Umwana wonse ashobora kugira ubwenge kurusha utaronse (Ubushakashatsi)

Hari abantu bibaza niba konsa byaba bigirira umwana akamaro ku buryo bwihariye, cyangwa niba ari kimwe n’uko umuntu yakoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose nko kumuha amata yaba ay’inka cyangwa ay’ifu.

Ku rubuga rwa Interineti www.lansinoh.com, bavuga ko amashereka ari ifunguro ry’umwana ryuzuye kandi ryoroshya igogora, ndetse n’umubiri w’umwana ukoroherwa no gukuramo ibyo ukeneye.

Mu mashereka habonekamo urugero rukwiriye rw’intungamubiri ubwonko bw’umwana bukenera kugira ngo bukure neza, ni ukuvuga za vitamine, poroteyine, ibinure byiza ndetse n’abasirikare b’umubiri.

Igishimishije cy’amashereka, ni uko ibiyagize bijyana n’ibyo umwana akenera uko agenda akura cyangwa se mu gihe arwaye.Ikindi kandi ni uko amashereka aryoha agahumura bijyanye n’ibyo umubyeyi yariye.

Mu gihe umubyeyi yonsa umwana we, kurya amwiyegereza byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ndetse n’umwana akumva ko atekanye kurushaho.

Amashereka yongerera umubiri w’umwana ubudahangarwa cyane cyane ko uba utarakomera.

Amashereka atuma inkingo abana bahabwa hagamijwe kubarinda indwara zitandukanye harimo nk’imbasa, tetanosi n’izindi, zikora neza mu mibiri yabo.

Amashereka agabanyiriza abana ibyago byo kugira amenyo acukuka.

Amashereka arinda abana zimwe mu ndwara z’ubuhumekero harimo nk’umusonga na buronshite.

Ku rubuga https://www.bioalaune.com , ho bavuga ko konsa umwana uko bikwiriye, bimugabanyiriza ibyago byo kuba yazagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abanya-Espagne mu 2016.

Konsa umwana byamugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara ya asima, ifata mu myanya y’ubuhumekero, ikaba akenshi iba uruhererekane mu muryango.

Konsa umwana bimurinda impiswi ndetse n’umusonga, kandi ibyo byombi biri mu bintu bya mbere bihitana impinja.

Konsa bikumira impfu zitunguranye z’impinja, kuko ngo konsa umwana nibura amezi abiri abanza y’ubuzima bwe, bimugabanyiriza ibyo byago by’urupfu rutunguranye. Uko umwana yonka igihe kirekire ni ko ibyo byago bigabanuka.

Konsa bikumira kanseri yo mu maraso(leucémie). Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe muri Isiraheli, konsa umwana nibura amezi atandatu bimugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’iyo ndwara.

Konsa umwana bimufasha kugira uruhu rwiza mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese mugihe ubonye umwana wahuye nicyo kibazo cyo kutonka Niki wamufasha? Urugero nkumwana wabuze ubwenge biturutse ko atonse? Nta bundi bufasha bw’ibanze buhari.Mueakoze

Ingabire Janvière yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka