Abakobwa banze gukora imibonano mpuzabitsina batarakora ubukwe abahungu ngo baba barabigiye amayeri

« Umukobwa iyo wamaze kujya kwiyerekana iwabo cyangwa ugafata irembo ntaho yahera akwangira ko mukora imibonano mpuzabitsina » Iyi ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, yaba ababikoze ubwabo cyangwa ababyumvise ku wundi byabayeho. Bumvikanisha ko umukobwa wanze ko muryamana, umweretse ko wiyerekanye iwabo biba birangiye ahita yemera mugakora imibonano mpuzabitsina.

Hari abakobwa bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo batazakora imibonano mpuzabitsina n’umusore kugeza bamaze gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore. Nyamara abasore benshi na bo batsimbaraye mu gukora imibonano mpuzabitsina na mbere y’uko babana bamaze kuvumbura amayeri bavuga ko ashobora abakobwa batari bake binangiye mu kuba bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe.

Aya mayeri akoreshwa rero n’abasore batari bake namaze kumva ko bagira batya bagateguza umukobwa ko bazajya kwiyerekana iwabo ngo azateguze umuryango. Umusore akikora n’itsinda ry’inshuti ze zimuherekeje bakazakirwa kwa sebukwe nk’umuntu ufite umushinga mu minsi iri imbere yo kuzabana n’umukobwa wabo. Ahubwo hari n’abiyemeza gukora umuhango wo gufata irembo kugira ngo yemeze umukobwa ko yamaramaje.

Aya mayeri kandi ntabwo anakoreshwa n’umusore gusa ufite gahunda yo kuzabana n’uyu mukobwa. Oya, n’undi musore ufite umukobwa watsembye ko batasambana, abenshi babifatira umwanya bagategura umuhango wa baringa kugira ngo azabone uko agera ku ntego. Ugasanga umusore yafashe irembo aharenze hangahe, yamara gusambana n’umukobwa umwe akazajya no gufata irindi rembo gutyo gutyo....

Ibi iyo umusore amaze kubikora, aba afite ijambo rikomeye kuri uyu mukobwa ry’uko gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo binaje mu nshingano, kuko aba amwumvisha ko nta gisibya ari we bazabana nk’umugabo n’umugore, rero nta mpamvu yaba amwima kandi n’ubundi ari we abibikiye. Aha bikantera kwibariza uyu mukobwa nti "Mbese kwiyerekana iwanyu cyangwa gufata irembo, ni byo witaga ubukwe mbere hose?"

Umukobwa ashobora guhitamo kudakora imibonano mpuzabitsina kugeza abanye n’uwo bakundanye. Yaba abikoze akiri isugi, cyangwa yarigeze no kubikora nyuma agafata umwanzuro w’uko atazongera.
Ariko se kuki umusore akurusha amayeri akagukura ku mwanzuro wawe ngo ni uko wamwerekanye mu muryango? Aha hanze hari abantu badatinya umugayo. Uretse no kuba wamwerekanye mu muryango ushobora no kumwerekana mu gihugu ariko ntibimubuze guhemuka!

Hari abakobwa benshi bafashwe irembo n’abasore batandukanye nyamara n’ubu bakiri abakobwa. Hari n’abasore bafashe irembo rirenze rimwe kandi na bo bakiri abasore. Nyamara ugasanga abo bose nyuma yo gufatwa irembo barahitaga bakora imibonano mpuzabitsina bakaza gutandukana ariko barageze ku ntego, kuko bene aba basore baba bagenzwa no kugera ku ntego y’uko yifuje gusambana n’uyu mukobwa akamubera ibamba, nyuma yo kugera ku ntego ye kandi akagenda yigamba ati se kanaka kera kose yigiraga ibiki ko ubu twaryamanye !

Numva icyaba cyiza niba koko wowe mukobwa warafashe umwanzuro w’uko ugomba kuzakora imibonano mpuzabitsina ari uko mumaze gukora ubukwe. Wikangwa no kuba umusore waramwerekanye iwanyu cyangwa yarafashe irembo. Iyo ni imihango itangirira ubukwe ariko si bwo bukwe. Wumva utazakomera ku mwanzuro wawe kugeza ku iherezo, byarutwa ko wakwiyemerera umunsi agusabye ko mubikora, aho kugira ngo nyuma uzabikore umusore agende yigamba ko yakoresheje ubwenge bwinshi burusha ubwawe agatuma uva ku izima.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rero ndabona uyu muco umaze gukura Kandi gucika burundu ntibyoroshye, icyo nasaba abakobwa ni ukwihagararaho bakabyanga bakamenya kuvuga oya, kuko kubasore Bo ntacyo biba bibabwiye ahubwo bumva kuryamana nabakobwa Ari ishema

Niyikiza alexandre yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ibi byose nibyo isi isigaye ubayemo ark igitekerezo kiza ni uko oya yaba oya kuri bose kuko usanga abenshi baba bafite uwo babikorera kubera izindi nyungu ziri direct aba abona naho utazifite we akamubwira ko Ari nyuma yubukwe kd ibyiza ukumenya ko oya ikora mu mpande zose Kandi mu gihe binabaye mukibuka ko inda zitatenguwe zihari Kandi nizindi dwara nyinshi zishobora kuba zihari nka Sida,hepatite B,C,D ,imitezi,mburugu ndetse nizindi nyinshi maze mukangira mbasi uburyo mwirindamo

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ibi byo Ni ukuri pe nange ndi umuhungu gusa it ndwara yo itumazeho bashiki bacu pe Gusa namwe bakobwa mujye mumenya guhakana oya ibe oya Ducike kungeso mbi bagenzi bange!!!!!!🤭

Tuyisenge pacifique yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Murakoze kurico gitekerezo nje nunva ko umukobga atakagombye kwemera ko basambana n’umuhungu kuberako yiyerekanye iwabo w’umukobga cangwa umuhungu yafashe irembo,niba yari yarafashe icemezo co kutazaryamana nu musore batarakora mariage.

Ndagirango mbasabe kudatanga ibitekerezo bigamije inyungu za bakobga gusa kuberako urumunyamakurukazi.
Hari nabakobga bize amayeri yogu profita abasore. Murakoze

Nkundiye yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Buriya umwanzuro wose wafata atubifashijemo n Uwiteka nuw akanya gato,abakobwa bagomba kwifata kugera kumunota was nyuma

Rangira yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Biragayitse kubona umusore yafata irembo abantu henshi ngo nukugirango yemeze umukubwa,ntgo bikwiriye rwose,

Eric yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Njye mbona bigoyeko uwo muco mubi ucika kuko abakobwa bagakwiye guhakana ari uko Koko bigamije kwiyubaha, kwirinda no gukizwa kuba kirisito ariko usanga bahakanira bamwe nyamara bafite abo bemerera kuruhande ibyiza bagahakaniye bose cg bakemetera bose!

KAYITARE Blaise yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka