Umwana wabyaye afite imyaka 14 abayeho mu buzima bugoye

Umwana w’imfubyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, avuga ko umuhungu w’imyaka 25 ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi) yamushukishije ko azamugira umugore amusambanya afite imyaka 14 amaze kumutera inda aramwanga.

Avuga ko uwamuteye inda yamubwiraga ko bazabana none yishakiye undi mugore
Avuga ko uwamuteye inda yamubwiraga ko bazabana none yishakiye undi mugore

Uwo mwana ugaragaza agahinda kenshi mu isura, wambaye imyambaro idaheruka amazi, aganira na Kigali Today, yavuze ko abayeho mu buzima bubi bwo kutagira umwitaho nyuma y’uko ababyeyi be bamutaye.

Avuga ko ubuzima bubi yabutangiye akiri uruhinja biturutse ku makimbirane yatewe n’ababyeyi be batandukanye baramuta aho byamuviriyemo kurwara bwaki.

Ati “Papa wanjye yaratorongeye sinzi aho yagiye, Mama wanjye ashakira mu Nyundo aho yantaye ndi agahinja. Narwaye bwaki banzana hano ku bitaro bya Nemba, barandwaza maze gukira njya kuba ku wundi muntu wo mu muryango na we ahita apfa njya kurererwa ku mugore witwa Peace”.

Avuga ko nyuma yo kuba kwa Peace, ubwo yari amaze kugimbuka, Paruwasi Gatolika ya Nemba yamufashije imushyira mu mushinga ufasha abana witwa “Abana b’urukundo” bamwubakira n’inzu.

Avuga ko iyo nzu yayigiyemo ituzuye neza kuko aho yari acumbikiwe bamubwiraga ko amaze gukura ko yajya mu nzu ye, Leta imuhaye ihene ahitamo kuyigurisha aguramo urugi, bimuviramo n’ingaruka zo kubura amahirwe yo guhabwa ubundi bufasha.

Ati “Muri iyi minsi abayobozi baraje barantuka ngo bampa ibintu nkabigurisha kandi ihene bampaye narayigurishije nguramo urugi ngo banyubakire, imyenda nari mfite barayiba urabona nambaye ibicabari, banyiba amavuta n’umunyu”.

Ngo muri icyo gihe cy’imibereho mibi ye, umusore w’umunyonzi yamufatiranye n’ubukene yari afite akajya amushuka bakaryamana amwizeza ko azamugira umugore we, akajya amugurira ibitenge akambara neza.

Uwo mwana avuga ko uwo musore akimara kumutera inda yahise ashaka undi mugore we aramwanga, ngo yaramureze ntibamufunga, aho ubu ngo yirirwa mu kazi ke k’ubunyonzi.

Agira ati “Uwo musore akimara kumenya ko ntwite yazanye undi mugore kandi yaranshukaga ambeshya ko azanjyana mu rugo, akajya ambwira ko azangurira ibitenge nkaba umugore we, naramureze nageze no mu Ruhengeri ibyangombwa bari bampaye namuregeragaho barabyiba”.

Akomeza agira ati “Antera inda yari afite imyaka 24. Ubu aba iwe ni umunyonzi nabuze umfasha ngo nkomeze murege, icyifuzo cyanjye ni uko yajya ampa mituweri y’umwana”.

Nyuma yo kubyara ubuzima bwe ntibwamworoheye kuko no kwa Padiri bamufashaga ngo bahise bamukura mu muryango yabagamo witwa Abana b’urukundo, bamuziza ko yatwaye inda.

Ati “Namaze kubyara kwa Padiri bankura mu mushinga wamfashaga witwa abana b’urukundo bambwira ko nakuze kuko namaze kubyara”.

Uwo mwana avuga ko abayeho mu buzima bubi kuko ngo atagira ikimutunga uretse akarima k’igikoni yahinze, umwana ahetse akaba atangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Ubu nta kintu ngira cyo kuntunga, akarima k’igikoni nahinze ni ko nsoromamo utuboga nkagaburira umwana wanjye”.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko abana benshi bahohoterwa bahisha amakuru kandi bakagombye kugana ubuyobozi bugakurikirana abo bagabo.

Avuga ko buri wa kane bashyizeho gahunda yo kwakira abana bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa, aho abagaragara ko badafite amikoro bafashwa n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka