityo abagenzi bisanzure”.
Undi ati “Umuntu akinjira muri bisi, arasakuza akakumena umutwe ngo arashaka abagenzi bakomeza, akubarara ku bicaye ngo abashe kuvugisha uwo ashaka, akenshi usanga n’icyitwa isuku cyarabihishe. Uwo mwuka mubi rero akawukumariraho ukabura aho ukwirwa. Ese za nzego zigenzura ibigo bitwara abagenzi tuvuge ko ibi zitabizi? Niba zigena ibiciro tukishyura, kuki zitita ku bitubangamiye nk’abakoresha imodoka rusange mu ngendo, cyane ko numva ko ari na zo abantu bashishikarizwa kwitabira?"
Undi na we ati “Mperuka bavuga ko hari gahunda yo guca gusabiriza. Guca abazunguzayi byo ubanza byarananiranye. Gusa ababishinzwe bumve ko bibangamira abagenzi, kuko haba hanihishemo n’abajura. Urangarira gato uwinjiye mu modoka, mugenzi we uri mu idirishya ryayo akaba agutwaye telefone. Jye narumiwe!”

Byakemuka gute?
Ibi bibazo abagenzi bavuga bigaragara muri gare zose mu gihugu, ariko byagera i Kigali bikaba agahomamunwa.
Uyu mugenzi ati “Ese buriya nka Nyabugogo cyangwa izindi gare zo muri Kigali, ko njya mpabona abashinzwe umutekano bambaye impuzankano zitandukanye, ntacyo babikoraho? Ntekereza ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagombye kureba icyakorwa kugira ngo aba bantu badakomeza kuwusiga isura mbi, mu gihe twari tumenyereye Kigali ikeye kandi itekanye, bityo za kidobya zigakumirwa, abantu bakishimira kugenda muri uyu mujyi ndetse no kuwuturamo”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|