Ubunini bukabije ku bagabo ushobora gutera ubugumba na diyabeti
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bo muri Australie bwagaragaje ko ibiro byinshi cyangwa ubunini bukabije ku bagabo bwaba butera kutabyara, ndetse n’indwara ya diyabeti.
Hakurikijwe ibizamini byakozwe ku mbeba, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Melbourne bagaragaje ko intanga z’umugabo ufite ubumuga bwo kuba munini zishobora kuba zatinza kubaho kw’igi ndetse zikagabanya amahirwe yo kuba ryabaho.
Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Australie aho abaturage baho benshi bafite ikibazo cyo kutabyara giterwa no kuba 75% by’abaturage b’iki gihugu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ku isi hose 48% by’abaturage batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
David Gardner, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, avuga ko kugira ngo abagabo babyare, intanga ngabo zigomba kuba zifite ingufu nyinsi kugira ngo zireme umuntu; nk’uko tubikesha Yahoo News.
Usibye no kuba umubyibuho ukabije watera ubugumba ku bagabo ngo ku bagore ho utuma umwana uri mu nda adakura neza kubera ko bituma inda ibyara idakweduka kandi ngo bikaba byanatera n’indwara ya diyabeti ku mpande zombi.
Kugira ngo ubu bushakashati bugerweho, hakoreshejwe imbeba bazihaye ibiryo byinshi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, ibyavuyemo bikaba bizagaragazwa mu ihuriro ngarukamwaka rya Andocrine Society of Australia muri icyi cyumweru.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
*ubuhamya bwanjye sinabyaraga*
Nitwa mukunzi erneste, mubyukuri nanjye kunyara byari baranze, maze imyaka 6 nzanye umugore, imyaka yari igeze kuri 3 tutabyara, rimwe twagiye kwamuganga baradusuzuma bazanga madamu ntakibazo we afite NDETSE imisemburo ye ihagaze neza, gusa njyewe bambwireko mfite ikibazo kintangangabo nyeya,NDETSE ko ntabushobozi zifite bwo kubyara ,numvise ngize ikimwaro ubwo nangira kwivuza,imiti yo kwamuganga ntacyo yamariye, nagiye muma pharmacy atandukanye biranga gusa ikitwa inzoga nari narakigabanyije, NDETSE naratangiye gufata indyo yuzuye murwego rwo kubahiriza amabwiriza yabaganga, rimwe nibwo nahuye ninshuti yanjye nyitekerereza uruvagusenya nahuye narwo arumirwa andangira kujya kwivuriza mukigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa Kigali, nagiyeyo ntakizere,baramfashije bampa imiti nyikoresha amezi abiri , ubu rwose meze neza NDETSE uyu munsi wanone madamu wanjye afite inda yimvutsi ndashima Imana pe, NAWE ubashaka wabahamagara kuri +250783700426/+250732509289
Nonese umuntu apfana iki n’imbeba ? Ndumva mwari kuvugako imbeba zibyibushye cyane zishobora kutabyara kandi zikaba zarwara diyabete kuko arizo zabakoreyeho ubushakashatsi.