Ubuzima 2019: Ebola yakanze benshi yabonewe urukingo, SIDA ntiyiyongereye

Muri uyu mwaka wa 2019, indwara ya Ebola yibasiye Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), cyane cyane ibice bimwe by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda, ndetse yageze no mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu bitera ubwoba Abanyarwanda bityo hafatwa ingamba zikomeye zo kuyikumira harimo n’urukingo.

U Rwanda rwahagurukiye gukumira Ebola
U Rwanda rwahagurukiye gukumira Ebola

Iyo ndwara ubundi yari imaze igihe kinini iri mu gace ka Butembo muri RDC, icyo gihe ntiyari iteye inkeke ku Rwanda. Muri Mata uyu mwaka ni bwo umuntu uyirwaye yageze i Goma iranamuhitana, bityo abatuye i Rubavu bagira ubwoba, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gushyira ingufu mu kuyikumira.

Hashyizweho ingamba zirimo gupima iyo ndwara buri muntu uvuye muri Kongo mbere y’uko yinjira mu Rwanda, ndetse hanubakwa za robine zo gukarabiraho, zifite amazi arimo umuti kuko ngo kwirinda Ebola ahanini ari ukugira isuku, Abanyarwanda banakangurirwa kugabanya ingendo zijya muri icyo gihugu.

MINISANTE yakurikijeho gukingira abantu begereye umupaka biganjemo abo mu nzego z’ubuzima, abapolisi n’abandi ku buryo mu mpera za Nyakanga hari hamaze gukingirwa abasaga 3000, ku nkunga y’ikigo MERCK cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, icyo gihe urwo rukingo rukaba rutari rwemerwa.

Abanyarwanda barimo gukingirwa indwara ya Ebola
Abanyarwanda barimo gukingirwa indwara ya Ebola

Abaminisitiri b’Ubuzima ku mpande zombi banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya Ebola.

Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola wigeze ugaragara mu Rwanda, icyakora MINISANTE ikomeje kuyirinda Abanyarwanda, aho ubu hari gahunda yatangiye yo guha urukingo abantu babyifuza muri gahunda yiswe ‘Umurinzi’, bikaba byarahereye mu Turere twa Rubavu na Rusizi, kandi urwo rukingo noneho rukaba rwaremejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO).

SIDA mu Rwanda ntiyiyongereye mu myaka 10 ishize

Ubushakashatsi bwiswe RPHIA bwakozwe na MINISANTE ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nk’umushinga w’Abanyamerika wa ICAP n’abandi, bwatangiye mu Ukwakira 2018, bwerekanye ko ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bwagumye kuri 3% nk’uko byari bimeze mu myaka 10 ishize.

Icyakora bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bukagira 2.9%, Amajyepfo 2.9% naho Amajyaruguru akagira 2.2%.

Icyakora ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko SIDA yagabanutse mu bantu bari hagati y’imyaka 15-45, kuko iri kuri 2.6%, ibyo ngo bikaba ari ibyo kwishimira nk’uko bitangazwa na Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi wa RBC.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

Ati “Muri rusange ubwandu bwagumye kuri 3%, ariko icyiza twishimira nk’igihugu ni uko yagiye igabanuka mu bakiri bato, ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 19-45, kuko iri kuri 2.6%”.

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga kuri SIDA (ICASA)

Iyo nama yabereye muri Kigali Convention Center kuva ku ya 2-7 Ukuboza 2019, ikaba yari igamije kureba uko icyorezo cya SIDA gihagaze muri Afurika, n’ingamba zihari zo kugihashya kugira ngo muri 2030 izabe yacitse burundu nk’uko biri mu ntumbero z’isi.

Atangiza iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko abantu bose bagombye gukorera hamwe kugira ngo bahashye icyorezo cya SIDA, ari yo mpamvu ari ngombwa kuvuga ibyacyo.

Perezida Kagame ni we watangije inama ya ICASA
Perezida Kagame ni we watangije inama ya ICASA

Yagize ati “Ibiganiro birinda ubuzima, akato no guceceka byica nk’uko virusi z’indwara ubwazo zica. Isoni zica intege abantu bafite virusi itera SIDA, bityo ntibamenye cyangwa ngo bemere uko bahagaze kugira ngo bajye mu bigo by’ubuzima bityo bafashwe kubaho igihe kirekire. ICASA rero iriho kugira ngo ikureho imigenzo ibuza kwirinda no kuvurwa hakiri kare”.

Muri iyo nama byagaragajwe ko mu Rwanda hejuru ya 90% by’abafite virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, muri bo 98% bari ku miti igabanya ubukana, naho 90% byabo ntabwo virusi za SIDA zigitembera mu maraso.

Ibyo bituma u Rwanda ruza mu bihugu bike byageze ku ntego ya WHO ya 90-90-90 igomba kugeza muri 2020.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Philipe Nyusi Jasinto wa Mozambique, bamwe mu bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bibumbiye mu ihuriro bise OAFLAD n’abandi bayobozi batandukanye.

Madame Jeannette Kagame yasangije abitabiriye ICASA ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo SIDA itiyongera, kuko ubwandu bushya bwagabanutseho 83%.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya ICASA
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya ICASA

Ati “Imishinga yacu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yafashije ingimbi n’abangavu kumenya amakuru y’aho basanga ubuvuzi n’izindi serivisi zafasha urubyiruko. Ibyo ni byo byatumye habaho igabanuka ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko”.

Ati “Byanagize uruhare rukomeye mu ntambara yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange. Mu Rwanda rero kugera mu mpera za 2018, ubwandu bushya bwaragabanutse kugera kuri 83%, na ho impfu zishamikiye kuri SIDA zigabanuka kugera kuri 82%”.

Ingabo zavuye Uwimana ikibyimba kidasanzwe ku buntu

Muri Gashyantare 2018, ni bwo Kigali Today yanditse inkuru y’ubuvugizi, aho yagaragaje uburwayi bw’umugore wo mu Karere ka Musanze witwa Uwimana Jeanne, warwaye ikibyimba mu maso kimupfuka isura, arivuza birananirana, bituma umuryango we umuha akato ndetse n’umugabo we aramuta.

Nyuma y’ubwo buvugizi, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byiyemeje kuvura uwo mubyeyi, cyane ko kuva muri 2011 iyo ndwara yamufata, yivuje ageze aho arabireka kuko nta n’ubushobozi yari asigaranye.

Uwimana yari afite ikibyimba kidasanzwe mu maso
Uwimana yari afite ikibyimba kidasanzwe mu maso

Tariki 23 Gashyantare 2018, ni bwo Uwimana yagejejwe ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, asuzumwa na Capt. Jean Paul Shumbusho, ku munsi ukurikiyeho ahita amubaga cya kibyimba, birangiye akanguka afite isura ye ya kera, agashimira cyane abamufashije.

Nyuma y’umwaka Uwimana avuwe n’ingabo z’u Rwanda, ubu ameze neza, akazishimira ko zamurokoye bwa kabiri.

Uwima nyuma yo kuvurwa n'Ingabo z'u Rwanda ubu ameze neza
Uwima nyuma yo kuvurwa n’Ingabo z’u Rwanda ubu ameze neza

Ati “Ingabo nazinganya iki? Nyuma yo kumbohora nk’Umunyarwanda, zarongeye zinkiza urupfu rwari runsatiriye. Sinabona icyo nazitura kuko jye numva nari kuba narasezeye ku isi”.

Dr. Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere ubaga ubwonko

Dr. Claire Karekezi w’imyaka 35, yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru binyuranye muri uyu mwaka, nk’umwe mu nzobere nke ziri mu Rwanda mu kubaga ibibyimba bifata ku bwonko, akaba ari n’igitsina gore.

Dr. Karekezi yize ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda arangiza muri 2009, nyuma yaje kubona amahirwe yo kwihugura mu kubaga mu mutwe muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Dr. Claire-Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere ubaga ubwonko
Dr. Claire-Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere ubaga ubwonko

Muri 2011 yagiye kongera ubumenyi mu kigo gihugura abaganga bakiri bato bavura indwara zifata ubwonko cyo muri Maroc abifashijwemo na Leta y’u Rwanda, asohoka ari impuguke yuzuye, ndetse yaje gukomereza kwihugura muri Canada no muri Amerika.

Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda, kuva muri Mutarama uyu mwaka akaba akorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Mu gihe kitaragera ku mwaka amaze muri ibi bitaro, yakiriye abarwayi 2000 ariko akaba amaze kubaga abagera kuri 80.

Perezida Kagame yahembewe kwita cyane ku buzima bw’abaturage

Umuryango Nyafurika wita ku buvuzi n’ubushakashatsi (AMREF), uherutse guha igihembo Perezida wa Repuburika Paul Kagame, cy’uko yabaye umuyobozi w’indashyikirwa wita ku buzima bw’abaturage ayobora, ndetse agafatwa nk’intangarugero muri Afurika.

Perezida Kagame yahawe igihembo cy'umuyobozi mwiza wita ku buzima bw'abo ayobora
Perezida Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza wita ku buzima bw’abo ayobora

Perezida Kagame yahawe icyo gihembo ubwo mu Rwanda hateraniraga inama mpuzamahanga ku buzima muri Afurika, inama yatangiye ku ya 5 Werurwe 2019, ikaba yaramaze iminsi itatu.

Icyo gihembo kikaba cyaratanzwe na Dr. Githinji Gitahi, Umuyobozi Mukuru wa AMREF, cyakirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba.

Dr. Githinji yagize ati “Iki ni icyerekana ko yabaye umuyobozi mwiza mu rwego rwa politiki no kugaragaza ibikorwa byagezweho muri gahunda y’ubuzima kuri bose mu Rwanda”.

Ubu u Rwanda ruri mu bihugu biri imbere mu kubungabunga ubuzima no kugera ku ntego za gahunda y’ubuzima kuri bose, kuko ubu rugeze kuri 17% by’ingengo y’imari y’igihugu ya buri mwaka bijya mu buzima.

90% by’abaturage bakba bose bafite ubwishingizi bw’ubuzima, ari na byo bishimangira impamvu z’icyo gihembo.

Ibitaro 20 byahawe imbangukiragutabara nshya

Umuryango Imbuto Foundation wahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imbangukiragutabara 20 mu rwego rwo kuyunganira, hagamijwe guha serivisi nziza abarwayi kuko izihari ari nke ndetse harimo n’izishaje.

Umuhango wo gutanga izo mbangukiragutabara wabaye ku itariki 22 Ugushyingo 2019, MINISANTE ihita izishyikiriza abayobozi b’ibitaro zagenewe kugira ngo zihite zitangira akazi kuko zari zikenewe cyane, imwe muri zo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 54 z’Amafaranga y’u Rwanda.

MINISANTE yakiriye imbangukiragutabara 20 nshya zihabwa ibitaro
MINISANTE yakiriye imbangukiragutabara 20 nshya zihabwa ibitaro

Umuyobozi mukuru muri MINISANTE ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange, Dr. Zuberi Muvunyi, avuga ko imbangukiragutabara mu gihugu zikiri nke, kuko mu mahame mpuzamahanga imwe ifasha abantu ibihumbi icumi, mu gihe mu Rwanda hari izigera kuri 300 gusa kandi muri zo harimo izishaje zitakimeze neza nk’uko byifuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka