Urubyiruko rurashishikarizwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye

Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baherutse guhuriza hamwe imbaraga, bategura ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kurangwa n’imyitwarie myiza, rwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, mu gihe byaba na bwo bagasabwa kwikingira.

Iyo miryango ni International Community of Women Living with HIV (ICW), Girls Future Matters, na Centre Marembo Organisation.

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicolette, avuga ko urubyiruko ruri mu bugarijwe cyane n’ingaruka zituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye, harimo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gutwara inda zitateguwe.

Ati “Imibare y’ubwandu bushya tubona muri iyi minsi irakabije mu rubyiruko, cyane cyane abakobwa. Rero twiyemeje gufatanya kugira ngo turebe uko twahangana n’ibyo bibazo byugarije urubyiruko.”

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicolette
Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicolette

Nsabimana Nicolette uyobora Centre Marembo agaragaza ko intandaro y’iyo mibare y’urubyiruko rwandura izamuka biturutse ku kuba muri iki gihe urubyiruko rudatinya SIDA n’ibindi bibazo bituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yasabye urubyiruko gukurikiza impanuro n’inama bahabwa, abasaba kandi ko ubutumwa bahawe badakwiye kubwihererana, ahubwo ko na bo bakwiye kubugeza ku bandi.

Muri ubu bukangurambaga kandi bamagana n’ihohoterwa rikunze kuba intandaro y’ibibazo byinshi bitesha agaciro umuntu birimo ubukene, indwara, inda zitateguwe, guta ishuri, abana ugasanga bararera abandi bana, n’ibindi.

Naho ku rubyiruko muri iki gihe usanga rudatinya SIDA kuko itacyica abantu cyane nko hambere icyaduka, bigatuma rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, Nsabimana Nicolette agaragaza ko baba bibeshya kuko usibye kwandura SIDA, bahuriramo n’ingaruka nyinshi zirimo kwandura izindi ndwara, gutwara inda, guta ishuri, guta agaciro, gusuzugurwa, n’ibindi.

Ati “Umwana w’umukobwa usanga umuntu amushuka akamuha ibihumbi bitanu akumva ko ari menshi, akishima akanya gato, ariko akahavana ibibazo bizamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.”

Bamwe mu rubyiruko bumvise izi mpanuro, biyemeje kuzigeza kuri bagenzi babo, bagafatanya kwitwararika kugira ngo birinde, ariko n’abamaze kugwa muri ibyo bishuko bakaba ngo batagomba kwiheba, ahubwo bagafata umwanzuro wo guhindura imyitwarire.

Umwe mu bitabiriye ubukangurambaga witwa Vestine, yakebuye urubyiruko rwitwara uko rwishakiye. Ati “Usanga abenshi bafite imyumvire itari myiza. Nabagira inama yo kwirinda yaba iyo nda ndetse na SIDA, uwo binaniye agakoresha agakingirizo. Nabagira inama kandi yo kwirinda ababafatirana bakabahohotera bababeshya ko babakunda. Umwana uvutse mu muryango uciriritse anyurwe n’ibyo bafite, yirinde kwifuza ibyo abonana abandi ngo usange arabishaka anyuze mu nzira zitari zo.”

Mugenzi we w’umuhungu witwa Eric, yageneye ubutumwa cyane cyane abahungu usanga bashuka abakobwa bagakora imibonano mpuzabitsina, bikabaviramo inda n’indwara zitandukanye, ababwira kubyirinda kuko na bo ingaruka zibageraho zirimo kuba bagira inshingano zo kurera bakiri bato, guta ishuri, guhungabana bagahora bumva ko bakoze amahano bakiri bato, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jewe ndoye mu gihugu cacu nca mbona ko ikibazo uruvyiruko rufite Atari imibonano mpuza bitsina

Uruvyiruko rw’urwanda twifitiye ibibazo by’ubushomeri,imitangire y’akazi ishingiye kukimenyane n’icyenewabo, Ruswa mubintu byitwa ko dukeneye cyane hafi ya byose, Akarengane, imisoro imunga abikorera ituma ibiciro kumasoko birara byiyongera bigateza inzara mubanyagihugu benshi,ndumva kuri iyo ngingo mwavuze haruguru itareba urubyiruko kwikubitiro yakaje kurutonde Ari nk’ iya maganabiri

Haribyo ntavuze nzavuga umunsi ugeze

NYAXO From Kabuga yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka