Umuryango GAERG wateguye ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwiza bwo mu mutwe

Ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wakoze ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwiza bwo mutwe, mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.

Ubukangurambaga burimo gukorwa na GAERG mu Turere twa Bugesera na Gasabo, buri mu rwego rw’umushinga wa ‘Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe’ ushyirwa mu bikorwa n’ ikigo cya GAERG cya AHEZA Healing and Career Center gisanzwe gikora ibijyanye n’isanamitima n’ubudaheranwa, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni uburenganzira bwa buri wese”.

Binyuze mu matsinda yiswe ‘Baho neza’, aba ari arindwi (7) muri buri Kagari, agizwe n’abantu bari hagati ya 20-25, abantu bahurira hamwe ku munsi umwe mu cyumweru bakaganira ku bibazo bitandukanye bafashijwe n’ABAHUMURIZAMUTIMA, bahuguwe na GAERG ku buzima bwo mu mutwe.

Muri ayo matsinda ya ‘Baho neza’ ashyirwaho ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage, harebwa abafite ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu ngo, abakobwa babyariye iwabo, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagahura bakaganira, bagasohora ibibazo bafite kuko haba hari ababateze amatwi, bakagirwa inama, bagahumurizwa, bakaruhuka mu mitima ndetse ubuzima bwo mu mutwe bukongera kugenda neza nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakurikiye ibiganiro bibera muri ayo matsinda mu gihe cy’ibyumweru 15.

Nyanzira Dativa ni umubyeyi ufite imyaka 63 y’amavuko, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Mudugudu wa Gatoki mu Kagari ka Nyagihunika mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera. Avuga ko amatsinda ya ‘Baho neza’ yamufashije kugaruka mu buzima bwiza kuko yari amaze igihe kinini yumva kubaho no gupfa byose ari kimwe, bitewe no kwiheba.

Yagize ati “Nari naragize ikibazo, uwanyiciye umugabo yarireze, ahakana ko atari we wamwishe kandi umurambo we twarawutaburuye iwe mu rugo, numva ko anzinzitse mbura icyo nkora, ariko ngahorana agahinda naryama nkisanga ndimo ndarira, ntacyo nakoraga kandi mfite abana batatu umugabo yansigiye ndera, sinahingaga, yewe n’amasambu sinayabaruje mu gihe abandi babaruzaga, naravugaga ngo na nyirayo yarayasize ntacyo bivuze. Nyuma maze kujya mu itsinda rya baho neza, tukajya duhura tukaganira numva ndabohotse.

Uwo mugabo wanyiciye umugabo yarapfuye mu gihe cyashize kandi ntiyigeze ansaba imbabazi, ariko abana be duhuriye mu itsinda rya baho neza, bansabye imbabazi mu izina ry’umubyeyi wabo, numva ndabohotse rwose ndabavugisha, kuko ntawuhanirwa icyaha cy’undi, ariko mbere nababonaga mu ishusho ya Se kandi na bo bavuze ko bambonaga bakantinya kubera ko bari bazi ibyabaye. Amatsinda ya baho neza adufitiye akamaro cyane, ubu meze neza, ndishima nkajya mu bandi, ndahinga, banampaye inka, ndimo nditeza imbere”.

Mukantaganzwa Vestine w’imyaka 48, umwe mu Bahumurizamutima bahuguwe na GAERG ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko ayo matsinda ya ‘Baho neza’ afasha mu gukemura ibibazo bitandukanye bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe.

Mukantaganzwa Vestine, umuhumurizamutima
Mukantaganzwa Vestine, umuhumurizamutima

Yagize ati, “Binyuze muri ayo matsinda, hari umukobwa wabyariye iwabo twafashije yari yaramaze kwihebakuko umuryango we wamutotezaga cyane, buriya hari ababyeyi batumva ko kubyarira mu rugo bibaho, ubwo byabaye ngombwa ko tujyayo, tuganiriza n’ababyeyi be, ubu amaze neza nta kibazo. Hari n’urugo rwari rufite amakimbirane, umugore yaranatangiye gutekereza ko azica umugabo we, maze mugira ‘mingo’(umuntu ubwira ibyawe nawe akakubwira ibye), nyuma nzabimumaramo ibyo kuzica umugabo we, batangirana no kuvugana neza ubu urugo rwabo ruratekanye”.

Uwase Queen Nelly, ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Kigo Aheza Healing and Career Center, yabwiye abari baje muri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga ko ubuzima bwo mu mutwe ari umutwe w’ubundi buzima, ko butabungabunzwe neza, n’ubundi birangira ntacyo bumaze.

Yagize ati “Ntiwabaho neza udafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe, ni umutwe w’ubundi buzima. Kuko udafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, n’ubundi buzima ntacyo bwaba bumaze. Umuntu ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe aba abayeho neza”.

Uwase Queen Nelly ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri Aheza Healing Center
Uwase Queen Nelly ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri Aheza Healing Center

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagihunika na we wari muri ubwo bukangurambaga, yavuze ko bashima ubuyobozi bwahisemo Bugesera kugira ngo hakorerwe ubwo bukangurambaga bw’ubuzima bwo mu mutwe, kandi ko n’ibibazo byabuhungabanya biramutse bihari, hari amategeko, ubuyobozi bushinzwe kubikemura, abantu bagakomeza kubaho neza.

Yagize ati “Turahari, ubuyobozi ni cyo buberaho, ahari ibibazo bigakemuka, bitabaye ngombwa ko umuntu abikemura ukwe cyangwa se ngo abe yaniyahura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka