Abambari ba Kongo bose bamaze kuvuga. Hakurikiyeho iki?

Akarere u Rwanda ruherereyemo gashoje icyumweru cy’injyanamuntu; urugamba rukomeye hagati ya M23 irwana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abayishyigikiye barimo na FDLR ni rwo rwaranze ingingo nyamukuru mu bitangazamakuru, byaba ibyo mu karere no ku isi yose.

Uburyo intambara yageze i Goma, uburyo uyu mujyi uturanye na Rubavu yo mu Rwanda wafashwe, byahaye amahanga amahirwe yo kureba filimi nyakuri y’ibyo u Rwanda rwakomeje kuvuga byaranze iyi ntambara, kimwe ku kindi.

Harabanje hagaragara igifaru cy’umweru de, cyanditseho inyuguti ebyiri nini z’umukara cyafashwe n’inkongi y’umuriro, maze uruhande rumwe mu zarwanaga ruvuga ko ibyo bintu bidakwiye kwihanganirwa, kuko imodoka zisa zityo ubundi zidafite umukoro wo kurwana, ahubwo kubungabunga amahoro. Icyakora, abo barwanyi baravuze bati “nibakomeza kudutera bamenye ko tuzitabara.”

Yafotowe na: Ruzindana Eric
Yafotowe na: Ruzindana Eric

Iki kintu, n’ubwo cyari gisanzwe kivugwa, kigomba kuba cyaraherekejwe n’isoni n’ikimwaro, kuko intambara ya Kongo yanahuriyemo umutwe w’iterabwoba wasize uhekuye u Rwanda wa FDLR irwana ifatanyije na FARDC ya Kongo. Kumva rero ko n’abambara ingofero z’ubururu, nako abatwara ibifaru byera nabo bihuza n’ikibi, byari ibyo gusekwa.

Hakurikiyeho abandi basore baje ikivunge baje bahagira bahunga ba FARDC na bagenzi babo bitwa Wazalendo, ndetse na FDLR zirimo hagati aho ariko bose bambaye imyenda iriho ibendera ry’ubururu, urimo akarongo mpuzampembe k’ubuso bw’umutuku, gakikijwe n’uturongo tw’umuhondo, mu nsi y’inyenyeri y’umuhondo. Uretse amasasu bari bikwije hose, harimo n’abafatanywe ibyatsi banywa bikayayura ubwonko.

Yafotowe na: Ruzindana Eric
Yafotowe na: Ruzindana Eric

Iki cyiciro cyakurikiwe n’abakozi ba MONUSCO yashakaga gusa “gusigarana abakozi ba serivisi z’ingenzi.” Amakuru mashya aravuga ko ubu basesekaye I Entebbe muri Uganda muri bisi z’u Rwanda,aho hakaba hari icyicaro cy’umuryango w”abibumbye cy’aka karere u Rwanda rurimo.

Abo bamaze gutambuka, haje abantu bari bategerejwe igihe kinini, maze inkuru itaha i Burayi. Aba, ni abasore b’ibigango, barimo abameze nk’abo twajyaga tubona muri filimi mu gihe cyanjye, bitwa Rambo, abitwa Abacanshuro. Ni abanyembaraga bari baratumiwe na Kongo ngo baze kuyirwanira ibahe amafaranga. Iyo babavuga wumva ko bari bafite ingufu zasibanganya aka karere kose kuko ngo ni ba mudahusha, ngo nta sasu ryabo risohoka ngo rigende ridakoze hasi.

Abacanshuro. Yafotowe na Ruzindana Eric
Abacanshuro. Yafotowe na Ruzindana Eric

Bari hafi Magana atatu, batonze umurongo, bamwe bubitse umutwe, badashaka kureba muri Camera y’abanyamakuru, icya mbere kubera icyizere Kongo yari ibafitiye ariko bakayitaba mu nama, icya kabiri kubera ko batemewe kurwanirira ibihugu kandi Kongo ikaba yarabahakanye, n’icya gatatu kubera ko bari banyujijwe mu gihugu babwirwaga ko ari ikinyarugomo.

Yafotowe na: Ruzindana Eric
Yafotowe na: Ruzindana Eric

Aba bacanshuro bakimara kwambuka, abantu bazanye aka videwo bakuye mu kiganiro Perezida Kagame yigeze gukorera mu nteko, avuga ko igihugu cyazanye abacanshuro kiba gikwiye kugirirwa impuhwe, kuko nta kavuro kabo. Abayibonye bahise bavuga bati “irya mukuru riratinda ntirihera.”

Abacanshuro bagiye muri bisi za Ritco. Yafotowe na: Ruzindana Eric
Abacanshuro bagiye muri bisi za Ritco. Yafotowe na: Ruzindana Eric

Aba bacanshuro batwawe mu ma bisi y’u Rwanda, bajyanwa i Kigali, maze mbere yo gutega indege ibasubiza iwabo, babanza kuruhuka, bashira impumu, ku buryo ahari nibataha bashobora nabo kuzaba aba ambasaderi ba ‘Visit Rwanda’ mu minsi itaha.

Buri wese aravuga akababaro ke

Mu mirwano yakomeje kubera mu misozi ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse itangiye imanuka no mu majyepfo, nta wigeze amenya ibyabaye, ngo tumenye uwafashwe n’utafashwe cyangwa n’ibindi bimenyetso by’urugamba.

Ku rwego rwa Goma, yabaye nka finale, karundura, aho byose byagiye ahagaragara nko kuri televiziyo ya rutura. Goma imaze gufatwa, ni bwo noneho abafatanyabikorwa mu ntambara batangiye kuvuga neza uko batakaje, ndetse basaba abo bari bahanganye babatsinze kubemerera bakaza gufata imibiri y’abarasiwe ku rugamba. Ibyo byabereye mu nama ya SADC, umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika, aho Kongo nayo ibarizwa.

Muri uyu muryango, uwagaragaye ataka cyane, ni Afurika Y’Epfo yananditse yivovotera u Rwanda ivuga ko rubiri inyuma. Ibi ni ibirego bimaze iminsi, ariko u Rwanda rwakomeje kuvuga ko ibibazo bya Kongo bireba Abakongomani ubwabo, ko gukururamo u Rwanda ari ukwirengagiza ukuri.

Icyakora Perezida wa Afurika y’Epfo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ubugira kabiri, maze Perezida Kagame w’u Rwanda atangazwa no kubona mugenzi we yashyize ibyo baganiriye ku karubanda, kandi abizana yabigoretse, ntiyabivuga mu kuri kwabyo.

Hagati aho, inama ya SADC yafatiwemo imyanzuro myinshi, harimo no gukomeza gushinja u Rwanda ko rutera inkunga M23, ariko u Rwanda rwongeye kubisubiramo ko ibi byose ari ukuyobya uburari.

Amakuru mashya ahubwo, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ribivuga, nuko SADC, FARDC, FDLR, n’abandi bafatanyije, mu kurwanya M23 ngo baba bari bafite gahunda nini yo gutera u Rwanda.

Menya ari naryo banga Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi yari agiye kumena, ubwo yavugaga ko azahindura ubutegetsi mu Rwanda. Abo bafatanyije bashobora kuba baramubujije bati “sigaho utavuga n’ibindi.” Ibyo ari byo byose yabonaga ku bijyanye n’ingabo, ibikoresho n’abacanshuro yiteguye neza, mbese yambariye urugamba. Ni nayo mpamvu Kongo yari yarunze ibitwaro bihambaye I Goma. Itangazamakuru ryabibonye ejobundi aho M23 yabishyikiriye byose uko byakabaye, ku buryo bamwe bavuze ngo ni impano FARDC na SADC yabasigiye.

Muri ibyo bikoresho nabonyemo n’ikimeze nka Sukoi, ka kadege bavugaga ko kaje gukora ibitangaza mu ntambara Kongo irwana na M23, ku buryo bamwe bagize bati “M23 biyirangiriyeho.” Ndibuka ko aka kadege baje kukamurikira u Rwanda, bakakagwisha ku kibuga cy’indege cya Rubavu, ibi by’ubushotoranyi. Aka kadege bavugaga ko kakodeshejwe, ariko ubwo sinzi icyo bazabwira umukode.

Ibyo ari byo byose ariko, mbere yo kugenda batsinzwe, FARDC n’abayifasha, baravuze bati “ntitwaviramo aho tutagize icyo dukora, ngo tumenyeshe u Rwanda ko hari imyiteguro yacu iburijwemo”, nuko bohereza mu Rwanda ibisasu, abantu batanu b’inzirakarengane bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Byari kuba bibi kurushaho iyo u Rwanda ruba rutarashyizeho ingamba z’ubwirinzi(zimwe Kongo yashakaga ko zivanwaho!). Izo ngamba zatumye u Rwanda rushobora gusama bimwe mu bisasu, mbese nka rya koranabuhanga tujya twumva muri Isiraheli, iyo Hamas ibateye.

Mu bavuze agahinda kabo kandi, harimo n’u Burundi, aho Perezida Evarsite Ndayishimiye yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ati “u Rwanda rurategura ibintu bikomeye, ndabona ko n’aha bazahagera, ariko turiteguye.”

Ndayishimiye yagize ikiganiro kirekire yigaragaza nk’umuntu watanze umugambi w’amahoro wafasha akarere, ndetse ngo buriya, yagiye muri Kongo “kurwanya imitwe yitwaje intwaro.” Ni nako kandi yagaragaje akababaro yatewe no kuba bagenzi be bari ku rugamba hamwe ba Afuruka y’Epfo barahahuriye n’isanganya.

U Rwanda rwabeshyuje Ndayishimiye aho avuga ko yajyanywe muri DRC no kurwanya imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga. Ibyo barabisetse cyane, kuko ahubo bari bafatanyije urugamba n’iyo mitwe, cyane cyane FDLR.

Hagati aho, abafatanya na Kongo bakomeje kuyibwira bati “tukuri inyuma”, naho Kongo ikaba ivuga ko izaza igatsinsura M23 ikayitsinda uruhenu.

Ibi kandi irabifatanya no gukomanga ahantu hose u Rwanda rufite amassezerano y’ubufatanye ikabatoza gahunda ya “Munyangire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwanga u Rwanda ntakarubemo kandi bajye bibuka ko Imana y’i Rwanda ihoora ihoze.

HABEMMA yanditse ku itariki ya: 4-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka