Zimwe mu ndwara zizanwa no guhorana ‘stress’

Ijambo ‘stress’ ritarabonerwa ijambo ry’ikinyarwanda rikwiriye, ryabaye gikwira mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Stress twakwita umuhangayiko cyangwa umujagararao, abantu bahura na yo haba mu kazi, mu bakozi no mu bakoresha, mu rugo, ku ishuri n’ahandi mu buzima butandukanye.

Abantu bibwira ko stress igaragarira mu mutwe gusa cyangwa mu marangamutima gusa, nyamara ahubwo stress ikora mu mubiri wose.

Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane. Guhumeka na byo biriyongera, mu maraso hakiyongeramo imisemburo ya cortisol na adrenaline.

Iyo rero ya stress igutinzeho ntakabuza za mpinduka zibyara uburwayi nk’uko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

Indwara ziza ku isonga mu ziterwa na stress

1. Indwara z’umutima

Umutima ni wo wa mbere ugerwaho n’ingaruka za stress aho ugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Si ibi gusa kuko ishobora no gutera umutima guhagarara dore ko stress itera umutima gutera cyane, bityo bikazamura igipimo cya cholesterol na triglyceride mu maraso.

2. Asima

Ntabwo stress ubwayo itera asima ahubwo niba usanzwe uyirwara bikongerera kurembeshwa na yo (crise). Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bahorana stress baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana barwaye asima.

3. Umubyibuho ukabije

Ni umubyibuho ukabije wibanda cyane ku gice cy’inda, kubera ko stress ituma umusemburo wa cortisol ukorwa ku bwinshi kandi iyo ubaye mwinshi bituma ibinure by’umubiri byibika ku nda.

4. Diyabete

Stress yongera ibyago byo kurwara diyabete mu buryo bubiri:
Ubwa mbere, stress ishobora gutera kuryagagura no kunywa buri kanya, uburyo bwa kabiri ni mu gihe stress yazamura igipimo cy’isukari ku basanzwe barwaye diyabete.

5. Kurwara umutwe

Stress yongera ibyago byo kurwara umutwe by’umwihariko umutwe w’uruhande rumwe (migraine).

6. Agahinda gasaze (Depression)

Ni indwara irangwa no kwiheba, kwigunga no guhangayika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu baterwa stress n’akazi kandi kabahemba macye ugereranyije n’ingufu baba bakoresheje bagira ibyago byo kuzagira depression kurenza abo bakora kimwe ariko bahembwa menshi kubarusha.

7. Uburwayi bw’igifu n’amara

Stress ubwayo ntitera ibisebe mu gifu gusa iyo birimo ituma byiyongera. Ikindi ni uko stress ishobora gutera ikirungurira kidakira ndetse n’ibibazo mu mara bijyana no kurwara impiswi cyangwa kwituma impatwe.

8. Indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abashaje (Alzheimer’s)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko stress ituma indwara yo kwibagira irushaho gukara ndetse umuntua akaba yayirwara akiri mu myaka yo hasi n’ubwo ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru.

9. Ibicurane n’inkorora

Stress ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka bigatuma indwara ziterwa na virusi cyangwa ubwivumbure bw’umubiri ziguca urwaho zikakwibasira kandi zikakurembya.

10. Gusaza imburagihe

Mu mikurire hari bimwe bigendana n’imyaka umuntu afite nko kumera imvi, gupfuka imisatsi cyane (uruhara), iminkanyari, rubagimpande n’ibindi biza ari uko umuntu ashaje. Stress rero yo ituma ibi bikuzaho mbere ho imyaka hagati ya 9 na 17. Ni ho uzasanga wazanye imvi ukiri muto cyangwa uruhara n’isura ishaje kandi imyaka ari mike.

11. Gupfa imburagihe

Nubwo urupfu ntawe urubuza kuza iyo igihe cyageze, ariko hari ibyongera ibyago byo gupfa ukiri muto. Ubushakashatsi bugaragaza ko ababa mu buzima bwuzuye stress bapfa byihuse ku kigero cya 63% ugereranyije n’abo bangana bibera mu buzima butagira stress.

Uburyo bwagufasha guhangana na stress

• Guhumeka

Mu gihe hari ikintu kiguteye stress, ukora umwitozo wo guhumeka winjiza umwuka mwinshi hanyuma ukawusohora buhoro ukabikora byibuze iminota ibiri.

Ibi kandi ushobora kubikorera aho waba uri hose, haba ku kazi, mu ishuri, mu nzira n’ahandi waba uherereye. Ibi bituma imikaya yawe iruhuka kandi biba byiza nyuma ya kwa guhumeka ukurikijeho kwinanura.

• Guha agaciro ibyo urimo

Mu gihe stress urimo kuyiterwa no kwiganyira ku bizaba ahazaza hawe cyangwa kwicuza ku byo wakoze, aho kubiha umwanya, gerageza kwita ku byo urimo gukora, niba urimo kugenda utege amatwi intambwe zawe, niba urimo kurya wumvirize icyanga cy’ibyo urimo kurya, niba uri mu kazi abe ari ko uha umwanya, niba urimo kumva umuziki wumve injyana ukunda n’ubutumwa burimo, n’ibindi bizagufasha.

• Kwiga kubaho bijyanye n’aho uri

Aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe ni kimwe mu bintu bigora bamwe kumenyera. Urugero niba utwaye imodoka wakererewe akazi none ugahura n’urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi (embouteillage/traffic jam) bisaba guhagarara umwanya. Aho kwijujuta, kuko n’ubundi ntacyo uri bubikoreho, wafata ako kanya nk’amahirwe ubonye yo kwitekerezaho no kugira ibyo uhindura muri wowe.

• Kwirinda gutekereza ku bibazo gusa

Ntabwo mu buzima duhora mu bibazo gusa ahubwo tujya tugira n’aho dutsinda. Mu gihe stress ikugose ibuka ko hari igihe wabonye amahirwe, ibuka ko ufite umuryango, inshuti, ndetse ukiri muzima. Niba waramugariye mu mpanuka ibuka ko hari abo yahitanye, niba urangije kaminuza ukabura akazi ibuka ko hari urungano rwawe rutabashije no kwiga ayisumbuye, ibi bizagufasha kubona ko ubuzima ari uko tububamo.

• Kumva umuziki ukunda

Umuziki uza mu bintu biruhura umutima n’ibitekerezo. Ushobora kuwumva, kuwureba cyangwa kuwubyina byose bizagufasha kumva utuje kandi utekanye.

Si ibi gusa byagufasha kuko no gukora zimwe muri siporo zifasha kwitekerezaho no kuruhura ubwonko nka meditation na yoga biri mu bifasha guhangana na stress. Kugira inshuti uganiriza ibiguhangayikishije, kugira itungo ryororwa (injangwe, imbwa, …) na byo bifasha bamwe kurwanya stress.

Byakusanyijwe hifashishijwe imbuga za: www.Passeportsante.net, www.Umutihealth.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umujagararo = stress

Alias Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka