Umukobwa urihirwa na FAWE uzatwita azasezererwa nta nteguza

Abakobwa 174 biga mu mwaka wa mbere muri INES Ruhengeri, barihirwa na FAWE Rwanda bibukijwe ibikubiye mu masezerano bagiranye na FAWE, ko gutwita imburagihe ari ikizira kandi ko uwo bizabaho azahita asezererwa.

Bahawe impanuro zinyuranye babwirwa ko uzitwara nabi agatwita azahita asezererwa
Bahawe impanuro zinyuranye babwirwa ko uzitwara nabi agatwita azahita asezererwa

Ni mu kiganiro baherutse kugirana na Mutabazi Theodore, ushinzwe ubuvugizi muri FAWE Rwanda aho yabibukije inshingano zabo.

Yababwiye ko gutwita ari ugutatira igihango ku masezerano bagiranye kuko bibangamira imyigire y’umunyeshuri witezweho kuzamura iterambere ry’igihugu mu myaka iri imbere.

Ati “Impamvu FAWE yahisemo kubarihira ni uko ibategerejeho kuba abantu bazafasha igihugu, gutwara inda zitateganyijwe, z’imburagihe ni ikizira muri gahunda yacu, kuko bituma umunyeshuri atiga nk’uko tubyifuza”.

Akomeza agira ati “Uzatwara inda itateganyijwe tuzatandukana na we nta nteguza dufashe abandi bakeneye iyi mfashanyo bashaka no kwiga, mwarabisinyiye kandi amasezerano tugomba kuyubahiriza, uzagira ibyago akayitwara ubwo azakomeza yikoce,tuzaba tutakiri kumwe tuzashaka undi, ntabwo twifuza ko mucikiriza amashuri, turashaka ko mugera ku nzozi zanyu”.

Isimbi Graine yavuze ko badashobora gukora ikosa ryatuma batwara inda zidateganyijwe kuko bahawe byose
Isimbi Graine yavuze ko badashobora gukora ikosa ryatuma batwara inda zidateganyijwe kuko bahawe byose

Abo banyeshuri bavuga ko ikosa ryo gutwita batahirahira barikora kuko mbere y’uko FAWE ibarihira, yabahaye amahugurwa ahagije y’uburyo bagomba kwitwara birinda kwiyandarika.

Kuri bo ngo biteguye kwiga neza bakazagera ku nzozi zabo zo gufasha igihugu kugera ku iterambere.

Umwe muri bo witwa Isimbi Graine yagize ati“oya we!!!, oya ni ukuri ntitwaba twaragize amahirwe ngo tubone abagiraneza maze ngo twiyandarike, tugomba kubyirinda kuko ubufasha twabubonye tubukeneye cyane, kandi mbere yuko FAWE idufata yaraduhuguye bihagije, ntabwo twagwa mu mutego wo kurangara”.

Mugenzi we witwa Dusingizimana Margueritte Marie we yagize ati “Turi abakobwa bafite buri kimwe cyose, ntabwo turi abakobwa bo gushukashukwa n’ibirangaza biri hanze aha, FAWE yadutoje uburere iduha intumbero, twihaye icyerekezo cy’ubuzima bwacu”.

Mutabazi Theodore, ushinzwe ubuvugizi muri FAWE Rwanda yasabye abakobwa barihirwa na FAWE kwiga neza bakagera ku nzozi zabo
Mutabazi Theodore, ushinzwe ubuvugizi muri FAWE Rwanda yasabye abakobwa barihirwa na FAWE kwiga neza bakagera ku nzozi zabo

Umutesi Mariam aremeranya na FAWE aho avuga ko bitakorohera umukobwa watwaye inda kwiga ngo agere ku ntego, ngo FAWE yabahaye byose ni yo mpamvu batayitenguha.

Ati “FAWE yaraduhuguye ku buryo buhagije bujyanye no kwita ku mubiri wacu, kandi ntacyo batwimye, ntabwo wavuga ngo wabuze amafaranga, aya ngombwa turayahabwa, ibikoresho byose twarabihawe birimo na mudasobwa, ntabwo navuga ngo hari icyo nabuze, dukora tugamije kugira ejo heza no kwitura abandi ineza twagiriwe”.

Abakobwa barihirwa na FAWE ni abagize amanota meza mu mashuri yisumbuye badafite ababarera n’abafite imiryango itishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo FAWE ivuga ni byo.Ariko kubera Technology,abakobwa benshi ntibatwita.Abenshi binywera ibinini,abandi bagakoresha Capote.Abantu basambana ku isi ni millions na millions mu rwego rwo "kwishimisha".Ariko ni icyaha kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko bible ivuga.Sex yagenewe gusa umuntu umwe muzabana mubanje guca mu mategeko.Gusuzugura Imana yakuremye,nyamara ariyo iguha byose,ni bibi cyane.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,ni ukutagira ubwenge bwuzuye (wisdom).

gatera yanditse ku itariki ya: 4-02-2019  →  Musubize

uko Niko ubitekereza,ariko sibyo kuko umukobwa watojwe neza kandi azi icyo ashaka niyakora ibyo kuko aba afite intego mu buzima bwe yifuza kugeraho izubaka igihugu n’abagituye,nkuwabonye amahirwe biba inzira nziza zo kugera ku nzozi ze .So,ibyo uvuga rero sibyo,uri beshya.

Benithe yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Iri ni icunaguzwa nka za nkunga za banyaburayi!

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Nanjye ndunga mu rya Muhirwa uyu mutongero urakabije;hari ibindi bibi kurusha inda.hari n’uwayitwara atiyandaritse.hari n’uzayitwara yiyangirize ubuzima kubera iki gitutu n’iterabwoba muba mwamushyizeho.

Franco yanditse ku itariki ya: 4-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka