Yiyemeje gukamira abaturanyi be atitaye ku bibazo by’urugo rwe

Yadufashije Espérance, wo mu muryango w’abo byagaragaye ko basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Nyamabuye muri Muhanga, akamira abaturanyi be yirengagije ko na we yagurisha amata akikenura.

Yadufashije ngo yishimira gutanga amata kugira ngo n'abandi bagire ubuzima bwiza
Yadufashije ngo yishimira gutanga amata kugira ngo n’abandi bagire ubuzima bwiza

Yadufashije atuye hamwe n’abandi mu mugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Gitarama, aho bakunze kwita mu Gahondo, akaba ari umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka, iye ikaba yarabyaye muri Mata uyu mwaka, igakamwa litiro eshanu ku munsi.

Uwo mugore hamwe n’umugabo we ngo biyemeje gukamira abaturanyi babo kuko ngo bumva batajya kugurisha amata mu gihe hari bagenzi babo bafite abana bayakeneye kugira ngo bakure neza, nk’uko Yadufashije abyivugira.

Agira ati “Inka yacu imaze kubyara, jyewe n’umugabo wanjye twaricaye tubiganiraho, dusanga tudakwiye kugurisha amata n’ubwo dukeneye amafaranga. Twahisemo kuzajya duha amata buri muryango duturanye, tugaha buri rugo litiro eshatu kugeza tuzihetuye”.

“Twagize icyo gitekerezo kuko twabonaga hari imiryango ifite abana bigaragara ko badafite imirire myiza, turavuga tuti twe rero ko tugize Imana inka yacu ikabyara reka tubakamire. Ndashimira Perezida w’u Rwanda waduhaye inka, tukaba tugenda tugira imibereho myiza”.

Bamwe mu bo ayo mata yamaze kugeraho bashimira cyane uwo mubyeyi kubera ubumuntu agaragaza, kuko ashaka ko bose babaho neza, nk’uko bivugwa na Sibomana Jeanne, ukuriye inzego z’abagore muri uwo mudugudu.

Ati “Uyu mubyeyi turamusabira imigisha ku Mana kuko yatekereje igikorwa cyiza. Hano mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka kubona amata ntibyoroshye kandi hari abana benshi bayakeneye, ni umuco mwiza yakurikije wa ba sogokuru kuko ibi byahozeho, akomereze aho”.

Uwera Alice na we ufite umwana w’amezi icyenda, yishimira icyo gikorwa kuko we by’umwihariko akamirwa buri munsi kuko afite umwana muto.

Abaturanyi ba Yadufashije baramushimita cyane kuko abaha amata nta kiguzi
Abaturanyi ba Yadufashije baramushimita cyane kuko abaha amata nta kiguzi

Ati “Amata yo k’uwo mubyeyi nanjye yangezeho, by’umwihariko jyewe ankamira buri munsi kubera umwana, kandi ndabona akura neza. Ndamushimira cyane kuko jyewe ntari kuyigurira kuko nta bushobozi, nkanashimira Perezida wa Repuburika wazanye Girinka, kuko mbere kubona amata byari bigoye none natwe ubu n’ikivuguto kitugeraho”.

Muri uwo mudugudu ugizwe n’ingo 30, hari n’abandi bafite inka, gusa ngo kuzorora birabakomerera cyane kuko nta butaka buhagije bafite ngo bazihingire ubwatsi, bigatuma bashakisha aho bahira ariko ntibazihaze bityo ntizitange umusaruro mwiza.

Yadufashije utanga amata, afite ikibazo cy’inzu ishaje, iva cyane kimwe n’abandi bamwe bo muri uwo mudugudu, gusa ibyo ngo arabyirengagiza agakamira abaturanyi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka