Uturere dutekinika imibare y’abazahajwe n’imirire mibi

Uturere turasabwa kugira icyo dukora kugira ngo ingengo y’imari ishyirwa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi yiyongere, kuko hakiri byinshi bigikenewe kongerwamo imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.

Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba uturere kugira icyo dukora ngo turwanye imirire mibi
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba uturere kugira icyo dukora ngo turwanye imirire mibi

Amafaranga angana na 2.7% niyo yashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 yo kurwanya imirire mibi ku rwego rw’igihugu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Gakenke niko kari ku isonga mu kuba karateganyije ingengo y’imari iri hejuru ku kigereranyo cya 15%.

Mu Ntara y’Uburengerazuba aka Nyabihu ni ko kateganyije ingengo y’imari iri hasi yo kurwanya imirire mibi kuko ingana na 3% .

Mu biganiro byahuje imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu mpera z’icyumweru gishize, byanzuye ko hari ibigikwiye gukorwa kugira ngo iyi ngengo y’imari yongerwe ku buryo nibura yagera kuri 5% ku rwego rw’igihugu.

Muhamyankaka Venuste umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta yita ku kurwanya imirire mibi Sun Alliance yagize ati: ’’ Icyegeranyo cya PAM ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2015 umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 3%.”

Ibi ngo bigaragaza ko hagabanutse akantu gato, hakaba hakwiye kongerwa ingamba nyinshi no kuzihutisha, kugira ngo ikibazo kigabanuke, kandi kubigeraho birasaba ko ingengo y’imari yiyongera.

Hari abasanga gahunda za leta zashyizweho mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi zishyizwe mu bikorwa uko bikwiye, byafasha mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu guca imirire mibi.

Pasiteri Twizerimana Ildephonse wo mu karere ka Nyabihu yavuze ko abafite mu nshingano zabo kugaragaza umubare w’abagomba kugerwaho n’izo gahunda, bakwiye kujya babikora neza kugira ngo ibibagenerwa bigere kuri bose.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire asanga bimwe mu bishobora gufasha ubwiyongere bw’ingengo y’imari harimo no kongera imikoranire n’inzego zose ku rwego rw’uturere.

Ati “N’abaturage bagomba gukangurirwa uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira imirire mibi, ntibumve ko bireba buri gihe Leta.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa imiryango itegamiye kuri leta yibanda ku birebana n’imirire igera ku 125.

Abari bayihagararariye muri ibi biganiro, bagaragaje icyifuzo cy’uko mu gihe uturere dutegura ingengo y’imari hajya habaho gusangira amakuru n’abagize za sosiyete sivile zihakorera, kugira ngo bagire imyumvire imwe ku hakenewe kongerwa imbaraga mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka