Yamenyaniye n’umugabo kuri telefone, bahuye bwa mbere amutera inda

Umukobwa w’imyaka 19 utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko yatewe inda n’umugabo na we uba mu mujyi i Nyanza, bamenyaniye kuri telefone.

Mu muryango uriho urugi rugaragara ni ho uyu mukobwa aba
Mu muryango uriho urugi rugaragara ni ho uyu mukobwa aba

Uyu mukobwa uvuga ko adashaka ko umugabo wamuteye inda yakurikiranwa ngo ahanwe kuko ngo amuha ibihumbi bitatu buri cyumweru, afite umwana ubura amezi atatu ngo yuzuze imyaka ibiri.

Aba mu kumba ka metero ebyiri kuri ebyiri yacumbikiwemo n’abagiraneza, akabishyura imibyizi ibiri mu kwezi. Mu nzu abamo nta kintu kigaragara agiramo uretse imyenda imanitse ku mugozi.

Avuga ko iwabo ari i Nyamagabe, akaba yaraje kuba i Nyanza ashakisha ukuntu uwo babyaranye uwo mwana yamufasha kumurera, kuko nyina w’uwo mukobwa yamwirukanye.

Uko yamenyanye n’uwo mugabo

Avuga ko amenyana n’umugabo wamuteye inda muri 2016, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ngo uwo mugabo yahamagaye uwo mukobwa, amubwira ko hari mugenzi we wamuhaye nimero ye ya telefone, kandi ko yifuza ko baba inshuti.

Ngo bagiye baganira kuri telefone, biza kugera aho bohererezanya amafoto kuri whatsApp, abona ni umugabo mukuru. Uyu mugabo ngo yaje kumusaba ko bazabonana imbonankubone, anamubwira ko atazagira ikibazo cy’itike kuko azayimuha.

Uwo mukobwa ngo yabwiye iwabo ko yifuza kujya gusura mubyara we uba i Nyanza, asaba umubyeyi we itike imujyana, anamubeshya ko izamugarura ayifitiye. Ngo bwari uburyo bwo kugira ngo nyina atamubwira ko nta mafaranga y’amatike afite.

Yagize ati “Naje nibwira ko niduhura ahita ampereza itike nk’uko yari yabinsezeranyije, ariko si ko byagenze. Yarandetse njyana amata mama yari yampaye nshyira mubyara wanjye, ngezeyo arampamagara ngo nimbanguke ntore itike kuko ashaka kujya i Kigali.”

Wa mwana ngo yavuye kwa mubyara we yihishe, atanavuze aho agiye. Wa mugabo yamubwiye kuza atikandagira kuko nta kibazo yari buhagirire, kuko ngo atuye mu gipangu kibamo abantu benshi.

Gusa ngo umugabo yaje kumuhinduka ubwo yari amwibukije ko icyamuzanye ari ugufata itike yari yamwemereye, aho kuyimuha, umugabo ngo yamubwiye ko atari bugende atamuhaye. Wa mukobwa ngo yashatse kwanga, undi amufata ku ngufu.

Ati “Abari hanze bumvise ibiri kuba barigendera, nanjye ngeze aho mpama hamwe. Gusa arangije nahise nambara vuba vuba ndataha, na ya mafaranga sinongera kuyamwaka.”

Ngo yumvaga yamurakariye cyane, atazongera kumuvugisha, akumva afite n’isoni z’ibyari bimaze kumubaho, ariko aremwa agatima n’uko uwo mugabo batari baturanye, bityo agatekereza ko atazamugarukira iwe, ko nta n’uzamenya ibyabaye hagati yabo.

Nyuma y’ukwezi n’igice yararwaye, ajya kwa muganga yibwira ko ari malariya, ariko bamupimye basanga atwite. Ati “Nabaye nk’umusazi, nsohoka kwa muganga nirukanka, njya mu ishyamba ngira ngo niyahure, ariko umuntu umwe yarahambonye, arankurikirana, atuma mbura uko mbigenza ndataha.”

Aho inda igaragariye ngo yabayeho nabi acunaguzwa, n’aho amariye kubyara umubyeyi we yari asigaranye babana aramwirukana (se ngo yarapfuye).

Iwabo i Nyamagabe ngo yagiye kwicumbikira, anagerageza gukora ngo yirwaneho n’umwana ariko biramunanira. Bimuyobeye, yasubiye kureba wa mugabo ngo arebe ko hari icyo yamufasha. Icyo gihe umwana yari afite amezi atandatu.

Wa mugabo ariko ngo ntacyo yamumariye, ku buryo ngo bigeze no kugirana amahane aranamukubita aramwumvisha, umukobwa ashaka kumusigira umwana ngo yigendere. Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’umudugudu bwamubwiye ko niyongera gushaka guta umwana azafungwa.

Yaratashye agerageza gushakisha imibereho, biranga, yiyemeza gusubira kwa wa mugabo akamusigira umwana, we akajya mu buroko. Ngo byateje amahane, umugabo yiyambaza ubuyobozi agira ngo umukobwa afungwe abone kwemera gufata umwana.

Icyakora wa mugabo ngo ni we wafunzwe. Bene wabo n’umugabo baje kwinginga uwo mukobwa kugira ngo akureho ikirego kimufunga bamwizeza ko bazamuha amafaranga, aragenda aramufunguza, ariko na ya mafaranga ngo ntayo bamuhaye.

Mu nzu nta kindi kigaragaramo usibye uburiri n'imyenda mike imanitse ku mugozi
Mu nzu nta kindi kigaragaramo usibye uburiri n’imyenda mike imanitse ku mugozi

Icyakora ngo yarekuwe yemeye kuzajya amuha amafaranga ibihumbi bitatu buri cyumweru.

Umukobwa ati “Aya mafaranga ntiyavamo na mituweli y’umwana, kandi nagerageje gucuruza avoka zirahomba. N’abo nsabye akazi barakanyima kubera ko mfite umwana mutoya.”

Uyu mukobwa ngo yumva atazi uko ubuzima bwe buzamera, ariko yizeye ko umwana nakura azabasha kubona akazi agashakisha imibereho.

Gukundana ukiri muto ntibikwiye

Uyu mukobwa avuga ko yicuza icyatumye ajya mu by’inkundo akiri muto, kuko ari byo byamugushije mu buzima bubi, akanavuga ko n’abandi bakobwa bari bakwiye kubyirinda.

Abangavu bataragwa mu bibazo nk’ibyo yaguyemo kandi abasaba kutajya ahantu ababyeyi batazi. Ati “Iyo nza kubwira kwa mubyara wanjye aho ngiye, hari igihe bari kumperekeza simfatwe ku ngufu.”

Mu gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bagaterwa inda cyabereye i Nyanza tariki 15 Gashyantare 2019, Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko muri 2018, mu Rwanda hose abana batewe inda bafite imyaka hagati ya 15 na 19 y’amavuko ari ibihumbi 20.

Igiteye impungenge ni uko hari abaterwa inda ariko bagahishira abazibateye bigatuma badahanwa, kugira ngo n’abandi babitekerezaga babicikeho.

Umuturage witwa Simon Pierre Sewabo w’i Kibirizi mu Karere ka Nyanza asanga Leta yari ikwiye gukaza amategeko, umwana niba yahohotewe agahabwa ubutabera, aho kugira ngo agwe mu mutego wo gushukishwa amafaranga kugira ngo aceceke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abatera inda abana nunva bahanwa by’intangarugero" murumuna wanjye yafashwe kungufu na mubyara we w’ubatse ufite umugore n’abana,murumuna wanjye abaho nabi,ariheba tugeragez kumufasha,wa mugabo wa muteye inda yemera kujya amuha 10.000 buri kwezi yo kujya amufasha kurera umwana,ariko ntago ya by’ubahirije nko mu mwaka amuha 30.000 gusa yo kwikiza,ubundi ntayamuhe,avugako nta bushobozi afite, mutekereze:"kurya,mituel,ibikoresho by’ishuri kwa mbara":ibyo byose ntacyo afasha kdi uwo mugabo ni umukire afite amazu,ndetse na m taxi,turasaba abo bireba ko abo bana barenganurwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2019  →  Musubize

ni byiza yahuye nikosora ubwo ntazongera. Iyo adahura numutera inda ntiyari kumva kuko ndahamya ko telephone yari yamubereye nkikiyobyabwenge. abana bubu ntibumva ubereka ikibi cyo gukoresha phone ari bato ntibumve bagakeka ko ari ubujiji bwabakuze ariko bo baba bareba kure.Gusa icyo kigabo nacyo ni ikibwa kandi nabo bamurekuye bakwiye kubibazwa kuko ntibiba byumvikana ukuntu umuntu nkuwo afungurwa badakemuye ikibazo yateje.

biza yanditse ku itariki ya: 18-02-2019  →  Musubize

gacumitwe ubwo se ntiwaje kuba indaya

kiki yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

Birababaje pe uwo mwana wabyaye undi reta yaho acumbitse Imufashe akore akazi ka viup

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka