Ubwoko bw’amaraso bufite uruhare ku kurambana kw’abakundana

Ubushakashatsi bw’Abayapani bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso y’abantu bufite uruhare runini ku kurambana kw’abashakanye cyangwa se abakundana muri rusange.

Ni mu gihe ubwoko bw’amaraso (groupe sanguin/blood type) umuntu afite, bunatuma agira imyifatire n’imitekerereze ituma hari ubwoko bw’amaraso runaka batakorana.

Ubusanzwe ubwoko bw’amaraso ni O, A, B na AB.Ubu bwoko bushobora kuba ‘negatif’ cyangwa ‘positif’, bitewe n’ibigize ubwo bwoko ari byo bita ‘antigenes’ na ‘antibodies’.

Icyo ubushakashatsi buvuga

Ubushakashatsi bwakozwe n’umunyabwenge Prof. Furukawa Takeji wo mu Buyapani mu mwaka wa 1927, bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso bwerekana uko umuntu ateye, imitekerereze ye n’uko yiyumva.

Ibi bikaba byaratumye ubu mu Buyapani hatangwa akazi cyangwa amahirwe bitewe n’ubwoko bw’amaraso y’umuntu, nko mu mashuri, ubucuruzi, imikino ndetse hagakorwa ibiribwa n’ibinyobwa bigenewe amaraso runaka.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza n’indwara abafite ubwoko bw’amaraso runaka baba bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Imiterere y’amoko y’amaraso

Ubwoko bw’amaraso O: Ni ubwoko umubare w’abantu benshi ku isi wiganjemo, bakunze kugira umutima wo gusabana cyane, aho bumvikana n’umuntu uwo ari we wese, nta bwoba bagira bwo kugerageza ibintu bishya kandi bakagira n’amakenga. Hagati aho ariko bashobora kwigirira icyizere gikabije bigatuma batakwishimirwa n’abantu badakunda gusabana.

Ubwoko bw’amaraso A: Ni abantu usanga bazi kuvumbura no guhanga udushya, bafite ubwenge, badacika intege kandi bakuzuza inshingano bafite, bakunze kurakazwa n’ubusa ariko nanone bakigarura vuba.

Ubwoko bw’amaraso B: Ni abantu na bo bazi guhanga udushya tudasanzwe, bahora bishimye, bafite umuhate n’imbaraga zo gukora ibyo bakunda, ariko ku rundi ruhande, barikunda cyane, ntibabe bakuzuza inshingano kandi bagatungurana haba mu bibi cyangwa mu byiza, bigatuma abantu batabasha kubasobanukirwa neza.

Ubwoko bw’amaraso AB: Abantu ba AB ni abantu bashyira mu gaciro, ntibakunda kuba bafashwa n’abandi, kuko bagira umuhate wo kwikorera ibintu byabo.

Hagati aho ariko bakaba bakunze kwibagirwa cyane, bigatuma hari inshingano batuzuza. Ni abantu iyo mubaye inshuti mugirana ibihe byiza.

Urukundo hagati y’ubwoko bw’amaraso

Abantu bahuje ubwoko A iyo bakundanye usanga ari abantu bagirirana urukundo ariko bakunze guhora mu mpaka zidashira no kutumvikana bakagirwa inama yo kwifashisha ibiganiro kugira ngo babashe kumvikana.

Umuntu ufite A iyo akundanye n’ufite O, barakundana cyane bakumvikana kuko batandukanye mu miterere ariko nanone uko kuba batandukanye kukaba kwatuma batandukana bakagirwa inama yo kutita ku tuntu duto tubatandukanya.

Abantu bafite A na B iyo umwe akunze undi, bakunze guhorana amakimbirane kuko batandukanye cyane bagahora bashwana. Abenshi bakunze gutandukana ariko hari ababishobora umwe akakira undi.

Abantu bafite A na AB, na bo ngo ni abantu bigoye ko bahuza kubera imiterere itandukanye.

Abantu bafite O na O, bo ni abantu bashimishije kureba, kubera ukuntu bose basabana, bagira urukundo, barumvikana kandi bakabwizanya ukuri ariko nanone uko kubwizanya ukuri bishobora kubabera imbogamizi.

Abantu bafite O na B, na bo ngo ni abantu bakundana cyane urukundo rudasanzwe rukanaramba, kubera ko abantu ba O bihanganira B bakunze gutungurana.

Abantu ba B na B, na bo ni abantu bakunze guhura bagahita bakundana, kandi urukundo rwabo rugakomera.

Abantu ba B na AB, ni abantu bagira ubwumvikane budasanzwe batajya bashwana kuko umwe yubahira uko undi ameze.

Abantu ba AB na AB ngo ni abantu na bo bakundana cyane, bakubahana, bagatera imbere. Ni babantu bakundana bakabera abandi ikitegererezo.

Uretse kuba ari ingenzi kuba abantu bakwiye kumenya ubwoko bw’amaraso yabo, binabafasha mu gihe barwaye bagomba guhabwa amaraso.

Umuryango mpuzamahanga utarabara imbabare ‘Red Cross’ ku isi, uvuga ko buri mwaka ubuzima bw’abaturage barenga miriyoni enye n’igice (4,500,000) butabarwa no guhabwa amaraso kandi bakayahabwa n’abantu bafite amaraso akorana n’ayabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Muraho neza!
Mwarakoze kubw’ubu bushakashatsi. Nabazaga ufite A n’uwa AB imibanire yabo iba imeze ite?

Teta yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Muraho neza!
Mwarakoze kubw’ubu bushakashatsi. Nabazaga ufite A n’uwa AB imibanire yabo iba imeze ite?

Teta yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Umugwi wa A YAKUNDANA NUYUHE MUGWI WUMUKOBWA KUBURYO BABANA BIMWE BIKABICJYE.

J bosco gatoto yanditse ku itariki ya: 24-05-2021  →  Musubize

Murakoze kunama mutugira
Ese ufite Opositive n’umugabo akagira O positive hari ikibazo mwabana neza?💋

Joselyne yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Yego, Umugore ufite O+ NUMUGABO O+ ntakibazo babana, ariko Umugore iyo afite O- Umugabo akagira O+ kubyara kwabo hashobora kuzamo ibibazo ariyo mpamvu iyo babimenye mbere bagomba kugana abaganga bakabagira inama n’igihe cy okubyara kumugore agahabw imiti.

Justin yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ubwosenakindilisobanuye

Ivani yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Murabarimube mudukorera ubuvumbuzi
(<3) murakozekanditurabakundacyane murabarimubeza

Sibomana yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

nanjye nishimiye cyane ubu bushakashatsi nukuri murakoze cyane pe! harya B na o wenda ari nkabantu benda kubana haricyo byatwara? murakoze!!!

faustine yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

nanjye nishimiye cyane ubu bushakashatsi nukuri murakoze cyane pe! harya B na o wenda ari nkabantu benda kubana haricyo byatwara? murakoze!!!

faustine yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ni mutubwire iyo umugabo abana nu mugore bahuje0 gobabyara igitsina kimwe

Mukeshimana natacha yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Mwakoze cyane.ubutaha muzatubwire imirire bijyanye group.sanguin turabakunda

Bahizi yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Mudusobanurire B na Ab

Alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

AB na O IYO barakundana cyane ikindi kandi iyo bakoranye ubucuruzi bugenda neza cyane.

Nshimiryayo Ange yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka