Rusizi: Umugabo utabona afite impano idasanzwe yatumye yikura mu bukene

Bimenyimana Remy wo mu karere ka Rusizi yahumye amaso yombi afite imyaka 12 ariko akora ibintu bitangaje kuko abasha kumenya aho ageze akoresheje amaso y’umutima ku buryo utamuzi washidikanya ko afite ubumuga bw’amaso.

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 57 abasha gushaka amazina ya buri muntu muri telephone ye agahamagara uwo ashaka ndetse akamenya n’amafaranga ari muri telephone. Abasha kandi kumenya ko ageze iwe kuburyo iyo bamutwaye ku kinyabiziga batamurenza kuko ahita ababwira ko yahageze.

Kubera ubunyangamugayo ubushishozi n’ikinyabufura biranga uyu mugabo byatumye ashingwa ibikorwa byinshi ahagarariye mu karere ka Rusizi harimo kuba umuyobozi wa koperative ABANZE UMUGAYO ikora ubworozi ubu bakaba bamaze kwigurira imoto.

Remy ari kuri moto yiguriye.
Remy ari kuri moto yiguriye.

Uretse ibyo kando ari muri komite y’abantu bane batowe ku rwego rw’igihugu bashinzwe gukemura amakimbirane mu batabona, ndetse n’akarere kamugize umwe mu bashinzwe guhugura abantu bazajya guhugura abandi kwirinda agakoko gatera SIDA.

Bimenyimana abasha kwandikisha imashini y’abatabona yaguriwe n’akarere ka Rusizi, kubera ibikorwa akora bitandukanye atangaza ko yabashije kwiyubakira inzu, afite ipikipiki yaguze miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ndetse n’inka yororera mu ikiraro.

Remy n'umugore we bivanye mu bukene.
Remy n’umugore we bivanye mu bukene.

Bimenyimana afite ibyangombwa yahawe n’ibitaro bya Kabgayi, Gihundwe, Butare n’ibindi, bagaragaza ko afite uburwayi budakira bwo guhuma amaso yombi ariko abasha kuvuga Igifaransa neza kuko ngo yize amashuri atandatu abanza yongeraho rimwe ry’ababana n’ubumuga bwo kutabona.

Ikimubabaza ngo nuko bamubwira ko umugore bashakanye ari mwiza ariko akaba atabasha kumureba usibye kumva ijwi rye gusa kuko yamushatse yaramaze guhuma.

Bimenyimana Remy numugore we babyaranye abana 10.
Bimenyimana Remy numugore we babyaranye abana 10.

Uyu mugabo umaze kubyara abana 10 avuga ko yakiriye impano yo kubona akoresheje amaso y’umutima kandi ngo ibyo yagezeho byose abikesha kubaha Imana no kuyisenga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

jyewe ndanenga abantu batita ku bantu bafite ubumuga kandi ndashimira uyu mugabo ibikorwa byindashyikirwa amaze kugeraho

uwariraye leandre yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Uwo mugabo ndamuzi kuko nanjye ntuye i Rusizi namubonye mu giterane n’iyo muganira ubona ajijutwe kandi akora ibintu byinshi wagira ngo arabona rwose!

nkurunziza etienne yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

GOOD.UBUMENYI NTAH BUHURIYE N’UBUHUMYI.KOMEREZAHO ARIKO UZABONEZE URUBYARO KUKO BIGARAGARA KO USHOBORA KUZONGERAHO ABANDI.

edouard yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

yeweeeeeee! uyu mugabo yaje kubwiriza ijambo ry’imana kwishuri kera mur 2005 twiga jill barham disi! azi kuryigisha rero twese tukajya mu mwuka pe!

dodo yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

kumugara nabi ni mu jutwe,ndetse no kumugazwa n’abafite ingingo zose bashaka kwereka ufite ubumuga ko ntacyo ashoboye,ariko nyirubwite iyo afite ubwenge agera kubyo ashaka byose kuko usanga hari n’abazima badafite ubumuga na buto ariko barutwa n’abamugaye.kandi nshimiye akarerekamufashije kamuha imashini yatumye afasha abandi.

karasira yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Kumugara ntibibuza umuntu kuba ingirakamaro muri societe,n’abandi bafite ubumuga bage bagerageza bakore nk’uyu.

nzamwita yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Njye rwose uyu mugabo ndamuzi kuko ni umwe mubantu twifashisha muguhugura abantu mubijyanye no kwirinda no kuwanya sida mubafite ubumuga bitwa (ToTs) murugaga nkoreramo rwa UPHLS rufite icyicaro hano i KIGALI. ndamuzi ninyangamugayo, kdi arasobanutse. mbese nintangarugero mubafite ubumuga. nakomerezaho

alens yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka