Ubwiherero muri santere ya Kidaho ni ingume

Abakorera n’abagenda muri santere ya Kidaho iri muri Burera babangamiwe nuko iyo santere itagira ubwiherero rusange kandi ihoramo urujya n’uruza rw’abantu.

Abatuye n'abakorera muri santere ya Kidaho babangamirwa n'umwanda baterwa no kutagira ubwiherero rusange
Abatuye n’abakorera muri santere ya Kidaho babangamirwa n’umwanda baterwa no kutagira ubwiherero rusange

Santere ya Kidaho iherereye mu murenge wa Cyanika, mu bilometero nka bitanu uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Ni santere izwiho ubucuruzi butuma ihorana urujya n’uruza rw’abantu. Ibyo byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufata umwanzuro wo kuzayigira umwe mu migi itatu igize ako karere.

Abakorera n’abagenda muri iyo santere bahamya ko kuba itagira ubwiherero rusange bigayitse kuko bituma igira umwanda kandi bitari bikwiye.

Abashatse aho kwiherera ntibatinya kujya inyuma y’amazu cyangwa mu bisambu bihari; nkuko Nsengiyumva Jean Paul utuye mu Kidaho, abisobanura.

Agira ati “Birabangamye cyane kuko ubona hano harimo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Ibyo rero bituma abantu babura aho biherera rimwe na rimwe ugasanga baragenda bakinga ku nzu cyangwa akagenda akicyinga ku giti.

Ugasanga barimo kwanduza hano muri santere, mbona ikintu gishobora kubicemura aruko habamo byibuze ubwiherero rusange bubiri.”

Mugenzi we witwa Nyiransabimana Clementine asobanura ko babangamirwa n’abantu bihengeka ku mazu yabo kuko bahasiga bikabarushya kuwuhakura.

Agira ati “Biratubangamira kuko nkiyo aje akihengeka hano nitwe birusha kubihakura kandi uretse kuturushya nkiyo imvura iguye amazi aruzura kuburyo agera no mu mazu y’abantu urumva ko ari imyanda.”

Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyo kibazo bakigaragarijwe n’abaturage.

Agira ati “Hari uburyo duteganya twagikemura mu buryo bwihuse. Hari ubwiherero buhari dushobora guhindura tukubaka ‘fosse septique’(icyibo cyakira imyaka) inyuma kuburyo icyo kibazo twaba tugikemuye.”

Akomeza avuga ko bateganya kuzaganira n’abahakorera ubucuruzi kugira ngo bazahubake ubwiherero rusange buzakemura ikibazo kuburyo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki kibazo kiziye igihe kandi uko abahacururiza babigaragaje Niko ikibazo giteye! Akarere ka Burera nigashake mu maguru yihuse uko iki kibazo cyakemuka Kuko buriya birimo gutuma abaturage bandura indwara ziterwa n’umwanda.Bidakemuwe vuba wasanga n’icyorezo cya macinya cg choléra cyitereyemo da!

alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2016  →  Musubize

Mwisubireho kuko murakabije kabisa suko mwabuze gufata umwanzuro ukwiye nkabantu Musobanutse murigusebya akarere kanyu niyo centre Kidaho na Gitare mugira umwanda kweli

Mfitumukiza yanditse ku itariki ya: 17-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka