U Rwanda rwahawe icyangombwa cy’Ubuziranenge mpuzamahanga mu gufashisha amaraso indembe

U Rwanda rwahawe icyangombwa mpuzamahanga gihanitse mu byangombwa byemerera ibihugu serivisi zo gufashisha indembe amaraso, biturutse ku bwiyongere budasanzwe bw’udushashi tw’amaraso rubona buri mwaka.

minisitiri w'Ubuzima Dr Dianne Gashumba Ashyikirizwa icyemezo cy'Ubuziranenge cy'amaraso ahabwa indembe mu bitaro byo mu Rwanda
minisitiri w’Ubuzima Dr Dianne Gashumba Ashyikirizwa icyemezo cy’Ubuziranenge cy’amaraso ahabwa indembe mu bitaro byo mu Rwanda

Rubaye kandi igihugu cya kabiri muri Afurika gihawe icyangombwa nk’icyo gihanitse ku mugabane w’Afurika, bitewe no kubika amaraso mu buryo bwizewe binyuze mu nzira zinoze zose zijyane no gufata no kwita ku maraso afashishwa indembe ndetse no kongera umubare w’abayatanga.

Iki cyangombwa cyo ku rwego rwa gatatu mu gutanga amaraso gitangwa na Sosiyete Nyafurika ishinzwe ibyo gutanga amaraso afashishwa indembe (AFSBT) cyahawe u Rwanda kuri uyu wa 10 Gashyantare 2017, nyuma y’ubushakashatsi bwerekanye ko rwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu gufata no gutanga amaraso afashishwa indembe.

Iyo sosiyete ya AFSBT ikaba yarasanze amaraso afashishwa indembe mu Rwanda afatanwa isuku kandi akabikwa mu buryo bwizewe kugeze ahawe indembe.

Dr Gabriek Muyinda, Umuyobozi wa AFSBT, avuga ko igisumba ibindi muri ibyo ari uko u Rwanda ruhawe iki cyangombwa nyuma y’imibare igaragaza ko mu Rwanda umubare w’abatanga amaraso wiyongera umunsi ku munsi.

Akomeza avuga ko basanze Abanyarwanda bafite umutima mwiza ugaragazwa n’ubushake bwo gutanga amaraso afashishwa indembe.

Hanafunguwe ikigo kizajya gihugura ibindi bihugu muri Afurika ndetse n'abandi mu bijyanye no gutanga amaraso
Hanafunguwe ikigo kizajya gihugura ibindi bihugu muri Afurika ndetse n’abandi mu bijyanye no gutanga amaraso

Imibare y’Ikigo cy’u Rwanda cyo Gutanga Amaraso igaragaza ko u Rwanda rwavuye ku dusashi ibihumbi 22 na 970 twafatanga mu 2000 na mbere yahoo, mu 2016 rukaba rwari rugeze ku dusashe tw’amaraso ibihumbi 61 na 109.

Misiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko iki cyangombwa u Rwanda rwahawe ari indi ntambwe ikomeye izarufasha kurushaho kunoza serivisi zo gufata no gufashisha indembe amaraso haba mu Rwanda no mu mahanga.

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima, agira ati “Iki cyangomba kizadufasha kunoza serivisi zijyanye no gutanga no gufashisha indembe amaraso mu Rwanda, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Iki cyangombwa u Rwanda rugihawe nyuma y’amezi abiri rubaye urwa mbere ku isi rwifashisha utudege tutagira abapilote mu gukwirakwiza amaraso afashishwa indembe hirya no hino mu gihugu.

U Rwanda rukaba rwabaye kandi igihugu cya kabiri muri Afurika gihawe icyangombwa nk’iki cyo gutanga no gufashisha amaraso indembe kuri uyu mugabane nyuma ya Namibiya.

MInisitiri w'Ubuzima Dr Dianne Gashumba hamwe n'abashyitsi bitabiriye uyu muhango
MInisitiri w’Ubuzima Dr Dianne Gashumba hamwe n’abashyitsi bitabiriye uyu muhango

Hagati aho, iki cyangombwa cyahuriranye n’uko kuri uyu wa 10 Gashyantare u Rwanda rwatangije ikigo cy’amahugurwa n’inyigisho zijyanye zo gutanga no gufashisha indembe amaraso. Iki kigo kikaba cyarubatswe ku bufatanye bwa AFSBT na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Iki kigo kitezweho kuzahugura impuguke mu by’ubuzima zizaturuka mu bigo bishinzwe ibyo gutanga no gufashisha indembe amaraso muri Afurika guhera muri uyu mwaka wa 2017.

Dr Diane Gashumba akaba agira ati “Iki kigo kizaha u Rwanda amahirwe yo gusangira n’ibindi bihugu by’Afurika amakuru ajyanye no gutanga no gufashisha indembe amaraso, ndetse n’ibindi by’ibanze nkenerwa ku rwego mpuzamahanga muri ako kazi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka