Udukingirizo baha abana nitwo nyirabayazana w’inda z’imburagihe – Musenyeri Nzakamwita

Musenyeri Servilien Nzakamwita, umushumba wa Diyosezi ya Byumba yemeza kuba inda z’imburagihe zikomeje kwiyongera mu bangavu ziterwa no kuba abana basigaye baregerejwe udukingirizo.

Musenyeri Nzakamwita ahamya ko udukingirizo bamenyereje abana twatumye birara
Musenyeri Nzakamwita ahamya ko udukingirizo bamenyereje abana twatumye birara

Yabitangaje ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero yo muri iyo ntara; ku wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Abari bateraniye muri ibyo biganiro bashakiraga hamwe uko ikibazo cyugarije abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda bakiri bato cyabonerwa umuti.

Musenyeri Nzakamwitwa avuga ko muri Diyosezi ya Byumba umubare w’abana baterwa inda ukomeje kwiyongera nyuma yaho udukingirizo dukomeje gukwirakwizwa mu bigo by’amashuri.

Asanga ibyo bidakwiye ko abana bakomeza gutozwa umuco wo gukoresha udukingiriza kuko bibagiraho ingaruka.

Agira ati "Hari ibyo dusanga natwe abarezi tugira uruhare mu iterwa inda ku bana bato! Nk’utu dukingirizo twaje ubu, twakira k’uburyo bwinshi nta ruganda tugira tubikora, bakadukura hanze bakabishora mu bana, ni ikibazo!”

Akomeza agira ati “Hari n’ubwo nigeze guhagarara ku ishuri bampuruje bati batuzaniye udukingirizo ngo dushyire mu mashuri no mu misarani, ndirukanka rwose nti ‘mudusubizeyo, bati ‘turakurega nti ‘mundege aho mushaka ariko ishuri ryacu ntabwo rikeneye udukingirizo.”

Akomeza avuga ko kumenyereza abana udukingirizo bituma birekura, bakishora mu busambanyi kuko baba beretswe ko mu gihe hari udukingirizo gusambana babyemerewe.

Ati “Hari n’ababyeyi babivuga ngo umwana we iyo yagiye ku ishuri abishyira (udukingirizo) mu isakoshi ye agira ngo nagira ibyago yitabare! Ibyo rero bituma abana birekura tukazabura aho tubigarurira.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko gahunda za Leta zishyirwaho zinyuranye n’umurongo wa Kiliziya ari uburyo bwo kumenya ahashyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo.

Agira ati “Abana bato batwaye inda b’abakobwa ntabwo baba bakoresheje udukingirizo,igikuru ni ugutoza abana ubusugi tukabigisha cyane bakamenya uko ibishuko biza,ari mu ma sakaramentu,ukarisitiya ya mbere, tukabereka ko hari ibirura bigamije kubaganisha mu ngorane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwakoze cyane ,ariko twibukiranye ko udukingirizo atari umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda ahubwo agakingirizo gakoreshwa ku muntu wananiwe kwifata ,kandi twibuke ko hari imbogamizi ikomeye ko abatanga uburezi baba ababyeyi,amadini,amashuri ,n’ahandi turasabwa kongera imbaraga kukwigisha abana bakiri bato ububi bwo kwitesha agaciro biyandarika ,ariko ikiriho ni uko uwasambanye rimwe asubirayo kenshi ,ni nko gusoma ku nzoga ,ntawe usomaho rimwe .Iri shuri ry’ubusambanyi abaryinjiyemo kurisohokamo biragoye niyo mpamvu uwananiwe kwifata agomba kugakoresha akirinda gutera no guterwa inda z’imburagihe,ndetse no kwirinda kwandura no kwanduza HIV/AIDS ,n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ,ikindi twibuke ko n’abakoresha agakingirizo katizewe 100% .Ibyiza ni ukwifata ,kandi tugasenga by’ukuri bitari iby’iki gihe abantu babeshya ko basenga kandi ugasanga ni bo batubaha Imana ngo banayitinye .Freedom mu by’Imana sinumva ko itwemerera kuyibeshyera ko turi abayo kandi ibyo dukora bihabanye n’ibyo idusaba.Abagabo na bo bibuke ko abo bashakanye na bo ari bo bafiteho ububasha barekere aho gukomeza kwangiza barumuna bacu kuko ntituzahishira umwicanyi wese wica urubyiruko aho kurufasha kwiteza imbere

MUTUYIMANA Lydia yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Ngo Umwana utari uwawe umuha igi....ukamwima agakinggirizo. None se padiri niba abo bana bakoresha udukingirizo inda zituruka hehe? ahubwo abazitwara ni abo baba batatduhaye kandi imibiri yabo itahagaze gukora imisemburo itera amashagaga.

Misigaro yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

nonese hatabayeho utwo dukingirizo inda zakwiyongera kuko baziterwa nabanyeshuri bagenzi babo
ugasanga umuhungu wimyaka 14 yateye inda umukobwa bigana ariko udukingirizo turafasha

alias yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

Nihashyirwe imbaraga mu kwigisha urubyiruko"cyane cyane abakobwa"ko gusambana ari icyaha gikomeye,ndetse bikaba n’ishyano ku wabikoze.Gukora imibonano mpuzabitsina byemewe gusa hagati y’abantu bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko.Leta nishyireho ubukangurambaga bukaze kuri iki kibazo,ndetse ishyireho n’amategeko ndetse n’ibihano bikaze.Hano..tumaze iminsi tuvuga gusa ku gutwara inda zitateguwe mu bangavu,ariko hari n’umwuka w’ubusambanyi no gucana inyuma mu bashakanye ukomeje gufata indi ntera,ku buryo nabyo bikomeje gusenya umuryango nyarwanda ku rwego rwo hejuru.Hari abagabo bagura indaya bakomeje kwiyongera,ndetse n’abagore batandukanye n’abagabo,ababyariye mu rugo,ndetse n’abapfakazi,nabo bakomeje kongera umurego mu bikorwa by’ubusambanyi,ku buryo ari ishyano.Hari na none itangazamakuru ryataye umutimanama,ku buryo rikomeje gutangaza no kwamamaza inkuru n’ama photos by’urukozasoni,nabyo byongera ubukana bw’iki kibazo.Abanyamadini b’ukuri"Kiriziya Gatolika,Amatorero y’aba protestants,Aba Adventists,aba Islam"nabo bakwiye gushyira ingufu z’umwihariko,mu nyigisho zikumira ubwiyongere bw’iki cyago.Unfortunately,aya madini yandi y’inzaduka"Pentecostals and revivals"abenshi mu bayobozi babo ni fake"bahugiye mu kwigwizaho imitungo"aho kwigisha ijambo rikiza rikanahindura imitima uko bikwiye"ariko RGB ikwiye nabo kubafasha kugira umurongo uhamye,bagatanga umusanzu wabo.Mubitekerezeho!

Frank Shumbusho yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

Urakoze cyane Musenyeri.Ikibabaje nuko abaha abana udukingirizo,nabo bitwa ngo ni abakristu.Imana itubuza gusambana.Ntabwo kwica byaba icyaha,hanyuma ngo uhe umwana wawe imbunda.Abantu bose basambana,abakora udukingirizo,abatanga udukingirizo,imana ibafata kimwe.Udukingirizo dutuma ubusambanyi bwiyongera.Kudutanga,biba ari promotion ku basambanyi.Nkuko bible ivuga,abakora ibyo imana yanga,ntabwo bazaba muli paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

Musenyeri we,ndagushyigikiye pe!Ubundi buriya nuko batabonimpamvu yaziriyanda zitateganyijwe,harimo nokuba abana baba bashishikarijwe gukoresha utwodukingirizo bakiribato.nawe nyumvira umubyeyi yapfunyikiye umwana we udukingirizo uboshye ari cotex yamuhaye.Nibigishe abana ko gusambana ari bibi nahubundi ntaho twaba tugana usigaye ubona abo bana bashaka kwitwara nk’abantu bakuru.imyambarire igayitse,kwigenga birenzurugero yewe nibyinshipe.

David Nzasi... yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka