Abajyaga mwerekana ibyo mwariye ku mbuga nkoranyambaga ko mutakibyerekana ntabwo mukirya?

Kugaragaza amashusho y’ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bihuriweho n’abantu batandukanye bo muri Kigali cyane cyane kuri sitati(status) ya Whatsap. Ariko urebye muri iyi minsi ya Guma mu Rugo urasanga ntabyo bakigaragaza nka mbere, bikantera kwibaza uko byagenze.

Nyiri ugukora ibi, afotora ifoto cyangwa agafata akavidewo gatoya bimworohera gushyira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibiryo agiye kurya, ubundi rimwe na rimwe aya mashusho bakayaherekezanya utugambo tuvuga uko ibyo biryo biryoshye, cyangwa rimwe na rimwe ukumva ari no gushimira uwabimugaburiye (Aha akenshi bavuga uwo basohokanye bakajya gusangira).

Ibi bintu bihuriweho n’abagabo ndetse n’abagore n’ubwo urebye neza abiganje ari abagore. Abantu benshi bakunda kubivugaho, bamwe babinenga, ndetse hari n’abandi banavuga ko bibabangamira ngo aho bageza ibyo kurya ku meza umuntu mbere y’uko barya, we akabanza gufotora. Ariko ba nyiri kubikora bo bakubwira ko bumva ari uburenganzira bwabo kandi bumva babikunze ndetse binabashimishije ubundi bakavuga ko babona ibyo biryo bisa neza, biryohewe no kubishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Abenshi muri aba cyane cyane abakobwa iyo bashyize ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubundi bakanishyiraho n’amafoto yabo bari kubirya, baba bakwereka ko ari bwo buzima biberamo mbese ari yo ndyo barya buri gihe. Ariko igitangaje ubu ntabyo bacyerekana niba batakirya simbizi.

Ni kenshi abantu bagiye banenga ibi byo kugaragaza ibiryo, aho bagiye bavuga ko babishyira ahagaragara atari uko bakunda kugaragaza ibyo kurya byose, ahubwo abenshi babikora kuko baba babonye ibiryo byiza batamenyereye, kuko biramutse ari umuco bifitiye wo kugaragaza ibyo kurya bariye, bari kuba bagaragaza n’imvange bariye iwabo mu rugo.

Ibi ariko nanjye naje kubyitegereza muri iyi minsi ya Guma mu Rugo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nza gusanga koko haba harimo ukuri kwinshi mu kuba bagaragazaga ibiryo byiza gusa bariye iyo muma resitora na za Hoteli. None se koko niba mwabigaragazaga kuko mubikunda, ubu ntabwo mukirya? Ko se ubu mudafotora ngo mutwereke ibyo mwariye?
Ikigaragara ni uko aba bakunda kugaragaza ibyo bariye mu maresitora n’amahoteli atandukanye baba basohokeyemo, ariko ibiryo by’iwabo mu muryango biciriritse bakaba bataterwa ishema no kubigaragaza. Muri make rero ntabwo ibi mubikorera kubikunda ngo muragaragaza ibyo mwariye, ahubwo wa mugani biba ari uburyo bwo kwirata no kwiyemera ko murira ahantu hasobanutse cyangwa murya ibiryo bisobanutse.

Ku bwanjye mbona uwaba akora ibi bintu kuko abikunze, n’ubundi yaterwa ishema no kugaragaza n’ibyo yaririye iwabo mu rugo, nibura tukabimumenyeraho ko ari umuco we, dore ko wenda ari n’uburenganzira bwe bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibyo yariye. Ariko uzategereza ko azongera kubigaragaza ari uko Amahoteli n’Amaresitora afungurwa, ubwo uwo ntazirarire ngo yumva akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibiryo yariye, ahubwo azavuge ko mu gihe agize amahirwe yo kubona ibiryo byiza ahita abishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu babibone.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Hari n’indi mpamvu ishoboka ku bantu bamwe bafite wisdom; hari ababifite no muri iyi minsi, ariko birinda kubyerekana ku karubanda kugirango batagira uwo bakomeretsa...

K yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Iyi ntanguru irimo kbs

Twagirayezu yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Nibagusubiza umbwire nanjye numvireho!!!

Mami yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Nonese akawunga wagashyira kuri status n’intoryi kandi baratwemeje ko ari za basirimu barya ibiryo bisobanutse gusa!! Buriya bategereje ko bongera gufungura amarestaurent ubundi bakatumena amaso!!!

Cyakora nizere ko iyi nkuru yabagezeho basi bizabatera isoni zo kwongera kutwirariraho.
Biriya bintu binasa nabi rwose niba mutari munabizi mubimenye ndabivuze mwenende!!!!!!!

Patrick yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ibi ndumva ari ukwinjira muri business zitakureba cyane ko baba banabyiguriye.Nonese niba yifotoje bigutwaye iki kuba abyerekanye.Ikindi kandi mu gihe atagusabye mbere kubikoraho injury yabishyizeho,ntago igihe atabishyizeho byakubera inkuru.Abantu bagomba kwita ku bintu bibateza imbere naho kwivanga mu buzima bw’abinezererewe ndumva ari ishyari

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Mukazayire nawe wishinyagura. Nonese aho wabereye wari wabona akawunga cyangwa igikoma kitarimo isukari kuri status.

Ahwi cyakora inkuru zawe Ni urukerereza. Reka iyi nyisangize bashuti banjye najyaga mbibonana wamugani wawe bansobanurire niba batakirya!!!!

Leoncie yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Na yamafoto yaba sileyqueen bifotorezaga imbere ya miroir zo muri toilete zomuri hotel ntitukuyabona. ko batatwereka bari iwabo murugo habatera isoni

Nsenga yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

asante Nsenga

salim yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka