Uko wagabanya ibinure byo ku nda mu minsi itatu
Mbere y’uko turebera hamwe ibiribwa n’ibinyobwa ushobora kwifashisha kugira ngo ugabanye ibinure byo ku nda mu minsi itatu, tubanze tubabwire ko ibi tubikesha urubuga rutanga ubujyanama ku mibereho myiza ishingiye ku biribwa: www.worldofmedicalsaviours.com
Mu byo usabwa gufata, hagomba kugarukamo amagi kuri buri funguro muri iyo minsi itatu.
UMUNSI WA MBERE
Mu gitondo: Kunywa icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari (agakombe kamwe), ugafata inyanya mbisi ebyiri n’amagi abiri atogosheje.
Saa sita: Umweru w’amagi abiri utogosheje, isamake (itogosheje cyangwa yokeje) ukarenzaho agakombe kamwe k’icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari. Hagati ya mu gitondo na saa sita ushobora gufata akantu koroheje: Pomme, umuneke…
Nimugoroba: Tegura imbogarwatsi zirimo (Broccoli, karoti, amashaza, imiteja) kandi bigomba kuba bitekesheje umwuka (steamed), ubundi urenzeho icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari.
UMUNSI WA KABIRI
Mu gitondo: Icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari, amagi abiri atogosheje n’umuneke umwe.
Saa sita: Umweru w’amagi abiri atogosheje, amagarama 120 y’inyama y’inkoko (intongo iringaniye), itogosheje kandi itariho uruhu, ukarenzaho icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari.
Nimugoroba: Ibisuguti bidakakaye, foromage yoroshye (cottage cheese) ikoze mu bisigazwa by’amata bavanyemo amavuta, ubundi ukarenzaho igikombe cy’amata arimo ibinure bike
UMUNSI WA GATATU
Mu gitondo: Igikombe cy’umutobe w’inyanya n’amagi abiri atogosheje.
Saa sita: Icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari, umweru w’amagi abiri atogosheje, amagarama 120 y’inyama zitukura zitetse.
Nimugoroba: Ibirayi bibiri byokeje ukarenzaho icyayi cy’icyatsi kitarimo isukari.
Dore ibyo usabwa kureka by’umwihariko kugira ngo urugamba uriho rutange umusaruro:
– Inzoga zisembuye (by’umwihariko byeri)
– Ibiribwa bifite ibinure byinshi
– Isukari n’ibindi bikora nkayo
– ice cream
– Imigati yera, ibisuguti na keke, n’ibindi byose bikorwa mu ifarini birimo isukari.
Ikigaragara, izi nama zisaba kwihangana no kwiyima ibyo umuntu akunda, cyane cyane ku basanzwe bikundira ifunguro rifatika, rimwe umuntu afata akumva inda iruzuye cyangwa agatangira guhunyiza kubera kugwa agacuho by’umwihariko mu masaaha ya nyuma ya saa sita.
Ohereza igitekerezo
|