Urubyiruko rwifuza ko rutahezwa kuri serivisi zo kuboneza urubyaro

Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ruhamya ko rutisanzura iyo rushaka kuboneza urubyaro kuko ngo hari aho rukumirwa, rwanemererwa rukabikora rwihishahisha.

Urubyiruko rwagiranye ibiganiro ku bijyanye no kuboneza urubyaro
Urubyiruko rwagiranye ibiganiro ku bijyanye no kuboneza urubyaro

Urwo rubyiruko ruri mu nama mpuzamahanga ibera i Kigali ku kuboneza urubyaro (ICFP 2018), rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Ugushyingo 2018, ubwo rwari mu kiganiro ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakanagaragaza ko akenshi bitaborohera iyo bifuje kuboneza urubyaro.

Murinzi Alexandre, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ari byiza ko urubyiruko rworoherezwa kuboneza urubyaro kuko ngo birurinda ingaruka nyinshi mbi zarubaho.

Agira ati “Icya mbere ni uko urubyiruko rwakwigishwa bihagije iby’ubuzima bw’imyororokere, ariko n’urukeneye kuboneza urubyaro rukoroherezwa. Muri iyo gahunda habamo gukoresha imiti ya kizungu ariko hari n’agakingirizo, ni ngombwa ko urubyiruko rukabona byoroshye, rukanamenya no kugakoresha neza”.

Arongera ati “Kudaha serivisi zo kuboneza urubyaro urubyiruko ni ukuruhemukira kuko ni hahandi ntiruzareka gukora imibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa rero ko ruhabwa ibikenewe byose byarurinda gutera cyangwa guterwa inda zitateganyijwe no kuba rwahandurira indwara zitandukanye”.

Tanaka Chilombo wo muri Zambia, ahamya ko kubona agakingirizo bitamworohera kuko n’aho bugurishirizwa ngo haba ari mw’ibanga.

Ati “Ntinya ko hagira umbona nagiye kugura agakingirizo. Kuki tutacuruzwa ahantu hose nk’uko bacuruza bombo cyangwa ibisuguti, turi benshi duhuriye kuri icyo kibazo. Twifuza ko twakoroherezwa kutubona kimwe n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro bityo twirinde inda zitateganyijwe”.

Noela Izere we avuga ko akenshi urubyiruko ruzitirwa n’amategeko cyangwa umuco w’ibihugu bimwe na bimwe ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Ati “Hari ibihugu bitemerera urubyiruko rutarageza ku myaka 18 kuboneza urubyaro cyangwa ugasanga ngo rusabwa kubyemererwa n’ababyeyi. Iyo ni inzitizi ikomeye, kimwe n’abazitirwa n’imyemerere ikivuga ngo abantu babyare buzuze isi, iyo myumvire na yo ni ikibazo, ni ngombwa ko ihinduka”.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yitabiraga ikiganiro cy’urubyiruko rwaje muri iyo nama, yavuze ko hakiri benshi muri rwo badafite amakuru ajyanye no kuboneza urubyaro, ngo ari yo mpamvu umuryango Imbuto Foundation ngo uzafasha guteza imbere ibiganiro hagati y’abayeyi n’abana, bikazabafasha guhangana n’ikibazo cy’inda zitateguwe.

Afurika ngo igizwe ahanini n’urubyiruko rugera kuri miliyoni 406 n’abana bari hagati y’imyaka 0-14 bagera kuri miliyoni 486, ngo muri 2050 abatuye uyo mugabane bakazaba bageze kuri miliyari 2.24 ari yo mpamvu kuboneza urubyaro byakagombye guhabwa umwanya ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.